Kwica no kwica urubozo muri gereza ya Rubavu: Andi makuru yatangiwe mu rukiko

Kuwa mbere imbere y’urukiko i Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda Ephraim Gahungu wahoze akuriye gereza ya Rubavu yahakanye ibyaha byo kwica no gukorera iyicarubozo bamwe mu mfungwa ndetse no guhishira ibi byaha.

Kimwe na Innocent Kayumba wamubanjirije gutegeka iyi gereza, barashinjwa uruhare mu kwica abantu barindwi bari bafunze n’ababarirwa muri za mirongo bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

Imfungwa yitwaga Agahanze yapfiriye muri gereza mu 2019, ubushinjacyaha buvuga ko yishwe n’abanyururu bagenzi be barimo Mpakaniye Joseph na Charles Nkurunziza.

Ubushinjacyaha buvuga ko Agahanze – wari ufungiye aha wenyine – yishwe nyuma y’uko Gahungu wari ukuriye gereza avugiye mu nama ko atifuza kongera kumva raporo z’urugomo rwakorwaga na Agahanze.

Ubushinjayaha bwavuze ko Gahungu ntacyo yakoze ngo habe iperereza ku rupfu rwa Agahanze ahubwo yihutiye kuvuga ko yazize uburwayi, mu rukiko Gahungu yavuze ko Agahanze yazize urupfu rusanzwe, ndetse ko yapfuye we adahari yagiye i Kigali mu nama.

Yiregura, Gahungu yavuze ko bamwe mu bavugwa ko bishe Agahanze icyo gihe bari barimuwe baravanywe muri iyo gereza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo ngingo ye itahabwa agaciro kuko ngo hari abanyururu bimurwaga kugira ngo bajye kwifashishwa mu bikorwa byo guhohotera abanyururu mu zindi gereza.

Aba ngo ni nk’abajyanywe na Innocent Kayumba wayoboye Gereza ya Rubavu waje kwimurirwa mu ya Nyarugenge i Kigali.

Abo yatwaraga ngo ni ababaga barigaragaje cyane mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kuri bagenzi babo ku mategeko y’abacunga gereza, abajyana i Kigali kubifashisha ‘kumvisha’ abahafungiwe ‘bitwaraga nabi’.

Muri uru rubanza undi uvugwa muri ubu bwicanyi n’iyicarubozo muri gereza ni uwitwa Byinshi Emmanuel ushinjwa kwica ubwe bagenzi be batatu.

Uyu mugabo wari ukuriye abashinzwe umutekano imbere muri gereza ngo yari atinyitse cyane muri bagenzi be bafunze “yica uwo ashaka agakiza uwo ashaka”, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.

Gusa ubwo yireguraga na we yahakanye ubwicanyi aregwa. Byinshi yavuze ko yari umunyururu nk’abandi, utagira ubwo bubasha bwo kwica umuntu.

Yavuze ko ibyo yakoraga kwari ugushyira mu bikorwa amabwiriza y’abayobozi ba gereza cyakora ngo nta mabwiriza yo kwica yahawe.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko yari afite ubwo bubasha “bwo kwica agakiza” kuko yari akuriye abashinzwe umutekano imbere muri gereza.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba yaricaga ntakurikiranwe ari ukubera ko yabaga yakoze neza ibyo yatumwe n’abakuriye gereza.

Bwongeraho ko iyo mikoranire igaragazwa n’uko inshuro nyinshi ubuyobozi bwa gereza bwagerageje guhisha ibimenyetso by’ubwicanyi Byinshi yabaga yakoze.

Ibyo birimo nko kohereza umuntu wamaze kwicwa mu bitaro bya Gisenyi umukuru wa gereza akandika ko agiye kuvurwa ngo ahabwe ubufasha butaboneka muri gereza.

BBC