Yanditswe na Albert Mushabizi
Nk’uko ubutumwa bwashyizwe ahagaragara n’umuryango wa Nyakwigendera, The Rwandan yashoboye kubona bubisobanura; imihango yo gushyingura Nyakwigendera Coonel BEMS Théoneste Bagosora izabera i Bamako, muri Mali, kuwa 9 Ukwakira 2021. Twakibutsa ko muri iki gihugu cya Mali, ari naho yatabarukiye kuwa 25 Nzeri 2021.
Imihango yo gushyingura ikaba izitabirirwa by’umwihariko n’umuryango wa bugufi, nk’uko urupapuro rw’ubutumwa rubisobanura. Bugasoza bunashimira ababafashe mu mugongo muri ibi bihe bikomeye.
Ikiriyo cyo guherekeza Nyakwigendera Colonel BEMS Theoneste BAGOSORA, cyo kikaba cyaraberaga i Bruxelles mu Bubiligi. Iki kiriyo cyo kikaba cyaritabiriwe na bose mu nshuti, abavandimwe n’abamuzi, nk’uko ubutumwa burarika bwabisobanuraga. Cyo cyabashije kuba mu buryo bw’imbona nkubone, mu byumba rusange byagenewe kwakira abashyitsi, byari byagiye byakuranwa uyu muhango ku matariki atandukanye.