Leta ya Kigali yongeye kotswa igitutu cyo kurekura Paul Rusesabagina

Yanditswe na Arnold Gakuba

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo na Leta zitandukanye zongeye gusaba Leta ya Kigali ko yarekura Bwana Paul Rusesabagina. Imiryango  iharanira Uburenganzira bwa muntu irimo “Edelstam Foundation”  yandikiye Perezida Paul Kagame imusaba ko yarekura Paul Rusesabagina washimutswe akaba amaze iminsi irenga 260 afunzwe ku buryo butemewe n’amategeko,  umuryango “Lantos Foundation” wo urasabira kandi ibihano Abategetsi 2 b’u Rwanda kubera ikibazo cya Paul Rusesabagina naho Leta y’Ububiligi yo iringinga Leta y’U Rwanda ngo yohereze Paul Rusesabagina mu Bubiligi; naho Urugaga rw’Abavoka b’Uburayi “Europeran Bars Federation”  narwo rushyigikiye ko uburenganzira bwa Paul Rusesabagina bwubahirizwa. 

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kamena 2021, komite ishinzwe ububanyi n’amahanga y’Inteko y’U Bubiligi yemeje icyifuzo cy’icyemezo cyatanzwe na Perezida wayo Els Van Hoof gisaba guverinoma gutangiza ibiganiro n’u Rwanda ku bijyanye no gutaha kwa Paul Rusesabagina, ubu uburanishirizwa  i Kigali. Iyo komite iranenga cyane ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwashimuse Bwana Paul Rusesabagina wabaga mu buhungiro kuva muri 1996 muri Amerika no mu Bubiligi akaba yaratawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020 na polisi y’u Rwanda i Kigali mu buryo budasobanutse, igihe indege yibwiraga ko imujyanye i Burundi yamugejeje i Kigali. We n’abamwunganira, barimo Umubiligi Vincent Leurquin, baramagana ibyakozwe na Leta y’u Rwanda bakavuga ko ari “ugushimutwa“.

Umuryango Edelstam Foundation ufite icyicaro i Stockholm mu gihugu cya Sweden wo uravuga ko Paul Rusesabagina yafashwe nta cyemezo mpuzamahanga cyo kumuta muri yombi. Ikindi kandi Leta y’u Rwanda yagiye ihonyora uburenganzira bwe burimo kumwica urubozo no kumubuza kunganirwa. Uwo muryango uvuga ko Paul Rusesabagina ari umuntu  waharaniye uburenganzira bwa muntu kuva muri jenoside yo mu Rwanda muri 1994. Yamamaye cyane kubera filime “Hotel Rwanda” yasohotse muri 2004 ndetse n’igitabo cy’ubuzima bwe cyasohotse 2006. Kuva icyo gihe, Paul Rusesabagina akaba yarakomeje guharanira uburenganzira bwa muntu ndetse anashinga umuryango yise ‘’Hotel Rwanda Rusesabagina’’ wo gufasha abahohotewe na jenoside no guteza imbere ibikorwa by’amahoro mu Rwanda ndetse no ku isi hose. Mu gitabo cye, Bwana Paul Rusesabagina yagiye anenga guverinoma y’u Rwanda kubera ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, twizera ko aribyo byatumye Leta y’u Rwanda ishaka kumucecekesha.

Hagati aho, ku itariki ya 7 Kamena 2021 – Umuryango Lantos Foundation uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera watangaje ko washyikirije Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Minisiteri y’imari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibaruwa isaba ko bafatira ibihano Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Bwana Johnston Busingye ndetse n’umuyobozi w’ibiro bishinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) Colonel Jeannot Ruhunga kubera uruhare bagize mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakorewe Paul Rusesabagina kuva muri Kanama 2020 kugera ubu.

Ku itariki ya 4 Gicurasi 2021, Urugaga rw’Abavoka b’i Burayi “Europeran Bars Federation” rwibumbiyemo abanyamategeko barenga miliyoni (1,000,000) ruharanira iyubahirizwa ry’amategeko, ukwigenga k’ubucamanza n’uburenganzira bwo kuburanishwa hakurikijwe amategeko rurasaba ko habaho guhuza imbaraga kugirango Paul Rusesabagina agarurwe mu muryango we. Urwo rugaga kandi rurasaba Leta ya Kigali kureka Paul Rusesabagina akunganirwa mu mategeko n’uwo ashaka no kubahiriza ihame ry’uko akiri umwere igihe cyose atarahamywa n’icyaha. Urwo rugaga rukaba rusaba ko Paul Rusesabagina yahita arekurwa agasubira mu murynago we.

Kuregwa ibinyoma

Bwana Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda birimo ubwicanyi, ubujura bwitwaje intwaro, ndetse no kurema umutwe w’iterabwoba. Amakuru yasohotse mu kinyamakuru The New York Times ku ya 16 Gashyantare 2021, avuga ko ibyo birego bishingiye ku ruhare Bwana Rusesabagina yagize mu micungire y’umutwe wa politiki MRCD. Bitewe n’uko yagize uruhare mu gushinga MRCD, Leta y’u Rwanda yemeza ko ari we wari umuyobozi w’umutwe wa FLN; bityo akaba n’umwe mu bagize uruhare mu bitero by’iterabwoba. Icyakora, nk’uko byatangajwe na Porofeseri Brian Endless, Umujyanama mukuru muri Fondasiyo ya “Hotel Rwanda Rusesabagina”, ngo aya mashyaka yombi akora yigenga, kandi Bwana Rusesabagina yinjira muri MRCD hari hashize imyaka ibiri FLN imaze gushingwa. Byongeye kandi, igihe ibitero bivugwa ko byamenyekanye, Bwana Rusesabagina yasabye ko Umuryango w’Abibumbye wakora iperereza ku byabaye. Vuba aha, ku ya 29 Mata 2021, abatangabuhamya Herman Nsengimana na Marc Nizeyimana, bavuze ko Bwana Rusesabagina atari we wari ukuriye ingabo za FLN. Nk’uko amakuru yasohowe n’urukiko ku ya 29 Mata 2021 ibivuga, abatangabuhamya bavuze ko bahawe amabwiriza na Jenerali Wilson Irategeka.

