Leta y’u Rwanda iti: “Ibivugwa na DR Congo bisa nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda”

Leta y’u Rwanda yatangaje ko bimwe mu bivugwa mu itangazo riheruka gusohorwa na leta ya DR Congo “bigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda”.

Kuwa gatatu, Kinshasa yasohoye itangazo ryongera gushinja Kigali gufasha M23, no kuba uwo mutwe utubahiriza ibyagenwe n’amasezerano y’amahoro ya Luanda.

None kuwa kane, Kigali nayo yashinje Kinshasa kutubahiriza ayo masezerano iha “ubufasha bwa politiki n’ubwa gisirikare” umutwe wa FDLR n’indi mitwe itandukanye.

Ni ibiki byavuzwe na Kinshasa?

Itangazo rya Kinshasa ryavuze ko umutwe wa M23 udasubira inyuma nk’uko byemejwe i Luanda mu Ugushyingo (11) gushize, ukiri mu bice uvuga ko warekuye aho “ukomeje gufatira abaturage ubaca imisoro n’ibindi”.

Iryo tangazo rishinja u Rwanda kutubahiriza amasezerano ya Luanda “rwanga guhagarika gufasha umutwe w’iterabwoba wa M23, kandi rushotora RDC”.

U Rwanda ruhakana gufasha M23 ndetse rukavuga ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Kubera ibyo, Kinshasa isaba umuryango w’Ubumwe bwa Africa n’indi miryango y’ibihugu itandukanye “gufatira ibihano abategetsi b’u Rwanda n’aba M23”.

Iryo tangazo rivuga ko “mu kurinda ubusugire” bwa DR Congo iki gihugu “cyiteguye ibishoboka byose kandi kizirengera mu buryo bwose bushoboka” hagendewe ku byo Perezida Tshisekedi yabwiye inteko rusange ya ONU muri Nzeri (9) ishize ko:

“Twebwe abanyeCongo, ubu noneho, twiteguye kurangiza burundu ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, icyo byasaba cyose.”

Ni ibiki u Rwanda rwavuze?

Itangazo ry’u Rwanda ryo kuri uyu wa kane rivuga ko ibyanditse mu rya Congo “bigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda”.

Kigali nayo irashinja Kinshasa kutubahiriza amasezerano ya Luanda igafasha FDLR “mu buryo bwa politike n’ubwa gisirikare” n’indi mitwe “inabangamiye umutekano w’u Rwanda”.

Iri tangazo rivuga ko “kuba DRC yarinjije abacanshuro b’abanyamahanga” ari ikimenyetso cyerekana ko “yitegura intambara, idashaka amahoro”.

Mu cyumweru gishize umuvugizi wa gisirikare wa DR Congo yabwiye BBC ko “abancancuro ba Wagner ntibakorera muri RDC”.

Mu itangazo ryayo kandi Kigali yashinje Kinshasa “kwirengagiza” ibyo yasabwe n’amasezerano ya Luanda ku mpunzi z’abanyecongo ziri mu Rwanda. Rivuga ko izo mpunzi “zigikomeje kuza buri munsi” zihunga umutekano muke no gutotezwa.

Ku kibazo cy’impunzi, mu cyumweru gishize umuvugizi wa leta ya DR Congo yashinje perezida w’u Rwanda ‘kugira impunzi igikoresho cya politike’.

BBC