Kwirukanwa k’u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya Volleball bitangiye gufungisha bamwe

Bagirishya Jean de Dieu ‘Castar’

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Bagirishya Jean de Dieu ‘Castar’ visi perezida wa kabiri mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ’FRVB’ akaba n’umwe mu bayobozi ba Radio B&B FM  yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021.

RIB ivuga ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo mu rwego rwo gukora iperereza ku ihagarikwa ry’ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abagore muri Volleyball yo muri Afurika 2021.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, yemeje Bagirishya, umunyamakuru wa siporo w’inararibonye akaba n’umwe mu bigeze kugacishaho mu mukino wa volley ball mu Rwanda, akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano.

Dr. Murangira yavuze ko “iperereza rikomeje’’

Amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, avuga ko Bagirishya ari mu bantu bateye ubwoba umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya w’ikipi y’abakobwa ya Nigeria, azira ko ari umwe mu bandikiye Ishyirahamwe rya Volleball ku Rwegio rw’Isi (FIVB / Fédération Internationale de VolleyBall) barega u Rwanda gukoresha abakinnyi bakomoka muri Brasil batujuje ibisabwa.

Hari amakuru ataremezwa avuga ko Ngarambe Raphaël umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda na bamwe mu bagize komite ye nabo batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)

Ngarambe Raphaël

Bamwe mu babikurikiranira hafi bahamya ko nta kuntu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryashoboraga kubonera ibyangombwa bariya bakinnyi b’abanyabrezilekazi izindi nzego aka MInisteri ya sport n’urwego rw’abinjira n’abasohoka batabifitemo uruhare.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga:

-Abagize Komite y’ishyirahamwe rya volley ball bararengana, buri mukinnyi ukina iriya mikino aba yatanze passport nk’ikimenyetso cyemeza ko ari umwenegihugu, none se Komite y’ishyirahamwe rya volley ball itanga passport? Gutanga izo mpapuro ntibyari gushoboka minisitiri wa Sport atabasabiye niwe ukwiye kubiryozwa.

-Ariko se aba bakobwa bateraga ibiro twese tukishima, none kuba bitagenze neza babizira koko, uko biri kose babikoze bashaka kugera ku ishema ry igihugu , nta mpamvu yo Gutabwa muri Yombi

-Ministre Mimosa we se ko bamusize kd ariwe utanga amafaranga

-Hahhhh!Mbega we!Ubwo mbese bikuye mu isoni babona insina ngufi yo kubyegekaho! None ababyina ngo Bianca yimanye u Rwanda bihindutse bite?