Amakuru aturuka ku bantu bari hafi y’inzego z’ubuyobozi mu Rwanda aravuga ko Perezida Kagame n’ibyegera bye bya hafi bamaze gufata icyemezo cyo kureba uburyo bwo kwinjira mu ntambara muri Congo ku mugaragaro vuba na vuba.
Iki cyemezo ariko Leta y’u Rwanda irashaka kubanza kugisasira ishaka impamvu n’urwitwazo rwo kwereka amahanga ndetse n’abanyarwanda.
Muri iyi minsi Leta y’u Rwanda iravuga ko ifite gihamya ko ingabo zidasanzwe za ONU zoherejwe muri Congo ngo zifatanya na FDLR, nyuma y’aho umunyamabanga mukuru wa ONU asabye ibimenyetso simusiga, ubu leta y’u Rwanda irimo kugerageza gutekinika ngo irebe ko yaremekanya ibyo bimenyetso cyane cyane ikoresheje abahoze muri FDLR n’ubundi isanzwe yohereza muri Congo guteza umutekano muke ngo byitirirwe FDLR. Ubu Ministre Mushikiwabo n’ikipe ye bagiye guhaguruka basizane.
Icyemezo cyo kujya mu mirwano ku mugaragaro muri Congo, Leta ya Kagame yagifashe huti huti nyuma yo kubona ko umutwe wa M23 urimo ugenda utsindwa ku rugamba, urwitwazo rero Kagame ashaka gukoresha n’ukuvuga ko ingabo za FARDC zivanze na FDLR ku buryo ngo kwegera umupaka w’u Rwanda byabangamira umutekano, ngo haba hagiye gukorwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo habeho ibitero byakwitirirwa FDLR ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ibisasu byagwa ku butaka bw’u Rwanda tutibagiwe n’ibikorwa byakwibasira abarokotse Genocide bigamije kwitirirwa FDLR ngo ije gukomeza Genocide.
Ubu Leta ya Kagame imaze kubona ko iturufu yo kubeshya ko nta moko abaho itagifite agaciro ku buryo ubu Kagame ashaka kwikinga inyuma y’ubwoko bw’abatutsi kugira ngo bamwe mu batutsi bibeshye ko bariho kubera we ko ibyo akora byose aba akorera inyungu zabo, bityo abakoreshe mu ntambara agiye kwishoramo. Ikindi kigamijwe n’uguteranya amoko no kwiyenza ku bahutu ngo hagire bamwe muri bo bagira ibikorwa bakora ngo abyurireho.
Ikibazo gikomereye Perezida Kagame ubu n’uko benshi bari mu butegetsi bwe na benshi mu baturuka mu bwoko bw’abatutsi ndetse harimo n’abasanzwe ubundi bamushyigikira, badakozwa ibyo kwishora mu ntambara muri Congo ariko Perezida Kagame we agerageza kubumvisha ko agomba gutera Congo intambara ikabera ku butaka bwa Congo aho kugira ngo intambara izabasange mu Rwanda ngo kuko ngo amaherezo niko bizagenda. Imbogamizi nini ihari ni uko abakongomani bavuga ikinyarwanda benshi bamaze kurambirwa intambara no kugirwa ibikoresho nyuma ingaruka bakazirengera bonyine ariko nta kundi babigenza bari hagati nk’ururimi ni ukuvuga hagati y’abakongomani bagenzi babo babanga urunika kubera intambara bahora bateza na Kagame usa nk’uwabafasheho ingwate.
Kuri Perezida Kagame ngo arifuza intambara y’akarere kose kuko ngo byatera ubwoba amahanga bigatuma habaho gushaka kumvikanisha abahanganye bityo iminsi ikaba yicuma kuko yaba abonye impamvu yo kuguma ku butegetsi yitwaje ko atava ku butegetsi igihugu kiri mu ntambara cyangwa mu bibazo. N’ubwo ibihugu byinshi bisanzwe bishyigikira Kagame bitakimushyigikiye muri ubwo bwiyahuzi bwe ariko uko bigaragara ntakizamukura kw’izima.
Abazi neza Paul Kagame baremeza ko yarangije gufata icyemezo kimeze nk’icyo umudage Adolf Hitler yafashe mu ntambara ya kabiri y’isi aho yifuzaga ko natsindwa intambara ibintu byose bigomba gusenyuka ndetse n’abadage bose bagashira kuko batashoboye kwirwanaho! Na Kagame birazwi ko yavuze kenshi ko Kigali yayisanze ari amatongo azayisiga ari amatongo. Ndetse asigaye yiyitiranya n’abanyarwanda bose aho afata ibyemezo akababeshyera ko ariko babyifuza kandi atababajije.
Ubwanditsi
Comments are closed.