U Burundi bwongereye abasirikare n’ibikoresho ku mupaka n’u Rwanda.

U Burundi bwatangaje ko bwongereye ingufu za gisirikare ku mipaka yabwo, cyane cyane ku ihana n’u Rwanda, mu rwego rwo kwitegura intambara ishobora guturuka ku Rwanda.

Alain Tribert Mutabazi, Ministre w’ingabo w’Uburundi, yatangarije i Bujumbura ko igisirikare cy’igihugu cye cyashyize ingufu n’ibikoresho by’intambara ku mipaka yose y’igihugu, ariko by’umwihariko ku mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda. Ibi byatangajwe mu gihe yasobanuraga ibyagezweho na Ministeri ayoboye mu gice cya kabiri cy’umwaka ushize.

Ijwi rya Amerika (VOA) ryaganiriye n’abaturage bo mu Kirundo, by’umwihariko abegereye umupaka, bagaragaza impungenge zatewe n’ibikoresho bya gisirikare n’ubwinshi bw’abasirikare bahagaragaye. Abaturage bo mu duce twa Munazi na Vyanzo, muri zone ya Gatare, komine Busoni, bagaragaje ko hari abasirikare basanzwe ndetse n’abahoze mu gisirikare. Bavuga ko bari kubahiriza amategeko y’abayobozi b’igisirikare.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye harimo na VOA, avuga ko ibice bya Ntega, Bugabira na Busoni, hamwe n’uturere twa Kayanza na Cibitoke ari byo byibanzweho cyane mu gushyirwamo abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare. Hari impungenge zikomeye mu miryango ifitanye isano n’u Rwanda, yaba abubakanye n’abanyarwanda cyangwa abafite abavandimwe batuye hakurya y’umupaka.

Mu gace ka Murehe n’imisozi ireba ikiyaga cya Rweru, muri komine Busoni, intara ya Kirundo, na ho hashyizweho ibirwanisho bikomeye. Ibi bice byose bihana imbibi n’akarere ka Bugesera mu ntara y’I Burasirazuba y’u Rwanda.

Minisitiri Mutabazi yavuze ko ibi bikorwa bigamije gucunga umutekano w’igihugu, no kwitegura guhangana n’umwanzi. Ku rundi ruhande, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukingira umutekano wacyo, anihanangiriza abashobora kurenga imbibe z’u Rwanda.

Mu myaka ishize, cyane cyane mu 2015, Uburundi bwashinje u Rwanda gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro, gusa u Rwanda rwakomeje kubihakana. Uku gukaza umutekano ku mipaka bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’imibanire y’ibihugu byombi.