Leta y’u Rwanda ngo yiteguye kuburana mu rubanza rwa Rusesabagina muri USA

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa 12 Werurwe 2021

Leta y’u Rwanda iravuga ko yiteguye kujya kuburana mu rubanza ikirego umuryango wa Paul Rusesabagina watanze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abawunganira batangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 8/5/2022, ariwo munsi ntarengwa kuri Leta wo kuba yasubije ibibazo yahawe itabikora urubanza rugakomeza uko biteganijwe. Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze uvuga ko yashimuswe kandi agakorerwa iyica rubozo. Usaba imponzamrira z’amadolari milioni 400. Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda yabwiye Ijwi ry’amerika ko Leta y’u Rwanda yatangiye igihe ibyasabwe. Alain Mukururarinda yavuganye na Venuste Nshimiyimana