Leta ya Israël igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda!

Guverinoma ya Israel yemeje ko mu mezi ane ari imbere igomba kuba yafunze inkambi y’abimukira ya Holot, ababarirwa mu bihumbi 40 baturuka mu bihugu bya Afurika nka Eritrea na Sudan bakazoherezwa mu Rwanda, utemeye agafungwa .

Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel cyatangaje ko Guverinoma ya Israel yemeye guha u Rwanda amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzemera kwakira ndetse nawe akazahabwa impamba ya 3,500 $ igihe azaba yemeye kugenda ku neza.

Ibyo ngo biri mu mugambi icyo gihugu gifite wo gufunga inkambi ya Holot yashyirwagamo abimukira batemewe n’amategeko bavaga muri Afurika, ikigo kiri mu butayu hafi y’umupaka wa Misiri na Israel.

Inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Natanyahu, kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo yafashe icyo cyemezo nyuma y’imyanzuro yari yagejejweho na ba Minisitiri Aryeh Deri ushinzwe imitegekere na Gilad Erdan w’umutekano.

Hagati aho ariko Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Minisiteri y’ Impunzi no kurwanya ibiza, Rwahama Jean Claude, mu magambo make yabwiye IGIHE ko ataramenya ibyo kuzana abo bimukira mu Rwanda, ati “Nta makuru mbifiteho njyewe!”

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yabwiye itangazamakuru ko nta masezerano yari yakagezweho hagati y’u Rwanda na Israel yo kwakira abo bimukira ariko yemeje ko byaganirwagaho.

Yagize ati “Turi mu bihugu byinshi byegerewe, ibi byabaye mu myaka nk’ibiri cyangwa umwe n’igice ushize. Ntabwo twashoboye kurangiza ibiganiro, ariko ni ukuri ko twegerewe na Israel nka kimwe mu bihugu yifuza kwimuriramo bamwe mu mpunzi ifite.”

Yongeyeho ko abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda na Leta ya Israel baganiraga ku bijyanye n’ibizaba bikubiye mu kwimura izo mpunzi, bityo bakazareba uburyo bashobora kuzanwa mu gihugu, imyifatire yabo n’uburyo bazaba bitwa by’igihe kirekire.

Amakuru yatangajwe ahamya ko Israel yemeye no kwishyura itike y’indege izageza aba bimukira mu Rwanda nubwo hatashyizwe ahagaragara amasezerano yabayeho hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi.

Ibtimes yo yatangaje ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Israel zizatangira kuvana muri icyo gihugu abo bimukira mu byumweru bike biri imbere, aho “abinjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko bazaba bafite amahitamo yo gufungwa cyangwa kuva mu gihugu.”

Gusa uko kwirukana abimukira ngo ntikureba abagore, abana cyangwa abageze muri icyo gihugu kubera ingaruka z’icuruzwa ry’abantu. Ni kimwe n’abantu basabye ubuhungiro ariko batarasubizwa.

Mbere y’uko uwo mwanzuro utorwa, Netanyahu yabwiye abaminisitiri ati “Uku kuvanwaho kugiye kuba bitewe n’amasezerano mpuzamahanga nagezeho azatuma dutwara abimukira 40,000 bari basigaye mu gihugu bitemewe, bakagenda nta kubagisha inama,”

Ibyo bizatuma inkambi ya Holot ifungwa, amafaranga yahatangwaga ashyirwe mu zindi nzego no mu kubimura. Bibarwa ko Israel yayitangagaho nibura miliyoni 68 $ buri mwaka.

Uyu mwanzuro ariko ntuvugwaho rumwe n’imiyango iharanira uburenganzira bwa muntu yumva ko Israel ikwiye kurengera abantu bayihungiraho aho kubafunga.

Mbere y’uko icyo cyemezo gitorwa, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunz i (UNHCR), ryasohoye itangazo ryamagana imyanzuro ya ba Minisitiri Aryeh Deri na Gilad Erdan, yasabaga ko abimukira bajyanwa mu bindi bihugu cyangwa bagahitamo gufungwa.

Uwo muryango uvuga ko muri iyo gahunda ya Israel yatangiye mu 2013 kugeza muri Kamena 2017, hari abimukira bagera ku 4000 bahavanwe “ku bushake”, bakajyanwa mu bihugu birimo u Rwanda na Uganda nubwo aha iri shami rigendera ku bivugwa mu itangazamakuru.

Komiseri ushinzwe kurengera impunzi, Volker Türk, yagize ati “Bitewe n’ibanga iyo gahunda ikorwamo byakomeje kugora UNHCR gukurikirana no kugenzura imibereho y’abantu bimuriwe muri ibyo bihugu bya Afurika. UNHCR, ihangayikishijwe n’uko abo bantu bashobora kuba batarabonhye igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite,”

UNHCR ivuga ko muri Israel hari abimukira baturuka muri Eritrea bagera ku 27500 n’abava muri Sudani bagera ku 7800.

Source: igihe.com