Denise Nyetera yasabye imbabazi abahutu mw'izina ry'abatutsi!

(Photo: Mzee Antoine Nyetera ise wa Denise Nyetera)

Nk’iko byumvikanye mu kiganiro imvo n’imvano cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2013, Denise Nyetera, umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’u Bubiligi ukomoka mu bwoko bw’abatutsi yasabye imbabazi abahutu ibibi baba barakorewe n’abatutsi!

Mu kiganiro cyari kiyobowe na Bwana Ally Yusuf Mugenzi, umunyarwandakazi Denise Nyetera yanditse avuga ko yemeye gutwara umusaraba agasaba imbabazi abahutu ibibi bakorewe n’abatutsi ngo mbere y’uko avuka kugeza ku bikorwa ubu bikorwa na FPR.

Denise Nyetera ntabwo yasabye imbabazi mu izina ry’abatutsi gusa ahubwo yasabiye n’imbabazi Perezida Kagame ngo we yananiwe kwisabira ngo azimusabira nka Perezida w’umututsi.

Uyu munyarwandakazi kandi yarangije asa nk’utanga igihango aho yasabye ko hatagira umuntu wongera kugira uwo yica yitwaje ubwoko avukamo.

Denise Nyetera ni umukobwa w’umugabo w’inyangamugayo witwaga Antoine Nyetera umaze iminsi yitabye Imana, uyu musaza Nyetera azwi cyane kuba yaratinyutse kuvuga ko abanyarwanda dufite umuco wo kubeshya, ko ndetse tuwigishwa kuva mu bwana bwacu.

Ahandi Denise Nyetera azwi cyane ni ku bufasha yahaye umusaza Gabriel Kyotera warwaye nuko akitegurira urupfu rwe agura isanduku bazamuhambamo amaze kwiheba ko atazakira, yagejejwe mu bitaro bya Kampala International Hospital, nyuma y’aho afashirijwe kwivuza na Denise Nyetera yumvise inkuru ye ibabaje kuli BBC Gahuzamiryango.

Tugarutse kuri kiriya kiganiro cy’imvo n’imvano, twavuga ko hari benshi bafashe ijambo ariko ntitwabura kuvuga ku byavuzwe na Bwana Joseph Sebarenzi Kabuye wigeze kuba umukuru w’inteko ishingamategeko mu Rwanda wasabye ko abanyarwanda bakwicara hamwe bakaganira ku bibatanya bakabishakira umuti kandi ngo asanga kutigira ku mateka ari byo bikomeza gutuma duhora mu bibazo by’urudaca.

Ushobora kumva imvo n’imvano yo ku wa gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2013 hano>>>

Ubwanditsi

14 COMMENTS

  1. Uyumukobwa ndamwemera,Akoze icyo Kagame yifuza. Alikose Ibuka irabyakira ite?Iyohabaho IBUKA yaba Hutu baba bagize icyo bishyura.None ntayibaho.gusa aliko nanjye reka ngire icyo musubiza mwizina ryanjye,Dukeneye uwakoze icyaha,wishe abahutu,abiteguye kandi akabishyira mubikorwa.

  2. N’ubwo ijambo ryawe ritagaragaje ubuhanga nk’ubwa Dr J. Sebarenzi, wagize ubutwari (kandi nawe ubwawe numvise ubwivuga).
    Jye ndakuzi n’aho uca ubupfura uhorana nsanzwe mpazi.
    Ubundi sinzi uwabona aho ahera abuza abisabira imbabazi, cyangwa bo ubwabo baba ari ntacyo babashije gukora ngo bakumire ubuhemu bwa benewabo bukabababaza. Gusa ikibazo ni uko usaba imbabazi agomba kuba yemera icyaha, akabanza akacyatura akacyishinja.
    Iyo bigeze aho kuzisabira undi rero biragora, kuko nyine bisaba kumushinja ibyo atemera. N’aho yabyemera kandi ntawahatira umuntu kwiicuza ! Ni yo mpamvu ubusanzwe gusabira abandi imbabazi bikorwa byaratinze ba gatozi batagihari kandi bigakorwa n’uwo umuco /amategeko agenera ububasha bwo kubahagararira. (Twavuga samuragwa cg umuyobozi) Bityo rero ntaho wahera usabira Kagame imbabazi kandi inkiko yaregewe zitaraca imanza ! Sindwanya ariko uburenganzira bwawe bwo gutanga ibitekerezo. Kunenga ibikorwa by’uwo ariwe wese waba acyekwa maze na we akabyemera cg akabihakana, aho sinarujya. Kudos!

