“LETA YA KIGALI ITIYIZERA, KUVA KERA IMENERA IBIFARANGA UMURUNDO ABAZUNGU B’INTASI KURI OPPOSITION”: RUBINGISA PROVIDENCE

Yanditswe Albert MUSHABIZI

Ishyano ntiribara mukuru nk’umuto waribonye… Mu Kiganiro, Providence RUBINGISA yagiriye kuri Radio Itahuka ikorera kuri murandasi, kuwa 24 Werurwe 2021; yashyize hanze byinshi ku isesagura ry’umutungo wa rubanda, rikorwa na Leta ya Kigali. Muri kwa kutiyizera kwayo, iyi Leta ihuzagurika isukira abazungu b’intasi kuri opposition nyarwanda ibifaranga bitabarika. Ni muri iki kiganiro rero, RUBINGISA yatangaga umucyo ku buhamya bw’amasaha ane -ngo bwaba bwiyuzuriyemo ibihimbano n’amakabyankuru-; Madamu Michelle Martin, imwe mu ntasi za Kigali, yatanze muri rya kinamico ry’urubanza rwa RUSESABAGINA, kuwa 24 Werurwe 2021. Izina rya Providence RUBINGISA rikaba ryarumvikanye cyane, muri ubu buhamya. Nawe wakikurikiranira iki kiganiro ku mushumi ukurikira https://www.youtube.com/watch?v=WOD69KqhV10 

Kuva Leta ya Kigali yakeka ko RUSESABAGINA yaba afite inzozi zo kuba umukuru w’igihugu, yabuze amajyo, ishyira intasi kuri we n’abagize aho bahuriye nawe bose bo muri opposition.

Nk’uko RUBINGISA yabibwiwe na Amb. KIMONYO wa Leta ya Kigali i Washington, ngo Leta ya Kigali ntiyigeze igoheka kuva yakumva inkura yayiteye kubura amajyo; ko RUSESABAGINA yibwiriye abanyarwanda yari yahuriye nabo muri Afrika y’Epfo, ko afite inzozi zo kuba umukuru w’igihugu. Ngo ibikoba byakomeje gukuka iyi Leta itajya yiyizera na gato, abayihaye amakuru bayihamirije ko, n’umufasha wa RUSESABAGINA yavugiye aho; ko yiyumvamo ko akazina ka “First Lady” (umufasha w’umukuru w’igihugu); katamugwa nabi, ahubwo ngo bimutindiye !

Nibwo rero twumvise Michelle avugira mu rukiko ibigendanye n’amabaruwa yagiye yandikwa na PDR Ihumure ishyaka rya RUSESABAGINA; yandikirwa abantu b’ibihangange barimo ba Prezida ba US n’u Bufaransa. Yanavuze cyane no ku bikorwa byiganjemo ibiganiro mbwirwaruhamwe byagiye bitegurwa na Fondation RUSESABAGINA; yari ifite icyicaro i Chicago. Na cyane ko mu kwitegura kuzajya gusaba akazi ko kunekera Kigali; yakoze iyo bwabaga akagira aho ahurira n’abanyarwanda barwanya Kigali, abasaba kubakorera nk’umukorerabushake !  

RUBINGISA nawe wabarizwaga muri PDR Ihumure, mbere y’uko aba umurwanashyaka wa RNC; yaba yaritaweho cyane na Michelle, kubera kuba yari yegereye RUSESABAGINA cyane! Na cyane ko uretse no kuba mu ishyaka ryashinzwe na RUSESABAGINA, RUBINGISA yanitabiraga ibiganiro mbwirwaruhame byose byategurwaga na Fondation RUSESABAGINA.

Mu buhamya Michelle yatanze yihatiye no kwerekana ko RUSESABAGINA yatangiye gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda kuva kera. Aho ni aho yashatse kumuhuriza na Ignace MURWANASHYAKA, wahoze ari umuhuzabikorwa wa FDRL, yambukiye kuri RUBINGISA yashatse guha ishusho y’umuhuza wa RUSESABAGINA na MURWANASHYAKA.

