Yannick Mukunzi na Eric Rutanga ba Rayon Sports barekuwe

abakinnyi 2 ba Rayon Sports Yannick Mukunzi na Eric Rutanga barekuwe nyuma yo kurara mu buroko

Amakuru aturuka imbere mu buyobozi bwa Rayon Sports aremeza ko umukinnyi wo hagati w’iyi kipe Yannick Mukunzi na myugariro w’ibumoso Eric Rutanga bari batawe muri yombi na Polisi y’igihugu bamaze kurekurwa.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports mu ishami rishinzwe itumanaho no gutangaza amakuru Olivier Gakwaya abinyujije kuri Instagram ye, ati “Abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Rutanga Eric na Mukunzi Yannick nta byaha bakurikiranyweho. Bari bitabye Police gufasha ubugenzacyaha mu iperereza ry’ibanze kuri Dosiye ya Karekezi Olivier, nyuma barataha.”

Ubu butumwa Olivier Gakwaya yatangaje ni nabwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mu gitondo, Romami Marcel uri gutoza by’agateganyo Rayon Sport yavuze ko Yannick Mukunzi yaraye afashwe akiva gukina umukino wahuje iyi kipe na Mukura VS. naho Rutanga Eric ‘Kamotera’ we ngo yaraye afashwe mu masaha y’ijoro ahagana saa 22h00 zo ku cyumweru.

Yannick muma saa 22h bamujyana iwe ngo gufata ibyo kwifubika bahageze bahita banatwara Eric Rutanga basanzwe banana.

Ku rundi ruhande, kubera ibi bibazo biri mu bakinnyi n’abatoza bayo, Rayon Sports yari yasabye ko imikino yayo iri hagati y’itariki 20 Ugushyingo na tariki 10 Ukuboza 2017 isubikwa.

Kuri iki gicamunsi, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemereye Rayon Sports ibyo yasabye nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa Rayon.

Uretse aba bakinnyi bari batawe muri yombi, ndetse n’umutoza wabo mukuru Olivier Karekezi (bivugwa ko ikipe yahise imuhagarika), Rayon Sports ifite n’ibibazo by’imvune nyinshi ndetse n’abakinnyi nka Muhire Kevin wabacitse akagenda, ndetse na Ismaila Diarra utarabona ibyangombwa bimwemerera gukina Shampiyona y’u Rwanda.

Source:

Ngabo Roben
UMUSEKE.RW