  3. uyumukobwa yatumwe nabatutsi bose? gusa yashubije kagame’ nibyiza ko hari nabatutsi bemerako bahemukiye abahutu’/ ariko umuntu nasabe imbabazi akurikije icyaha yakoze. atitwaje ubwok’o kd butamutumye’ kagame se azasaba imbabazi ryari ?

  4. natwe abatutsi twese twishe abahutu bi ikibeho nahandi henshi ndetse nakongo sha turihanukiriye dusabye imbabazi twivuye inyuma rwose abahutu mwacitse kuri iryo cumu (abacikacumu) mutubabarire mugihe gito tuzashyiraho ibuka y,abahutu

  5. Uyu mututskazi wasabiye Abatutsi imbabazi ibyo baba barakoze ndumva nta ngingo nimwe bitanze kuko ntavuga ko arumuvugizi wabenewabo. Niba azi ko haribyo yahemukiye abahutu we kugiti cye akwiriye kubisabira imbabazi rwose.

    Ariko yokwitumiriza ibyatatumwe.

    Niba haribyo yahagazeho nategereze nihagira imanza zizamukenera azatumirwe abone kubisobanura.

    Murakoze.

  6. Kuli ibi byo gusaba imbabazi, nimurekere aho gukomeza guta no gutesha abantu igihe. None se uyu Denise yasabye nde imbabazi? Ni nde wazakiye? Ni nde uramusubiza? Izo mbabazi yazihawe se? Ni nde uragena ko azihawe? Hali icyiru aracibwa se cg. ntacyo? Hali aho yigeze agira ati “Sinzongra”? dore ko gusaba imbabazi ali ukwiyemeza kwisubiraho no kutazongera.
    Nimusige aho iryo kinamico kuko ntacyo litwungura. Imbabazi sigomba gusabirwa imbere y’inkiko cg. imbere y’uwo wahemukiye gusa. Ibindi ni urwenya n’amanyanga. Umuntu wese utaligeze akora icyaha ntabwo agomba gusaba imbabazi kuko ali ukumupfobya no kumwandagaza, kandi ntabwo akeneye ko hali undi uzimusabira kuko ntacyo abarwaho. Uwumva afite inkomanga azajye kureba uwo yahemukiye cg. yigemulire inkiko, aliko ntakagire undi yitwaza ngo ali kumusabira imbabazi. Murakoze. Twiyamye rero abashaka kutwandagaza.

    • Eka naj ndanga abanguha!nya mbabazi mur sure k yazisaby?nib yarazisaby,ivyo tuvuga tuvany kumutima nivyo tuvuga kuko tubizegamwo interêts kubabidutumy murumva se bisa?eka byose ni polotiki iyo nayo ntabwo ikidukanga!abasabimbabazi sibo bazisaba,abakina polotiki nibo birirwa biyamamaza!

  7. uko bakwita gushyanuka none se iyategereza inkiko umunsi zaciye urubanza akunva ko kagame ahanwa ni cyaha akabona kuvuga ko amusabira imbabazi none se wowe urasabira imbabazi umuntu utahamya ko haruwo yishe?ubwo su mugoryi ubu baguhamagaye watanga za preuves zerekana ako yishe abo bantu nu kuri hari abatutsi bi bigoryi pe,nawe uri murabongabo ngo nawe wavuze ni ba uzi ko haru mututsi yishe nta wukubujije niba ubifitiye gihamya gusaba imabazi mwizina rye, abo batutsi bandi wagiriza ibyo bakoziki usabira imbabazi?aka nakumiro pe

  8. umuntu yabwirwa niki se niba ari umututsikazi…preuves zibihamya…uri mwiza se nka mushikiwange???

  9. wowe witwa denise nyetera niba aribyo koko warazibasabye ufite ikibazo mumutwe wawe,niko nuko batakujombyemo ibisongo,cyangwa ngo bafat umwana wawe bakubite kunzu jya wivumvurira sha

  10. We rwandan have a big problem , kandi ikibabaje nuko abayobozi batabibona cyange they just don’t care , tumeze nkikirunga cyenda kuruka .I wish i can change my nationality not only in papers but just forget about the whole rwandese thing. I hear dusabe imbabazi , nose abari muri prison ntabwo bababona , babasanzeyo bagesaba imbabazi , ko aribo bahamwe nibyaha ariko ibyo ni ibiki kweli.

  11. Uyu mugore si umunyarwanda ntanimpamvu zo guha agaciro ibyo yavuze. Rata impamvu avuga atyo nuko ahobora kuba atarabonye ibyo abahutu bakoreye abatutsi. Niba ashaka kumenyekana niyambare ubusa ajye kugasozi areke gotoba amaraso y’abanyarwanda bishwe urubozo

Comments are closed.