Guhana Umubiligi w’Umunyarwanda Paul Rusesabagina n’ubutabera bw’u Rwanda hamwe no kunenga kwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sophie Wilmès byateye amakimbirane ya diplomasi hagati ya Buruseli na Kigali. Inama yari iteganijwe i New York yahagaritswe vuba na bwangu na mugenzi we wo mu Rwanda, Vincent Biruta.

Icyifuzo cya Wilmes nyamara ariko cyari cyiza rwose kandi gifite ishingiro. Birakwiye ko ibihugu bibiri bifite umubano mwiza biganira ku rwego rwo hejuru rwa politiki mu gihe bidahuza ibitekerezo bibangamiye umubano wabyo. Igitekerezo cya Minisitiri w’Intebe wungirije kuri iki cyemezo ni ikomeza ryumvikana ry’impungenge zagaragajwe na diplomasi y’Ububiligi kuva habaho itabwa muri yombi n’ishimutwa ry’umunyagihugu wacu Rusesabagina, ndetse no mu migendekere y’urubanza rwose. Uburenganzira bwo kwiregura ntibwubahirijwe. Uwahamwe n’icyaha ntiyaciriwe neza urubanza.

Iseswa ry’ikiganiro ryatangajwe na Kigali ivuga nabi ko ari “agasuzuguro” Ububiligi bwaba bwaragaragarije umufatanyabikorwa wabwo u Rwanda.

Yaba imyifatire y’u Rwanda cyangwa imvugo rwakoresheje nta mwanya byagira mu mibanire isanzwe, habe na mba rwose kandi igihe cy’ikiganiro gituje cyari cyateganijwe, kugirango rusobanure uko rubyumva kandi rwirinde kongera ibibazo. No muri diplomasi, ibiganiro binyuze mu kuri no mu bwubahane bishobora gukoreshwa nk’uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo.

Ariko Perezida Kagame n’abambari be basa na none nk’aho badakunda cyane ibiganiro. Wagirango ntibanabishobora. Bahunze ibiganiro byimbitse aho amagambo ya bamwe n’ay’abandi, kujya impaka bisobanurwa mu bwihangane n’umutuzo kandi bigenzurwa. Kenshi na kenshi tugomba kunyurwa n’imyumvire yerekana intege nke z’ubwenge n’imyitwarire: gusuzugura no kwiyemera, imyigaragambyo na propagande, gutukana no gushinja, ibinyoma cyangwa inkuru zahise. Indorerezi zigenda zirushaho kuba nke zishimira imvugo ipfobya kandi isharira.

Mu by’ukuri, imyanzuro y’urukiko n’ibijyana nayo byagize ingaruka tutagomba kwinubira cyane. Buhoro buhoro ibintu bimwe na bimwe biragenda bisobanuka. Ubworoherane, niba atari ugushimisha, hamwe n’ibyagezweho n’ubutegetsi bwa Kagame, ubu byatanze inzira yo gushidikanya gukomeye ndetse no kunengwa bikomeye. Ibice byijimye by’iyo mikorere bigoye gupfukiranwa no gusigirizwa. N’ubwo kwiyoberanya kwa Kagame kurangiye kandi n’abamushyikiraga buhumyi bakaba bagenda bagabanuka, benshi ubu baragira bati: birahagije. Kagame agomba guhamagarwa akabazwa ibyo yakoze mu bihe byahise ndetse n’ibyo akora ubu bibangamira uburenganzira bwa muntu. Umuryango mpuzamahanga wishinja icyaha kubera imyitwarire y’uburangare mu gihe cya jenoside, Kagame yakoresheje, byaba biri gafi guta agaciro. 

Ntabwo bigomba gushimisha bamwe mu bayobozi ba politiki bo mu Bubiligi, bizeraga kandi bagakorana ubwitonzi, ndetse bakitonda, mu gihe ibintu biteye impungenge mu Rwanda, ese bagomba kwihanganira imyitwarire itukana y’umuyobozi w’igihugu cy’inshuti aho basarura gusa agasuzuguro? Uku gucika intege bishobora kandi kwigaragaza mu nzego zimwe na zimwe za sosiyete sivile, mu bitangazamakuru bimwe na bimwe bitegamiye kuri Leta, ndetse no mu bigo by’ubushakashatsi na za Kaminuza zimwe na zimwe. Perezida Macron ashobora kuba yarakoresheje ubwenge mu biganiro bye i Kigali kugirango akundwe n’umunyagitugu w’u Rwanda, ariko ibyo ntibisobanura ko benshi mu banyabwenge b’Abafaransa bakiriye ibyavuye muri propagande. Ikigeragezo cy’urubanza rwa Rusesabagina twizere ko kizatera impagarara n’uburakari.

Ese igihe ntikiragera cyo kwigobotora abahagarariye politiki, biturutse ku bitekerezo bimwe no guhuza ibitekerezo kuri jenoside yo mu Rwanda, no kurwanya ingaruka mbi z’ubwo buryo? Ese igihe ntikigeze ngo Abanyarwanda n’abatari Abanyarwanda bashobore kuvuga ibyo batekereza, bakabaza ibibazo nyabyo ndetse bakamagana politiki zirenganya badashyizwe mu gatebo k’abahakana cyangwa ababiba amacakubiri?

U Rwanda n’Afrika ni ingenzi cyane ntibikwiye kuba mu mpaka zanduye aho nta mwanya  uhari wo kubaza, kumva no kubahana.

Sinzigera ndeka gukomeza kwamagana imbaraga mbi zateje kandi zakoze jenoside, no gushimangira ibintu byiza byafasha mu kubaka igihugu, ariko kandi nzakomeza kurwanya uburakari bukoreshwa bufitanye isano no gupfobya uburenganzira bwa muntu, aho bavuga ko u Rwanda rwagize ibyago bibi cyane mu myaka 30 ishize kandi ubu rukaba rufite umuvuduko udasanzwe. Mu kuri, tugomba kwibaza niba ibya jenoside byose byaragiye ahagaragara ndetse niba imibare y’ubukungu buzamuka yo mu Rwanda itarimo itekinika.

U Rwanda ni ingenzi cyane ku Bubiligi, ku buryo bitagirana umubano mubi. Ntabwo ubwibone cyangwa kwinezeza bifite umwanya muri iyi mibanire. Ababiligi n’Abanyarwanda bagomba kumva ko ibiganiro bizima, binyuze mu kubahana, bitanga icyizere. Gushyira imbaraga mu kubahana biganisha mu mibanire yo kwizerana, aho ibyiza n’ibidakwiriye bishobora kuvugwa kandi bigomba kuvugwa, hamwe n’ubwitonzi n’ubushake bwo gutega amatwi, kabone niyo byaba bisabwa kwemeza rimwe na rimwe. Ikirenze byose, reka twirinde kutagwa mu mutego aho agasuzuguro n’ubwibone bishobora guhabwa intebe.

Johan A. Swinnen

Uwahoze ari Ambasaderi mu Rwanda (1990-94)

Umwanditsi wa “Rwanda, mijn verhaal” (Rwanda, Inkuru yanjye) (Polis, 2016)