Gusa RUBINGISA udahakana imishyikirano n’ababa muri FDLR, ndetse akanihamiriza ashize amanga, ko n’umunsi yagiraga ikiganiro, yari yaganiriye n’umwe mu ba FDLR; yahakanye ko yaba yarigeze ashyikirana na Ignace MURWANASHYAKA, wahoze ari umuhuzabikorwa wa FDLR. Anahakana ko RUSESABAGINA yaba yarashoboye guhura na MURWANASHYAKA. Yaciye amazi abakangisha abatuye mu bihugu by’i Burengerazuba ko, kuganira no koherereza amafaranga y’ubufasha bw’ubuzima bamwe mu barwanyi bari mu mashyamba ya DRC/RDC byabagiraho ingaruka mbi, mu bihugu barimo. Anabahamiriza ko we yatangiye kuregwa na Kigali ko akorana na ba FDLR, mbere y’uko abona ubwenegihugu bwa US; kandi ko nyamara bitatumye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zimutambamira kubona ubwo bwenegihugu.

Madamu Michelle Martin yemenye ko Kigali ari kirarika, yiyakira akazi k’ubutasi, maze ejo bundi apfundikanya ibyo abashije aza kwihahira mu rubanza rwa RUSESABAGINA

Nk’uko RUBINGISA yakomeje abisobanura, Michelle yikuruye ku banyarwanda batiyumvamo ingoma ya Kigali; ahanini abashakaho akazi k’ubukorerabushake. Aha akaba yariteguraga kureshya Kigali ko yayibera intasi nziza, yerekana ko afite aho ahurira n’abayirwanya. Agira ibyo apfundikanya arayihereza; maze muri bwa bushishozi buke bumva ko yababera intasi y’ingirakamaro.

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko : kuzana Madamu Michelle Martin mu rubanza  rwa RUSESABAGINA nta n’icyo byari byunguye imigendekere y’urubanza. Impamvu ituma Michelle ari imburamukoro yaje kubagara ibijumba i Kigali; ni uko mu ntangiriro za ruriya rubanza, ubushinjacyaha bwari bwavuze ko butazashinja RUSESABAGINA ibyaha yarezwe na Leta y’u Rwanda, mu Bubiligi mu 2010. Ibyo Michelle yaje guhamya i Kigali bigizwe ahanini n’ubutumwa bwahanahanywe kuri murandasi mbere y’ikirego cyo mu Bubiligi. Umuntu agasanga ko uretse amazimwe no kwishyira hanze, ntacyo Michelle yazaga gutangaho ubuhamya kuri RUSESABAGINA, uregwa ibyaha by’iterabwoba byo mu myaka ya vuba cyane ishize MRCD igifite ingabo za FLN. 

Madamu Michelle mu rubanza rwa RUSESABAGINA; ni rya kangata rya Kigali no mu ngeso ya Prezida KAGAME wikundira kwerekana ko gushyigikirwa n’abazungu, bimugira ikigirwamana ! Buriya buhamya kandi burashimangira ko Leta ya Kigali iri gupfundapfundikanya, izana abatangabuhamya batagize icyo bunguye urubanza; Michelle akaba iturufu yo kwereka abazungu bashyira Kigali ho igitutu cyo kurekura RUSESABAGINA, ko hari n’abazungu bamushinja. Michelle n’igikoresho cya Kigali mu gukangata abanyarwanda, bakomeje kwibaza imikino Leta irimo mu rubanza, rwo kwikoza isoni bene kariya kageni.

Intasi z’abazungu n’abashinzwe kunogereza isura ya Kigali mu isura y’ibinyoma, hirya no hino ku isi bahembwa akayabo, bari mu bayogoje umutungo w’igihugu 

Mu makuru RUBINGISA yaba yarabashije gukusanya; ni uko uriya Michelle MARTIN yabaye intasi y’u Rwanda kuva kera mu myaka ya za 2012-2013. Akaba yarahembwaga akayabo k’amadolari y’Amerika 5,000 buri kwezi yo gutera inyoni muri bwa busesaguzi bwa Kigali. RUBINGISA agereranya ko kugira ngo, Michelle ajye kwijandika mu nzarwe nk’iriya i Kigali; byaba byaratwaye Leta ya Kigali akayabo k’amadorali y’Amerika ari hagati y’500,000 na 1,000,000.

