Yabonye inkunga yo kubakirwa Akarere kaza kubimusenyeraho

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu murenge wa Rugalika akarere ka Kamonyi haravugwa umuturage wabujijwe kubaka akanamenerwa amatafari ku maherere, mu gihe nyamara afite icyangombwa cyo kubaka, kandi iyi nkunga akaba yarayibonye mu gihe akarere kari karamurangaranye igihe kirekire.

Murwanashayaka Chrestien wo mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese mu mudugudu wa Mibirizi mu Karere ka Kamonyi yavuze ko ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwemeye kumwubakira ariko ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarika burabyanga, buvuga ko atemerewe kuhubaka.

Uyu musore avuga ko yakuze atazi umuryango we kuko ababyeyi be bitabye Imana mu gihe cya Jenoside mu 1994, nyuma aza kurerwa n’abihayimana b’abagiraneza.

Murwanashyaka yavuze ko amaze kugera mu myaka y’ubukure, nibwo umugiraneza yaje kumwemerera ubutaka kugira ngo atangire kwiyubakira no kwishakira ubuzima muri rusange.Uyu mugiraneza amaze kubumwemerera, yagejeje igitekerezo cye ku itorero rye rya ADEPR asanzwe asengeramo kugira ngo rimufashe kubaka.

Uyu musore yavuze ko Itorero ryabyemeye gusa mu gihe yari atangiye kubumba amatafari, abayobozi bo ku Murenge barimo DASSO baje barayamena bavuga ko nta byangombwa afite.

Murwanashyaka yagize ati “Ubwo baraje bampa imiganda yo kubumba, tugezemo hagati turi kubumba ,SEDO w’Akagari ndetse n’Umuyobozi ushinzwe imyubakire ku Murenge baraza amatafari barayamena.”

Murwanashyaka yakomeje ati “Icyo gihe batwaye n’ibikoresho gusa nyuma baza kubinsubiza, barambwira ngo nzabanze nsabe ubufasha niba nshaka kubaka ariko nubake mfite ibyangombwa .”

Icyo gihe itorero rya ADEPR ryandikiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarika ibaruwa risaba ko uyu musore yahabwa uburenganzira bwo kubakirwa.

Uyu musore yavuze ko ibaruwa yayijyanye ku Kagari maze asabwa kuyigeza ku Murenge, ageze ku Murenge ahageze abwirwa kuyigeza ku muyobozi ushinzwe imiturire mu Murenge.

Murwanashyaka avuga ko umuyobozi ushinzwe imiturire mu Murenge, yamubwiye kujya kubwira Pasitori Muhizi Jean Népomuscène, uhagarariye itorero rya ADEPR kuza kuvugana nawe kuko hari ibyo bagombaga kumvikana.

Uyu musore nyuma yaje kubwirwa ko igishushanyo mbonera cy’aho yifuza kubaka cyerekana ko hagenewe ubuhinzi, nyamara ku cyangombwa cy’ubutaka cye cyanditseho ko hagomba guturwa.

Murwanashayaka avuga ko na n’ubu atazi impamvu zashingiyeweho bemeza ko hagenewe ubuhinzi nyamara ku cyangombwa cyerekana ko ari ah’imiturire ndetse n’abandi bakaba bari kuhazamaura inyubako.

Avugana n’Umuseke dukesha iyi nkuru yagize ati “N’ubu tuvugana abandi bakomeje kuhubaka ndetse n’ubu hari umuntu twegeranye uhujuje inzu kandi baza kumena amatafari, hari umuntu wari kubaka iruhande rwa njye nawe baraje bamwambura ibikoresho, agenda abakurikiye, sinzi ibyo bumvikanye arangije ahita anahubaka mu gitondo inzu iruzura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Umugiraneza Marthe, avuga ko ikibazo cye bakimenye ndetse ko bamumenyesheje ko aho yifuza kubaka hagenewe ubuhinzi.

Hari amakuru avuga ko muri aka Kagari kugira ngo umuturage yubake, abanza gutanga ruswa kugira ngo yemererwe. Uyu muturage arasaba ko yahabwa uburenganzira bwo kubaka kuko kugeza ubu hari abandi bari kwemererwa kandi ubutaka ari bumwe bityo akibaza impamvu we akomeje kwangirwa kubakirwa ababimwemereye bakibifitemo akabaraga.