Leta ya Uganda irisegura kuba yarohereje ingabo muri DR Congo itabiherewe uburenganzira

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ingabo muri Uganda, Jacob Markson Oboth

Yanditswe na Arnold Gakuba

Inkuru dukesha “Daily Monitor” yo kuri uyu wa 25 Mutarama 2022, iravuga ko ubu Leta ya Uganda isaba imbabazi kubera ko yohereje ingabo muri DR Congo itabanje kubishyikiriza Inteko ishinga amategeko kugira ngo ibyemeze. Ese imbarutso yo gusaba imbabazi yaba ari iyihe?

Ibyo byabaye igihe abadepite bahataga ibibazo abayobozi ba Minisiteri y’ingabo n’abavuye ku rugerero ku mashilingi angana na miliyari 89 zo gufasha mu gikorwa cyo kurwanya ADF mu burasurazuba bwa DR Congo. Bityo, Leta ikaba isaba imbabazi kuba itaragejeje ku Nteko ishinga amategeko raporo y’aho igikorwa cyo kurwanya ADF mu burasurazuba bwa DR Congo kigeze.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ingabo, Bwana Jacob Markson Oboth yagize ati: “Turemera rwose ko Inteko ishinga amategeko itaramenyeshwa aho igikorwa kigeze. Hari amanama arimo gikorwa muri DR Congo kuko ibintu bikigoye. Abo barwanyi bari bamaze kutwinjirana imbere mu gihugu, dufata iya mbere kugirango tubatungure tubarwanye, kandi twabigezeho.” Yongeyeho ko bitari bube byiza ngo amakuru yo gukora icyo gikorwa abanze asakare.

Ibyo yabivuze asubiza Bwana Theodore Ssekikubo, umudepete uhagarariye Lwemiyaga wibazaga ukuntu Leta itasabye Inteko ngo yemeze ko ingabo zijya muri DR Congo, none ikaba ije gusaba ngo yemeze ingengo y’imari yo gukoreshayo. Yagize ati: “Kuva mu Gushyingo 2021 icyo gikorwa gikorwa mwakuye he ingengo y’imari mwakoresheje muri Shujaa? Ese yavuye he niba atari ku ngengo y’imari ya Leta, ninde ushyira amafaranga muri iki gikorwa? Mwakomeza kugitera inkunga uko byahoze, ubwo mwiyemeje kubikora Inteko itabizi.” Bwana Ssekikubo yari mu bayobozi basabye, mu nama y’intego iherutse, ko abahafarariye Leta batanga ibisobanuro byimbitse ku kohereza ingabo muri DR Congo, nyamara ntibyigeze bikorwa.

Twibutse ko ingingo ya 210 y’Itegeko nshinga Uganda igenderaho, yemeza ko Leta igomba gusaba Inteko kwemeza kohereza ingabo hanze y’igihugu. Ku birebana no gusaba ingengo ya miliyari 89 z’amashilingi, Bwana Oboth yasobanuye ibyayo agira ati: “Nta ntambara idahenda, dukeneye kugura Ibikoresho, kugaburira abasirikare, kandi muzi ko DR Congo igizwe n’amashyamba, abasirikare bagomba kuyakoreramo”.

Bwana Abdallah Kiwanuka, umudepite wa “Mukono North” wo mu ishyama rya NUP yasabye Minisitiri gutanga ibisobanuro by’igihe igikorwa kizarangira n’igihe ingabo zizamara muri DR Congo.  

Mu ngengo y’imari ya 2022/2023, Minisitiri w’ingabo yateganije amashilingi angana na Tiriyari 4, aho amashilingi angana na miliyari 696 azagenda ku mishahara, amashilingi angana na Tiriyari 1 akazagenda mu mirimo ya buri munsi naho amashilingi angana na miliyari 29 akazakoreshwa mu kwishyura ibirarane, amashilingi angana na miliyari 406 akaba azagenda ku ngabo zoherejwe mu butumwa muri Somalia naho amashilingi angana na Tiriyari 2 akaba azashyirwa mu mishinga y’ingabo. 

Madamu Edith Buturo, umunyamabanga muri Minisiteri y’ingabo yavuze ko amashilingi angana na miliyari 81 azakoreshwa mu kugura ibikoresho, amashilingi angana na miliyari 4 agakoreshwa mu kugura imiti yo kuvura abasirikare naho amashilingi angana na miliyari 3 akazakoreshwa mu bikoresho by’itumanaho.

Ubusesenguzi burerekana ko muri Uganda, Inteko ishinga amategeko ifite ijambo ku mirimo ya Leta, bikaba byaratumye Leta isaba imbabazi ku makosa yakoze yo kohereza ingabo muri DR Congo Inteko itabyemeje. Ikindi ni uko ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare n’ayo yemezwa n’Inteko. Ibi bikaba bitaba mu bihugu byinshi by’Afrika, kandi biba biteganywa n’itegeko-nshinga.