Iri sesagura ry’umutungo ku ntasi nk’iyi, ryiyongera ku kayabo gasesagurwa ku zindi ntasi z’abazungu zinyanyagiye mu mpande zose z’isi. Akenshi babaha amasezerano y’imirimo ya nyirarureshwa, ariko imirimo nyakuri ari ubutasi. Ubu butasi babukorera abari muri opozisiyo, ndetse n’indi miryango y’abanyamahanga, Kigali idashira amakenga.

Aha RUBINGISA akaba yaratanze n’urugero rw’indi ntasi, Michelle yamuhuje nayo y’umuzungu wiyita Mayike (Mike). Ibi ngo n’ubwo RUBINGISA yari ataravumbura ubutasi bwa Michelle; ngo mu bushishozi yafatanyije na Dogiteri Theogene RUDASINGWA, basanze uwo Mayike ari intasi ya Kigali mu buryo budashidikanywaho. Uyu Mayike akaba yarashakaga ko RUBINGISA amubera ikiraro kimugeza muri FDLR.

Igikorwa nk’iki cyo kwiyambika ubusa kwa Leta ya Kigali mu gutumira Michelle Martin mu buhamya butagize icyo bwunguye urubanza bidusigiye somo ki ?

Mu kubyinishwa muzunga n’urubanza rwa RUSESABAGINA; Leta ya Kigali ikomeje kwiyambika ubusa ! Ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga biyishyiraho igitutu, bizamenyeraho nyinshi mu nkingi z’ibikenyeri yubakiyeho ! Nyamara na opposition iyirwanya izarushaho kuyicishamo ijisho; bitume imenya ibyuho yacamo ngo iyishegeshe byo kuyirundura ! Abaturage itsikamiye nabo bazarushaho kuyitera icyizere; bamenye neza aho umutungo wakabagiriye akamaro nka rubanda usesagurirwa. 

Ni koko umanika agati wicaye, wajya kukamanura agahaguruka ! Leta ya Kigali, ishobora kuba imaze kwibonera ko mu gushimuta RUSESABAGINA, ishobora kuba yarakoze ikosa, ryo guhiga igisamagwe icyitiranya n’inturo ! 

Ni ihurizo rikomeye kubera ko igitutu nikiyigamburuza ikarekura RUSESABAGINA; izaba itaye ibaba, kandi itentemutse. Ibi bikaba byayiviramo ingaruka zo kuba itazajya ishobora guhanyanyaza, ku bitutu bindi byakurikira, cyane cyane ko amafuti yayo atabarika! Gukomeza guhanyanyaza irwana n’iki gitutu nabyo; bizakomeza kuyishyira hanze, binayishegesha byo kuyirundura ! 

Ukurunduka kw’ingoma z’igitugu zose, kubanzirizwa n’ibitutu, bifatisha ibyemezo bya mbuze uko ngira, bikaganisha ku bihano byo gukomanyirizwa mu by’ubukungu n’amahanga. Ugushegeshwa na bya bihano, kugakurikirwa no kugamburuzwa, kuganisha ku mishyikirano n’abarwanya izo ngoma z’ibitugu. Iyi mishyikirano nayo igaca intege ingoma yari yubakiye ku kinyoma, ikava mu kibuga mu matora akurikira inzibacyuho.  Ya ngoma y’igitugu ikagenda nka nyomberi, abo yakandamije bayivumira ku gahera ! Iri ryaba ari rimwe mu merekezo menshi ashoboka, Leta ya Kigali itumbereye mu minsi ya none ! Aho tukaba dushyize ku ruhande andi merekezo, nk’intambara y’imitwe y’ingabo irwanya Kigali nayo ibasha kuzayihirika; cyangwa se imyivumbagatanyo rusange y’abaturage,  yahirika ingoma ibabereye urusyo !