Congo yemerewe kwinjira mu Muryango w’Afrika y’Iburasirazuba: Ese birabonwa gute?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Ibirasirazuba (EAC) bemeje ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bwo kwinjira muri uwo muryango nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Uganda ‘Chimpreports’ kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021. Ni iyihe nyungu iki gihugu kibifitemo? Ese ibindi bihugu byo bizayungukiraho iki?

Inama ya 21 y’Abakuru b’ibihugu bigize EAC yabaye ku itariki ya 27 Gashyantare 2021 yakiriye ubisabe bwa DRC maze ibushyikiriza inteko y’Abaminisitiri ngo ikore igenzura ishingiye ku bisabwa ngo umunyamuryango mushya yinjire muri EAC maze buzemerwe mu nama ya 22. 

Abaminisitiri bashyizeho igenzura ngo barebe aho DRC ihagaze ubu mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga maze ibone kwemererwa nk’uko biteganywa n’amasezerano ya EAC.

Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC, Rebecca Kadaga yatangaje kuri uyu wa mbere ko Inama y’abaminisitiri yasabye abakuru b’ibihugu bya EAC ko DRC yakwemererwa, maze ikinjizwa muri uwo muryango. Ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati: ‘Nari ndi mu bafashe ibyemezo byo gusaba abakuru b’ibihugu kwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Afrika y’Iburasirazuba’. 

Mu masezerano ya EAC bimwe mu bisabwa ngo umunyamuryango mushya yemererwe winjiramo harimo: kwemera umuryango nk’uko amasezerano yawo abiteganya, kwemera amahame mpuzamahanga y’imiyoborere myiza, demokarasi, n’igihugu kingendera ku mategeko. Mu bindi bisabwa harimo kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, kugira uruhare mu gushyigikira gushyira hamwe muri EAC n’ihame ryo kuzuzanya no kuba ibihugu bigize uwo muryango bigomba kwishyira hamwe. 

Magingo aya, EAC igizwe n’ibihugu bitandatu aribyo Uganda, Kenya, Tanzaniya, Rwanda, Uburundi na Sudani y’Amajyepfo. 

Isesengura

Repubulika  Iharanira Demokarasi ya Congo isanzwe ifitanye umubano mwiza n’ibindi bihugu birimo Uganda, Tanzaniya, u Burundi ndetse n’u Rwanda. Ibi bikaba biyihesha amahirwe yo kwisanga mu Muryango w’Afrika y’Ibirasirazuba. 

Ikindi kandi, DRC ni igihugu kinini, gifite abaturage benshi ku buryo ibindi bihugu bizakibonamo isoko rihagije ry’ibicuruzwa byabyo. Ikindi cyiyongeraho ni uko DRC ari igihugu gikize cyane mu mutungo kamere urimo n’amabuye y’agaciro. Nta gushidikanya rero ko kwinjira muri EAC kwa DRC bizagirira akamaro kanini ibihugu bigize uwo muryango haba mu buhahirane, gutanga imirimo ndetse n’ubucuruzi.

Urebye bimwe mu bisabwa ngo igihugu cyemererwe kwijizwa muri EAC biriko kugendera ku mahame ya demokarasi, kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ibindi nk’uko byagaragajwe haruguru, wavuga uti DRC hari aho igeze muri urwo rwego, akaba ari nayo mpamvu hanzuwe ko ubusabe bwayo bwakwakirwa maze nayo ikaba umunyamuryango.

Nyamara ariko ku ruhande rw’u Rwanda, kimwe mu bihugu bigize uwo muryango, benshi bibaza uko bizagenda. u Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ya EAC ku ikubitiro. Nyamara ariko ikigaragarira amaso ya benshi ni uko kitayubahiriza na gato. Raporo zitandukanye z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntizihwema kwerekana ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu. Ku bijyanye na Demokarasi byo Paul Kagame yatangaje ko afite amahame ye ya demokarasi yihariye. Ese ayo mahame niyo ari mu masezerano ya EAC?

Mu gihe rero ibindi bihugu byifuza kwinjira muri EAC ndetse bigashyirirwaho ubugenzuzi bukaze kugirango bwemererwe, ibindi bisanzwemo ntibikozwa n’ibyo byashyizeho umukono mu masezerano agenda uwo muryango; tuvuge nk’u Rwanda. Imyaka ibaye hafi itatu icyo gihugu cyarafunze imipaka yacyo na Uganda nta mpamvu zifatika kigaragaza ndetse Uganda ishatse ko bakomeza n’ibiganiro kiyitera utwatsi.

Dore bimwe mu bibazo byibazwa ku muryango w’Afrika y’Iburasirazuba: Ese ko hashyirwaho komisiyo yo kwiga kwinjiramo, ibihugu bitubahiriza amasezerano byo bizigwaho ryari ngo bisezererwe? Ese muri uwo muryango haba hari ibihugu bifite ubudahangarwa ku buryo byikorera uko byishakiye? Hakenewe kubahiriza amasezerano ibihugu bigize EAC byashyizeho umukono. Hakenewe kandi ubwubahane, ubufatanye no kubahiriza amahame mpuzamahanga agenga kwishyira hamwe muri uwo muryango.