Inziramugozi y’umunyamakuru w’umubiligi yinjiwe na Pegasus, harakekwa leta y’u Rwanda

Umunyamakuru Peter Verlinden n'umufasha we Marie Bamutese

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha bimwe mu binyamakuru byo mu gihugu cy’Ububiligi aravuga ko inziramugozi zo mu bwoko bwa iPhone z’umunyamakuru w’umubiligi Peter Verlinden n’umufasha we Marie Bamutese zishobora kuba zarinjiriwe hakoreshejwe akamashu ko mu bwoko bwa Pegasus. Bikaba bikekwa ko Leta y’u Rwanda yaba ibifitemo uruhare.

Ibinyamakuru Knack na Le Soir byandikirwa mu Bubiligi byatangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Nzeri 2021 ayo makuru nyuma yo gusoma icyegeranyo cy’amakuru y’iperereza y’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare mu Bubiligi (ADIV). Urwo rwego rukeka ko kwinjirira za iPhone za Peter Verlinden n’umufasha we ukomoka mu Rwanda byakozwe na Leta y’u Rwanda, laboratoire yo gusesengura ibijyanye n’umutekano y’umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu Amnesty International ikaba yarabonye ibimenyetso byerekena ko izo Iphone zinjiriwe.

Muri Nyakanga uyu mwaka, inkuru yabaye kimomo kw’isi yose ko akamashu kabuhariwe mu kwinjirira ibikoresho by’ikoranabuhanga kagurishijwe n’isosiyete y’abanyisiraheli NSO Group kakoreshejwe na za Leta zitegekesha igitugu mu kuneka inziramugozi z’abanyamakuru n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu mu bihugu byinshi. Mu Bubiligi urwego rw’ubutasi bwa gisirikare (ADIV) rwatangiye iperereza nyuma y’itangazwa ry’aya makuru.

“Urwego rwacu rwashoboye kumenya abantu benshi bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi bashobora kuba baribasiwe n’akamashu ka Pegasus. Ni muri urwo rwego Peter Verlinden na Marie Bamutese begerewe kugira ngo hagenzurwe ko inziramugozi zabo zaba zitarahuye n’iryo shyano”: Ibi bikaba byanditswe mu cyegeranyo cy’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare mu Bubiligi (ADIV) cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane tariki ya 16 Nzeri 2021.

Icyo cyegeranyo gikomeza kivuga ko n’ubwo iperereza ryimbitse rigikomeje urwego rw’ubutasi bwa gisirikare mu Bubiligi (ADIV) rwashoboye kubona ko bishoboka ko inziramugozi za Verlinden na Bamutese zinjiriwe n’akamashu ka Pegasus. Kandi hagendewe ku gihe ako kamashu kinjiriye n’umwirondoro w’abinjiriwe bituma urwego rw’ubutasi bwa gisirikare mu Bubiligi (ADIV)  rudashira amakenga Leta y’u Rwanda.

Bitewe n’uburyo akamashu ka Pegasus kakozwe na sosiyeti NSO gakoranye ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru, urwego rw’ubutasi bwa gisirikare mu Bubiligi (ADIV) rurimo gukora iperereza ryisumbuye kugira ngo hemezwe bidasubirwaho ibimenyetso byari byabonetse mbere hanamenyekane ikigero ubwo butasi bwagezeho mu kwinjirira abantu.

Mu gusubiza isosiyete NSO yakoze Pegasus yabwiye ikinyamakuru Knack dukesha iyi nkuru ko sosiyete NSO iyo ibonye ibimenyetso bifatika ikora iperereza, byagaragara ko hari amategeko yishwe, iyo sosiyete ngo yateganije ibihano birimo no guhagarika ikoreshwa rya Pegasus ku wayikoresheje nabi.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abafulama (VVJ) rivuga ko ryaciwe umugongo n’iyi nkuru rigasaba ko hagira igikorwa.  Ishyirahamwe VVJ/AVBB risaba Leta y’u Bubiligi kudakerensa ibi bikorwa byibasira abanyamakuru nk’uko bimeze ubu. Rigasaba ko haba kutajenjeka ku  baba bihishe inyuma y’ibi bikorwa byo kuneka hakoreshejwe Pegasus.