Kwivuguruza inshuro eshatu kwa Cogebank bihatse iki mu rubanza rw’umuryango wa Rwigara?

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu iburanisha ry’urubanza Umuryango wa Rwigara wajuriyemo usaba itambamira rya cyamunara y’umutungo wabo, umwunganizi wa COGEBANK ibishyuza miliyoni 540 yagaragaje ukwivuguruza mu nzira eshatu zose, ziteye urujijo no kwibaza impamvu urukiko rwirengagiza uko kwivuguruza.

Nyuma gato y’aho cyamunara yo kugurisha Hotel y’Umuryango wa Rwigara itabashije gukorwa kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, hakomeje urubanza uyu muryango uburanamo na COGEBANQUE, mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Urubanza rwo kuwa 27/09/2021 rwatangiriye ku gisa n’amacabiranya n’amahugu ku ruhande rwa COGEBANQUE, kuko umwunganizi mu mategeko w’iyi Banki Me Munyengabe Henri Pierre ubushize yari yasabye Urukiko rw’Ubucuruzi gutesha agaciro ikirego cy’Umuryango wa Rwigara gitambamira Cyamunara, akaba yarabishingiraga ku cyo yitaga ko ikirego kitatanzwe mu nzira zemewe n’amategeko, kuko ngo ikirego cyatanzwe uruganda Premier Tobacco Company rutabanje kwandikira umwanditsi mukuru.

Kuri iyi nshuro Me Munyengabe wabihakanye ubushize yemeye ko umwanditsi mukuru yandikiwe, mu gihe nyamara ubusabe bwe ari bwo bwari bwashingiweho n’Urukiko rw’ubucuruzi rwanzura gutesha agaciro ikirego, kikabona kugezwa ku ntera y’ubujurire.

Mu rukiko rukuru rw’ubujurire, Me Rwagatare umwunganizi w’umuryango wa Rwigara yashimangiye ko nta mwenda na muto uyu muryango ufitiye Cogenbanque anabigaragariza ibimenyetso. Na none Umwunganizi wa COGEBANQUE wavugaga ubushize ko hari umwenda utuma umutungo wo kwa Rwigara utezwa cyamunara, kuri iyi nshuro yemeye ko mu mwaka wa 2018 COGEBANQUE yandikiye koko umuryango wa Rwigara ubamenyesha ko nta mwenda bayifitiye, nyuma y’aho Miliyoni 540 yabishyuzaga zari zimaze kwishyurwa uko zakabaye binyuze muri Prime insurance.

Ukundi kwivuguruza ubugira gatatu, ni aho Me Munyengabe avuga umwenda ungana na 540.000.000 Frw, ariko akaba yanumvikanaga imbere y’umucamanza avuga ko umwenda uyu muryango ufitiye Bank yunganira ari munini cyane ku buryo utazwi, bitewe n’inyungu z’ubukererwe n’ibihano bijyana nabyo. Ibi nabyo biteye urujijo, ukuntu ikigo cy’Ubucuruzi gikomeye ku rwego rwa Baki cyatanga ikirego kitararangiza kubarura ibyo kiregera.

Hejuru y’ibyo byose ariko Me Munyengabe yakomeje asaba Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi gutesha agaciro ikirego cy’ubujurire bw’umuryango wa Rwigara, bityo icyamunara igakomeza.

Me Rwagatare wunganira Umuryango wa Rwigara yibukije ko nta rubanza rwigeze rukuraho imyanzuro y’urwaciwe rusaba ko hatongera gutezwa cyamunara imitungo yo kwa Rwigara.

Byose byashyizwe mu biganza by’umucamanza ngo abifateho umwanzuro. Icyemezo cy’urukiko rukuru rw’ubujurire kikazasomwa kuwa Kane tariki ya 30/09/2021.

Birambuye, inkuru mu majwi, n’amashusho: