Kwikirigita ugaseka: Abanyamakuru bo mu Rwanda ngo “bisanzura ku kigero cya  93%”!

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB (Rwanda Governance Board) cyatangaje ibyavuye mu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Media Barometer’ bugaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku kigero cya 93% mu gihe ibindi bipimo birimo iterambere ry’itangazamakuru nabyo ngo byatumbagiye bikaba bigeze ku rugero Leta yishimira.

Ubu bushakashatsi Leta ya Kigali yikoraho buri myaka ibiri ntibuvugwaho rumwe n’abanyamakuru ndetse n’abanyarwanda muri rusange, dore ko bemeza ko ibibukubiyemo byose biba ari ibicupuri nta kuri kurimo.

Ubwo RGB yatangazaga ibyavuye muri ubu bushakashatsi kuri uyu wa kabiri tariki 23/11/2021 ku mbuga nkoranyambaga havutse impaka, abantu batandukanye bibaza igihe Leta iyobowe na Kagame izarekereraho  gutekinika.

Dr Usta Kayitesi uyobora RGB yavuze ati “Twasanze ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 93%, ubwo gutanga ibitekerezo kuri 86%, ubwigenge ku murongo w’amakuru kuri 87%, naho uburenganzira bwo kugera ku makuru kuri 94%.”

Itangazamakuru ryisanzura rite kuri iki gipimo mu gihe bagenzi bacu bashiriye muri gereza?

RGB ikimara gutangaza ubu bushakashatsi  bamwe mu banyamakuru bipfutse ku munwa barumirwa, abandi bavuga ko ubushakashatsi nk’ubu bukwiye gukorwa n’abandi batari Leta.

Umwe mubo twaganiriye utifuje ko dutangaza amazina ye yavuze ati “Biteye isoni kuba leta itinyuka gushyira ibintu nk’ibi ku mugaragaro mu gihe abanyamakuru batandukanye bagiye bafungwa bazira ibitekerezo byabo, abandi bakaba bahohoterwa umunsi ku munsi bazira inkuru batangaje.”

Yongeyeho ko “Byari kuba byiza ubushakashatsi nk’ubu bukozwe n’abashakashatsi bigenga naho ubundi ibi nugukora ubusa nk’umwana wenda undi.”

Mu bipimo bitanu byagendeweho muri ubu bushakashatsi icya mbere kijyanye n’ishyirwaho n’iyubahirizwa ry’amategeko na Politike by’itangazamakuru biri ku kigero cya 92.1%, naho ubwinshi bw’ibitangazamakuru n’ubwiza n’ubwinshi b’ibyo bitangaza biri ku kigero cya 87.3%.

“Itangazamakuru mu Rwanda ntiryigenga riragengwa”

Ukurikije uko urwego rw’itangazamakuru ruhagaze mu Rwanda kugeza ubu ubona ko nta tangazamakuru ryigenga rihare ndetse ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku gipimo cyo munsi ya 0% ushingiye ku makuru y’ibifatika birimo abanyamakuru bafunzwe mu bihe bitandukanye, abirukanwa mu kazi bazira amaherere, abakora bagahembwa intica ntikize bigatuma bamwe bahitamo kuva muri uyu mwuga n’ibindi.

Umwe mu bamaze imyaka isaga 20 akora itangazamakuru mu Rwanda yatubwiye ati: “Mfite ubunararibonye muri uyu mwuga, nabonye byinshi numva byinshi itangazamakuru ryigenga mu Rwanda ntarihaba, ahubwo hari irigengwa na leta. Iyo ikinyamakuru runaka gitangaje inkuru leta idashaka gifungirwa amazi n’umuriro ntikibone amasoko yo kwamamaza cyarambirwa kigafunga imiryango.”

Arakomeza ati “Wambwira gute ko itangazamakuru ryigenga kuri kiriya kigero mu gihe tukibona abantu runaka ntiriwe mvuga bategeka ko inkuru runaka yanditswe isibwa ‘kuri website’ ahandi ukabona ku maradio cyangwa televiziyo barasabwa kwisegura kubera inkuru runaka batangaje. Hari n’ingero nyinshi z’inkuru bimwe mubinyamakuru byandika kuri internet bitangaza ziba zandikiwe muri secrétariat ya FPR. Uku niko kwigenga bavuga?”

Raporo z’imiryango mpuzamahanga y’abanyamakuru zishyira u Rwanda mu bihugu bya nyuma ku isi aho itangazamakuru ritisanzuye, Raporo ya ‘World Press Freedom Index’ ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu bihugu 180 ishyira u Rwanda ku mwanya wa 156, kimwe mu bihugu 130 ivuga ko itangazamakuru ‘rikinizwe’.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya ryo ya 38 ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru bwemewe kandi bwubahirizwa na Leta.

N’ubwo iri tegeko rihari raporo ya Human Rights Watch (HRW)  yo mu 2021 ivuga ko abategetsi mu Rwanda “bateye ubwoba, bafunze cyangwa bakurikiranye” nibura abantu umunani batangaje ibinenga leta kuri YouTube.

Raporo yayo ivuga ifungwa ry’abanyamakuru bafite imirongo ya YouTube Dieudonné Niyonsenga, uzwi nka “Cyuma Hassan,” wa Ishema TV, na Théoneste Nsengimana wa Umubavu TV .

Kugeza ubu kandi hari abanyamakuru batatu bakoreraga shene ya YouTube yitwa Iwacu TV bashinjwa gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, batawe muri yombi mu 2018 kugeza ubu ntibaragezwa imbere y’urukiko.