Leta y’u Rwanda mu nzira yo kuniga itangazamakuru rya YouTube mu buryo bweruye

Dr Thierry Murangira

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ rwatangaje ko hafashwe ingamba nshya zo guhana abanyamakuru bakorera kuri murandasi n’abantu bitabira ibiganiro byabo, ivuga ko bibiba amacakubiri muri rubanda.

Ikibazo cy’abanyamakuru ndetse n’abatari bo bakoresha imbuga nkoranyambaga kimaze iminsi kivugwa mu Rwanda, bamwe bakavuga ko hari abanyamakuru bakoresha izi mbuga bashakisha ababakurikira gusa ngo bibonere amafaranga batitaye ku bunyamwuga, abandi nabo bakavuga ko uyu muyoboro utifashishwa gusa n’abanyamakuru hari n’abandi batari abanyamakuru bawifashisha bagamije gukwirakwiza ibitekerezo byabo.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko aba bantu nibadahagarika ibyo biganiro bazahanwa hisunzwe amategeko.

Umuvugizi w’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, Dr Murangira Thierry, avuga ko n’ubwo itegeko nshinga ry’u Rwanda ritanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo hari nyirantarengwa.

Ati “Utanze umuyoboro wo gusakaza ya magambo arimo icengezamatwara rigamije gukurura imvururu muri rubanda, kwangisha abantu abandi, abo nabo barebwa n’itegeko[…]biza mu byaha bikorerwa kuri internet cyangwa kuri murandasi.”

Nta gitangazamakuru na kimwe uyu muyobozi yatunze urutoki, ariko yumvikanishije ko hari abanyamakuru bamwe RIB yatangiye kwihanangiriza.

Abanyamakuru bavuganye na Radio Ijwi ry’Amerika (VOA) bagaragaje ko kugeza ubu RIB itarabahamagaza, ahubwo ko baherutse guhamagazwa na komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge.

Théoneste Nsengimana, ukorera Umubavu TV ni umwe mu bavuze ko bahamajwe n’iriya komisiyo ngo hagamijwe gukora icukumbura ryimbitse kubyo bavuga ko bishobora kuba bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.

Nsengimana agaragaza ko ibyo RIB ishaka gukora biri mu mugambi wo kuniga itangazamakuru.

Ati “Mbifata nko kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru. Iyo babonye uri gukora inkuru zifatika bagushyira muri ako gatebo. Ni ikintu nyine kimenyerewe mu bihugu byose bishinjwa gukoresha igitugu. Njyewe ntabwo RIB irampamagara ariko komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yarampamagaye imbaza ibintu nk’ibyo ngibyo kandi inzego z’igihugu zirakorana ushobora no gusanga wenda barabitumwe na RIB. Nta gihamya kibigaragaza ariko igishobora kubigaragaza ko aribo babibatumye ni uko bashobora kubyiyitirira ko ari bo batuganirije kandi atari bo twitabye.”

Hari abandi banyamakuru bagaragaje ko ibyo RIB ivuga igiye gukurikirana bikwiye kubazwa Urwego rw’Itangazamakuru rwigenzura ‘RMC’.

Joseph Nsengumuremyi, ni umuyobozi w’Ikinyamakuru Umuryango.com. Ati “Iby’abayamakuru bikwiye kunyura mu nzira ya RMC kuko niyo icunga kwigenzura kw’abanyamakuru. Bakagirwa inama cyangwa se bakagira uburyo bakosora ibyo batangaza.”

Hari ikindi kiciro ariko cy’abanyamakuru kigaragaza ko ibyo RIB irimo gukora ari intambwe nziza mu kubuza ibitangazamakuru byo mu Rwanda kurenga ku itegeko.

Ange Eric Hatangimana ni umuyobozi w’Ikinyamakuru Umuseke. Ati “Njyewe numvamo intambwe nziza yo gufasha sosiyete kubera ko itangazamakuru ni umuyoboro ushobora gufasha sosiyete gutera imbere, ariko ni n’umuyoboro ushobora kuyobya sosiyete igihe ryaba rikoreshejwe nabi.”

Hari abanyamakuru bamwe bavuga ko guhana abanyamakuru bandika kuri murandasi inkuru bivugwa ko zikurura amacakubiri biri mu murongo wo kuniga itangazamakuru.

Umuvugizi wa RIB, yasobanuye ko ibyo RIB irimo gukora bidahuye n’abayitirira ko irimo kuniga itangazamakuru. Ati “Ntabwo itangazamakuru riba rinizwe, ahubwo wowe tangaza amakuru atarimo amagambo akurura inzangano[…]niba uhamagajwe ukabazwa iperereza ritangiye kugukorwaho wagombye guhindura editorial line yawe cyangwa umurongo ngenderwaho niba ari umurongo ubangamira amategeko.”

Usibye abanyamakuru bamwe bagiye baregwa gutangaza amakuru abiba amacakubiri ku mbuga nkoranyambaga babifungiwe, hari abandi badakora itangazamakuru barimo Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda na Madamu Yvonne Iryamugwiza bafungiye ibiganiro bagiye banyuza kuri youtube bivugwa ko bihungabanya umudendezo wa rubanda.