Nubwo yananijwe cyane, Gen Rwigamba asigiye abagororwa urwibutso ruzima

Yandistwe na Frank Steven Ruta

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Mata 2021 yakoze impinduka zinyuranye mu nzego zimwe na zimwe, n’urwego rw’amagereza n’abagororwa ruhindurirwa umuyobozi. Gen Georges Rwigamba wari umaze imyaka itanu aruyobora yasimbuwe na DGCP Juvenal Marizamunda. 

Urwibutso rwiza rwa Gen Georges Rwigamba ku bagororwa

Gen Georges Rwigamba yakunzwe n’abagororwa cyane cyane abitwa ba VIP babashaga kumugeraho, kuko ibyifuzo bamugezagaho yagiraga icyo abikoraho, ntabumvire ubusa. 

Na Madamu Ingabire Umuhoza Victoire ubwo yafungurwaga yashimiye ubuyobozi bw’Amagereza bwari buyobowe na Gen Rwigamba ko bazaniye abagororwa icyo yise ubumuntu. Mu magambo ye yagize ati “ Ndashimira ubuyobozi bwa RCS tumaranye uyu myaka umunani, cyane cyane ngashimira Komiseri Mukuru uhagarariye RCS muri iki gihe kuko yazanye ikintu cy’ubumuntu mu magereza ngira ngo abantu bose bamenye, mu myaka amazemo ubu hari ikintu cy’ubumuntu mu magereza y’u Rwanda, ngira ngo mushimire, n’ubwo hari ibitaranoga, ariko hari byinshi bakoze byiza.”

Urugendo Rwa Gen Georges Rwigamba Mu Buyobozi Bwa Gereza z’u Rwanda

Gen Georges Rwigamba Yagizwe Komisei Mukuru w’’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza ku itariki ya 29 Werurwe 2016. Umwanya yari asimbuyeho Gen Paul Rwarakabije. Akihagera yihatiye kwita ku kuzahura imibereho y’abagororwa, ku kibazo cyo kwivuza, amafunguro, kubarinda iyicwarubozo, kugabanya urugomo, no koroshya amwe mu mabwiriza akakaye aba imbere mu magereza. Cyakora ibi yabikoze ku bw’umutimanama we, bitangira kumuteranya n’abacurabwenge b’ingoma ya FPR, bari barabishatse uko byahoze aho abagororwa bahoraga bataka gufatwa bucakara, mbere y’uko Rwigamba atangira kugerageza impinduka.

Mu  kunaniza Georges Rwigamba, hakoreshejwe cyane CSP Kayumba Innocent ufatwa nk’umugome gica aho yanyuze hose mu buyobozi bwa za Gereza zimwe na zimwe. Uyu Kayumba Innocent aho yayoboraga, inkoni zariyongeraga, iyo byitwa ko bashatse gutoroka bikiyongera, abandi bakaburirwa irengero byitwa ko bagiye gufungirwa mu zindi gereza. Akigera mu buyobozi bwa za Gereza , CSP Kayumba Innocent umurimo wa mbere yakoze ni uwo gukurira ubutasi n’iperereza mu magereza, umurimo asa n’uwakomeje kuwukora kugeza akuwemo afungwa, mu minsi ishize.

Gen Brig Georges Rwigamba yagiye akoresha inama mu bihe binyuranye, zihuza abayobozi bose bo mu magereza y’igihugu ngo hashakirwe hamwe uko imibereho n’imicungire y’abagororwa byarushaho kunozwa. Urugero ni inama ya gatatu kuri iyi nsanganyamatsiko, inama yateranye kuwa 19 Kamena 2018.

Abayobozi b’amagereza mu nama yo kuzahura imibereho y’abagororwa

Gen Georges Rwigamba azibukirwa kandi ku kuba yarafashije imfungwa zitari nke gufungirwa hafi y’aho zikomoka, ngo imiryango yazo ijye ibasha kuzigeraho. Iyi gahunda ariko yaje kuvangirwa n’abo bari bafatanyije mu buyobozi, bavugaga ko kwegereza imfungwa aho zikomoka bizorohereza gutoroka, bakaba baranashyiragaho imiziro yinshi ku bagororwa bamwe ngo itegeko ritabemerera kwimurirwa mu zindi gereza. 

Nta byera ngo de ariko, Gen George Rwigamba  yakomwe mu nkokora n’ikibazo cy’iseru mu magereza, n’icyorezo cya Covid 19 kuko byahitanye abagororwa batari bake.

Mbere yo kuba Ubuyobozi w’Amagereza mu Rwanda, Gen Georges Rwigamba yigeze kuba Umuyobozi ‘Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, yanakoze kandi mu buyoboi bwa RCS ku gihe cya Gen Paul Rwarakabije yayiyoboraga, ariko icyo gihe Gen Rwigamba ntiyahatinze, kuko atemeraga amwe mu mategeko ahutaza abagororwa yashyirwagaho na DCGP Mary Gahonzire wari wungirije Paul Rwarakabije, bikarangira Mary Gahonzire yirukanishije George Rwigamba, agasubizwa muri RDF, aho yahise yoherezwa mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu.

Lt Colonel Chantal Ujeneza wahoze mu ngabo z’u Rwanda zo ha mbere (FAR) ni we wari wungirije Gen George Rwigamba mu buyobozi bw’Amagereza, ubu akaba yimuriwe muri Polisi y’u Rwanda nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi.