“Politiki Nshyize Imbere ni iy’Inyungu z’Umuturage”: Victoire Ingabire

Umunyapolitiki wigenga bwana Philippe Mpayimana kuri uyu wa Kane yahaye ikiganiro abanyamakuru i Kigali mu Rwanda.

Muri icyo Kiganiro, uyu wigeze kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2017 yavuze ko yiyama abanyapolitiki bakorera mu mahanga no mu Rwanda mu buryo we yita ko “bugamije gushimisha ba Mpatsibihugu”.

Mu bo yatunze urutoki harimo Madamu Victoire Ingabire ukuriye ishyaka Dalfa Umurinzi. Ingabire yabwiye Ijwi ry’Amerika ko we politike ashyize imbere ari ijyanye n’inyungu z’umuturage atari iyo guharanira ibyo ashyira mu gifu cye.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa yavugishije abo banyapolitiki bombi. Kurikira inkuru irambuye mu ijwi hano hepfo.