Umwanzuro w’Inteko y’Ububiligi uramagana ibirego Leta y’U Rwanda irega Bwana Paul Rusesabagina kandi urasaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku bikorwa yakorewe kuva yagezwa mu Rwanda. Els Van Hoof yagize ati: “Iri ni ihohoterwa rikabije ry’amasezerano mpuzamahanga yo kurinda ibura ku gahato. Uburenganzira bwe bwarahungabanijwe cyane“. Yongeyeho ati: “Niba u Rwanda rudashoboye gutanga ibisabwa kugira ngo rumuburanishe mu buryo buboneye, Ububiligi bugomba gufata ingamba kugira ngo urubanza rucibwe muri icyo gihugu.” Iki cyemezo kandi kirahamagarira u Bubiligi gukora ibishoboka byose kugira ngo bwizeze Paul Rusesabagina uburenganzira bwe bwo kuburanishwa no kumuha ubufasha nk’umuturage w’Ububiligi aho ari muri gereza.

Kurenga ku mategeko ya Nelson Mandela

Amategeko ntarengwa y’Umuryango w’Abibumbye agenga ifungwa, akaba kandi yariswe amategeko ya Nelson Mandela, atangaza ko gufungwa wenyine mu gihe kirenze iminsi 15 ikurikiranye bitemewe. Nk’uko byatangajwe na Kitty Kurth, Umujyanama ushinzwe itumanaho  muri Umuryango “Hotel Rwanda Rusesabagina”, Kitty Kurth atangaza ko Leta y’u Rwanda yarenze kuri aya mategeko aho bashyize Bwana Paul Rusesabagina mu kasho wenyine mu gihe kingana n’iminsi 260 mu masaha 22.5 ku munsi. Byongeye kandi, Bwana Paul Rusesabagina arwaye indwara y’umutima isaba imiti yandikiwe. Nk’uko umuryango we ubitangaza, Ambasade y’Ububiligi yagejeje imiti aho Bwana Paul Rusesabagina yari aherereye muri Nzeri, ariko abayobozi ntibayimuha, ibyo bikaba byashyira ubuzima bwa Bwana Rusesabagina mu kaga gakomeye.

Bwana Paul Rusesabagina ni umwenegihugu w’Ububiligi kandi akaba afite uburenganzira buhoraho bwo gutura muri Amerika. Fondasiyo Edelstam ivuga ko hakenewe inkunga y’umuryango mpuzamahanga kubera ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu Bwana Paul Rusesabagina arimo gukorerwa. Kubera iyo mpamvu, Fondasiyo Edelstam ubu ivugana na Perezida Kagame mu buryo butaziguye, ibifashijwemo n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Fondasiyo ya Edelstam, kandi irasaba ko Paul Rusesabagina yarekurwa bidatinze.

Ikigo Lantos cyo kirerekana ko ishimutwa rya  Paul Rusesabagina ririmo ubufatanyacyaha bwa Busingye na Ruhunga kandi bikaba bisobanutse neza. Minisitiri Busingye yemeye mu kiganiro kuri televiziyo kuri Al Jazeera muri Gashyantare 2021 ko guverinoma y’u Rwanda yishyuye indege yatwaye Rusesabagina, imujyanye i Kigali we atabizi. Mu buryo nk’ubwo, Colonel Ruhunga, nk’umuyobozi wa RIB, ntiyagenzuye gusa igikorwa cyo gushimuta Rusesabagina, ahubwo yanavuzwe mu nyandiko mvugo ya gereza iherutse avugwa kuba umwe mu bantu babiri basuye Rusesabagina ubwo yari afungiye ahantu hatazwi mu minsi itatu hagati igihe yashimuswe n’igihe yashyiriwe ahagaragara ari mu mapingu i Kigali. 

Gusabira abayobozi b’u Rwanda ibihano

Perezida wa Fondasiyo Lantos, Dr. Katrina Lantos Swett yagize ati: “Kuva kera cyane, ibikorwa biteye ubwoba bya guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame byakomeje kuba nta nkurikizi.” Ati: “Muri uru rwego, hari ibimenyetso simusiga byerekana ko Minisitiri Busingye na Koloneli Ruhunga bahohoteye uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu. Igisubizo gikomeye cyatangwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kirakenewe rwose kandi amahanga akomeje kureberera yaba ahaye urwaho Leta y’u Rwanda ngo ikomeze ihohotere abantu. ” arangiza agira ati” Tugomba gufata ingamba vuba – ni ngombwa koherereza ubutumwa Leta y’u Rwanda ubutumwa  buyiyama mu guhonyora uburenganzira bwa Paul Rusesabagina. Kandi ingaruka z’ubwo butumwa zikazaba mbi kuri Leta ya Kigali.