Kwegura/kweguzwa kwa Gen Sekamana guteye urujijo ku macenga ari muri FERWAFA

Rtd Brig Gen Sekamana

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu makuru y’imikino mu Rwanda, inkuru ivugwa cyane ubu ni iyegura  bamwe bita iyeguzwa rya Rtd Brig Gen Jean Damascène Sekamana wari umaze imyaka itatu ayobora FERWAFA.

Sekamana yeguye mu buryo butunguanye, kuko nubwo hashize igihe havugwa ibitagenda muri FERWAFA , si we abantu batekerezaga ko yakwegura abyihitiyemo cyangwa se ngo yeguzwe.

Sekamana yabaye Perezida wa FERWAFA mu mwaka wa 2018 nyuma y’iyegura ku bushake rya Nzamwita De Gaule, impamvu isa neza neza n’iya Gen Sekamana.

Ku ruhande rwe Sekamana aravuga ko adashoboye kwita ku bikorwa bye bwite ngo abihuze n’inshingano za FERWAFA zimusaba kuzibonekamo bihagije.

Ababikurikiranira hafi bazi neza uburyo abayobora FERWAFA basarura akayabo k’amafaranga atagira ingano ku buryo batayitesha begura ku bushake. Bagatunga agatoki akanama (Task force) gashinzwe ibikorwa by’imyidagaduro muri FPR kuba ariko kihishe inyuma y’iyeguzwa rya Rtd Gen Sekamana, weguye ku bushake bwe mu kwezi kumwe akurikiranye na Munyabagisha Valens nawe weguye ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino ya Oympique mu Rwanda (RNOSC / Rwanda National Olympic Committee).

Rtd Gen Sekamana yari yaravuye mu gisirikare mu mwaka wa 2018, ahita atorerwa kuyobora FERWAFA haciyeho iminsi mike cyane  asezeye mu ngabo.

Mu bucukumbuzi bwakozwe n’abanyamakuru b’i Kigali, byaje kumenyekana ko Brig Gen Sekamana yari amaze imyaka 18 adakandira ku kibuga na kimwe cy’imikino. 

Sekamana Jean Damascene avuye ku buyobozi bwa FERWAFA mu gihe iki kigo kivugamo imiyoborere mibi, ubwumvikane bucye, imicungire idahwitse y’umutungo, guhangana kw’abagize komite, kutumva ibyifuzo by’abanyamuryango n’ibindi byinshi.

Radio BB Umwezi y’i Kigali yatangaje ko kwegura kwa Sekamana kwabereye rimwe na Komite ya FERWAFA yose, ibi nabyo bikaba byasobanura ko atari ukwegura ku mpamvu zabo bwite ko ahubwo byaba bibaye kweguzwa.

Mu kwezi kwa Gatatu , Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga n’ikipe y’igihugu Amavubi, yasezeranye ko afite ubushake bwo gufasha mu gukemura ibibazo bivugwamo, igihe cyose yakenerwa.