Uyu munsi tariki ya 24 Nyakanga 2013 ubwo abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi ndetse na bagenzi babo bo muri PS Imberakuri bari biteguye kumva isomwa ry’urubanza rwari rwaraburanishijwe mu mizi tarikiya 13 Kamena 2013 batunguwe no gutegereza isomwa ryuru rubanza mu ruhame baraheba bigeze mu ma saa kumi z’umugoroba bajya mu bwanditsi bwurwo rukiko bahabwa icyemezo cyuko uru rukiko rwavuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza ko ruzarwohereza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga narwo ruri mu karere ka Gasabo umujyi wa Kigali.
Uru rubanza rukaba rwaragombaga kuba rwarasomwe tariki ya 19 Nyakanga 2013 ariko nabwo ntirwasomwa ku mpamvu zagizwe ibanga .Ubushinjacyaha bwa leta ya Kigali burega Bwana Sibomana Sylvain ;umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi na Bwana Shyirambere Dominique umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri mu karere ka Kicukiro icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu, n’icyaha cyo kwigaragambya mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aba kandi bakaba baratawe muri yombi tariki ya 25 Werugwe 2013 ubwo bari bitabiriye urubanza rw’ubujurire rwa Mme Ingabire Umuhoza umuyobozi mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi mu rukuko rw’ikirenga. Icyo gihe bakaba barahohotewe ndetse bakicwa urubozo n’abapolisi bigaragara ko bari babigambiriye hagamijwe gutera ubwoba abarwanashyaka ndetse n’abanyarwanda muri rusange kutegera ahantu haburanira umuntu utavugarumwe na leta ya FPR-Inkotanyi.
Abatavugarumwe na leta ya Kigali noneho bafatiwe ingamba shya zo guteragiranwa mu nkiko n’abacamanza umwe abasunikira mugenzi we mu rwego rwo kubaheza mu buroko.
Bimaze kugaragara ko ubutegetsi bwa Kigali bwahinduye amayeri yo guhangana n’ababurwanya hagamijwe kubaheza mu buroko igihe kinini gishoboka kubera impamvu zuko bigera mu rubanza abashinjacyaha bakabura ibimenyetso babwira umucanza byerekana imikorere y’icyaha. Ibi ariko birongera bikaba ihurizo rikomeye ku bacamanza kuko nabo batagira ubutwari bwo guhagarara ku maguru yabo ngo batangaze ko uregwa ari umwere ahubwo nabo bagahitamo kwikuraho urubanza bakarusunikira undi bitwaje ko ngo urukiko rudafite ububasha nyamara mu iburanisha mu mizi baba bararuciye bakarumira.
Iyi gahunda yo guheza mu gihirahiro abatavugarumwe na leta ya FPR-Inkotanyi babateragirana mu nkiko ubu yugarije n’undi muyoboke w’ishyaka PS Imberakuri akaba n’umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Nyarugenge Bwana Eric Nshimyumuremyi warashwe n’abapolisi ku manywa y’ihangu tariki ya 15 /09/2011 ubwo nawe yari avuye mu rubanza rwa Ingabire ubwo yaburanaga mu rukiko rukuru rwa Kigali hagamijwe kumuhitana ariko Imana igakinga akaboko ubwo nawe agahita ahimbirwa icyaha ngo cyo gutunga intwaro no kurwanya abarinzi b’amahoro. Icyi kirego cyaburaniwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo ariko bigora ubushinjacyaha kumubonera ibimenyetso bimuhamya icyaha. Urubanza urubanza rwaburanwe mu mizi ndetse batanga n’igihe cyo gusomerwa rukajya rusubikwa nyuma umucamanza nyiyerura ngo amurekure ahubwo nawe avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kuruburanisha,maze rutegeka ko ajya kubururanishwa n’urukiko rukuru rwa Kigali narwo rwaje kuvuga ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza ubu Bwana Eric Nshimyumuremyi akaba ari mu gihirahiro ari nako aborera muri gereza nkuru ya Kigali doreko niryo sasu yarashwe ryamuhezemo ubu akaba ahora atakamba ngo avuzwe ariko bikirengagizwa kuburyo ubwo twamusuraga tariki ya 19 Nyakanga 2013 yavugaga ko ubuzima bwe buri kugenda bujya mu mazi abira.
Ishyaka FDU-Inkingi ntirizahwema gukomeza gusaba no kwibutsa leta ya FPR Inkotanyi kudashakira umuti w’ibibazo byugarije abanyarwanda mu kubafunga,kubabuza kuvuga, cyangwa kwirirwa basiragizwa mu nkiko,ibibazo byugarije abanyarwanda ndetse bimaze no kototera akarere kose k’ibiyaga bigari bizakemurwa no kwicara bikaganirwaho maze bikabonerwa umuti urambye,gusa birababaje kubona ubutegetsi bwa FPR iyi nzira butayikozwa ahubwo bugahitamo inzira zikomeza gushyira igihugu n’abanyarwanda mu kato hirya no hino.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo