Laforge Fils Bazeye na Col Abega Camara ba FDLR barasabirwa gufungwa burundu

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ignace Nkaka uzwi cyane nka  “Laforge Fils Bazeye” wahoze ari Umuvugizi wa FDLR na  Col Jean Pierre Nsekanabo uzwi cyane nka  “Abega Camara” wahoze akuriye ibikorwa by’ubutasi muri FDLR, bongeye kwitaba urukiko none kuwa 07/10/2021, iburanishwa ryabo ripfundikirwa ubushinjacyaha bubasabiye gufungwa burundu, mu gihe bo basaba umucamanza guca inkoni izamba bagahabwa amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe.

N’ubwo aba bagabo bombi batigeze barushya inkiko bakemera ibyaha batagoranye, ubushinjacyaha ntibubikozwa, busanga igihano kibakwiye ari ugufungwa burundu n’uko bwabisabye Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’iterabwoba, iza mpuzamahanga n’izindi zambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Urubanza rwabo rwaburanishijwe bahibereye, bari kumwe n’abunganizi babo mu cyumba cy’urukiko, bambaye umwambaro w’iroza, uranga abagororwa batarakatirwa mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kwemeza ko ibyaha byose bitandatu baregwa bibahama, biryo rukabakatira igifungo cya burundu kuko ngo ibyaha byose baregwa biremereye cyane : icyaha cy’iterabwoba, icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cyo gukwiza impuha zigamije kwangisha Letay’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, icyaha cy’ubugambanyi no kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.

Ubushinjacyaha bwongeyeho  kandi ko ibyaha byose bakurikiranyweho bagiye babikora mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi.

Ubwo basabirwaga ibi bihano bihanitse, abaregwa bombi ntibigeze bagira ikimenyetso na kimwe cy’amarangamutima bagaragaza nk’uko bikunze kugenda ku zindi mfungwa, bigasa nk’aho nta kindi bari biteze basabirwa n’ubushinjacyaha, bitihi se bakaba biteguye kwakira igihano icyo ari cyo cyose bazahabwa.

Ku ruhande rwabo, Laforge Bazeyi na Colonel Abega Camara Nsekanabo basabye urukiko guca inkoni izamba, bagafungurwa bagasubizwa mu buzima busanzwe, nk’uko bikorerwa abandi basrwanyi bafatiwe ku rugamba cyangwa se batahutse. Abaregwa bombi basabye urukiko amahirwe yo kwerekana ko bahindutse kandi bagororotse.

Nsekanabo na Ignace bongeye kwibutsa urukiko ko nta bubasha mfatabyemezo bari bafite muri FDLR, ko batagakwiye kuryozwa ibikorwa byafatwagaho ibyemezo n’abayobozi bayo bakuru mu bya girikare. Ikindi basaba kuvanirwaho ni icyo gufatwa nka bene umutwe, bo bakemezako nta n’uruhare na ruto bagize mu ishingwa ryawo. 

Ignace Nkaka, wavugiraga uwo mutwe, yabwiye urukiko ko ibyo yavugaga ari amabwiriza yahabwaga n’abakuriye umutwe wa FDLR. Yasabye urukiko kumuha amahirwe agasubizwa mu buzima busanzwe kimwe n’abandi bahoze muri uwo mutwe bahawe ayo mahirwe batarinze kuburanishwa mu nkiko.

Uwahoze ari umuvugizi, Ignace Nkaka Laforge Bazeye, yasabye urukiko ko n’iyo batarekurwa, bagabanyirizwa cyane ibihano, bazirikana ko mu myiregurire ye, atahwemye kwicuza no gusaba imbabazi ko yabaye mu mutwe wa FDLR. Akavuga ko yazinutswe kuzasubira mu cyitwa umutwe cyose urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Yabwiye urukiko ko nyuma yo gufatwa yafashije ubutabera.

Nkaka yavuze kandi ko yizeza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abanyarwanda muri rusange ko igihe yaramuka asubijwe mu muryango nyarwanda yafatanya n’abandi, mu Kubaka igihugu gifite ishema mu ruhando mpuzamahanga. Mu magambo ye yagize ati “Uwari Sawuli yahindutse Pawulo”. 

Uwahoze akuriye ubutasi bwa FDLR, Colonel Nsekanabo Camara ABEGA Jean Pierre nawe yasabye kurekurwa, bitakorwa bityo akagabanyiriwa igihano cyangwa kigasubikwa.

Abunganizi ba bombi basabye urukiko kwirengagiza imvugo nkomezacyaha y’ubushinjacyaha, bakazakatira abo bunganira igihano kingana n’igihe bamaze bafunzwe.

Umwanzuro w’Urukiko kuri uru rubanza rwapfundikiwe none uzasomwa kuwa 15 Ukuboza 2021, gutinda bikazaterwa n’ubunini bwa dosiye nk’uko byatangajwe n’umucamanza.

Colonel Nsekanabo na Nkaka Ignace batawe muri yombi mu kwezi kwa 12, 2018 ku mupaka wa Bunagana uhuza ibihugu bya Uganda na Congo, icyo gihe byavuzwe ko bari bavuye mu nama i Kampala muri Uganda.

2 COMMENTS

  1. Idamange Yvonne a été condamnée à 15 ferme par les obligés de Kagame d’une mise en scène judiciaire.
    Son avocat sûrement interjeté appel de cette décision inique.
    Après l’épuisement de ses recours, elle pourra saisir le Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples (CADHP).
    Le monde saura une fois de plus qu’est le Véritable Kagame même si Kagame, en raison des soutiens de ses sponsors maîtres du monde que sont les USA et la France de Macron nouveau entrant dans le club des amis de n’exécutera pas la décision de la CADHP.

  2. Idamange Yvonne a été condamnée à 15 ferme par les obligés de Kagame lors d’une mise en scène judiciaire.
    Son avocat va sûrement interjeter appel de cette décision inique.
    Après l’épuisement de ses recours, elle pourra saisir la Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples (CADHP).
    Le monde saura une fois de plus qu’est le Véritable Kagame même si, en raison des soutiens de ses sponsors maîtres du monde que sont les USA et la France de Macron, nouveau entrant dans le club ses amis, il n’exécutera pas la décision de la CADHP.

Comments are closed.