Dr Kayumba Asanga Abanyarwanda Barambiwe Amahoro Ya Baringa

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma yo gushing ishyaka RPD / Rwandese Platform for Democracy ,  Dr Kayumba Christophe ntiyorohewe n’ubutegetsi bwa FPR, kuko ari umuntu wakoranye nabo cyane, kandi akaba umunyabwenge batifuza gutakaza, ngo bamubone abasenya nk’utavuga rumwe nabo yarabahozemo. 

Dr Kayumba ni muntu ki?

Tutagiye mu mavu n’amavuko ye, mu ncamake Dr Kayumba Christophe ni Umwalimu muri Kaminuza ufite impamyabumenyi y’ikirenga PHD, ni umushakashatsi, umwanditsi, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi wa politiki. Yabaye umwalimu muri Kaminuza imyaka isaga 15, aba umugishwanama (Consultant) mu myaka irenga 20, ubushakashatsi nabwo akaba abumazemo igihe kirekire. Yakuriye hanze y’u Rwanda, ni umwe mu barutashye.

Muri Politiki y’u Rwanda, Dr Kayumba Christophe yabaye umukada wa FPR, aba umwe mu bakangurira abandi banyabwenge kwitabira gahunda za Cyama, hari abarahiye kubwe, mbese yakoze recruitment yishimiwe na FPR ku rwego ruhanitse. Dr Kayumba yabaye umwe mu bagiye bandika byaba mu binyamakuru bisanzwe haba no ku mbuga nkoranyambaga, akandika byinshi asobanura ibya Leta y’u Rwanda, aho inengwa cyangwa se ishyirwa mu majwi, akaba umwe mu gusobanura impamvu Leta yitwaye ityo cyangwa se yafashe icyemezo runaka.

Mu mwaka wa 2015 kugeza 2017, Dr Kayumba yagaragaye mu biganiro byinshi bya politiki asobanura impamvu itegeko nshinga rigomba guhinduka, n’impamvu Paul Kagame ari we ubereye u Rwanda. Yagaragaye atanga ibitekerezo bisenya gahunda politiki ya Dr Frank Habineza wa Green Party wiyamamazaga, asenga imirongo migari Diane Rwigara yashingiragaho agaragaza ko imitegekere y’u Rwanda ikeneye impinduka.

Dr Kayumba yabaye umwizerwa wa Sisitemu iyoboye u Rwanda, ari nayo mpamvu agakosa gato gato yakoraga bamukubitaga umunyafu uryana ngo atazava aho ata umurongo. CYAKORA MURI IBYO BYOSE, Kayumba iyo yakoraga ubushakashatsi ntiyabogamaga, yatangaga ibyabuvuyemo bihagaze mu kuri, rimwe na rimwe akabipfa n’abo yabukoreye, bamubwira ko aba nibura yarabyoroheje, ntabimurike bikakaye.

Kayumba rero nk’uwabaye umwambari w’ingoma ya FPR, kubacika agashinga ishyaka rye ritavuga rumwe na bo, kandi akarishinga azi amabanga n’amanyanga yabo, ntibyabaguye neza na mba, kubw’izo mpamvu bakaba bamwoga runono mu byo akora byose.

KAYUMBA ATI AMAHORO-BARINGA ATERA INTAMBARA

Mu gihe Kayumba utari usanzwe aganira n’abandi banyamakuru mu rwego rwo kubazwa ku kuntu abona ibitagenda mu gihugu, kuva yashinga ishyaka rye RPD, asigaye avugana n’abanyamakuru, kandi akisobanura agaragaza ukuri atigeze ashyira ahabona mbere hose.

Mu kiganiro kimwe n’abanyamakuru b’i Kigali, kuri channel ya Youtube yitw PAX TV  (https://www.youtube.com/channel/UCzjJ8qPN968ObG275irZlbA ), Dr Kayumba asobanuira icyo amahoro ari cyo, akabihuza n’ubuzima bw’igihugu, akanzura avuga ko amahoro atarimo ubwisanzure, amahoro aganjemo ubukene, amahoro aburabuza abenegihugu ari amahoro baringa. Anongeraho ko kubura ubutabera no guhuguzwa umuntu utwe bitera imvururu.

Kurikira ikiganiro kirambuye cya Dr Kayumba Christophe avuga ku mahoro baringa ari mu Rwanda