Leta y'u Rwanda yagabye ibitero ku mbuga nkoranyambaga n'imbuga za interineti zitavuga rumwe nayo!

Muri iyi minsi mike ishize abanyarwanda benshi bahurira ku mbuga nkoranyambaga bahuye n’ibibazo byatumye kuri bamwe bafungirwa gukoresha izo mbuga nkoranyambaga bikabasaba kwiyandikisha bundi bushya.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko imbuga za Interineti zishyira hanze akarengane k’abanyarwanda nazo zagabweho ibitero bikomeye ku buryo hari izitarashobora kubyutsa umutwe kugeza n’ubu!

Benshi mu bakurikiranira politiki y’u Rwanda bahamya ko ibyo bitero byari bigamije gucecekesha abatavuga rumwe na Leta y’i Kigali muri ibi bihe by’amatora ya Referandumu.

Hari abanyarwanda benshi bahagurukiye kurwanya iki kinamico nako ikinamayobera kuko umuntu wese ushyira mu gaciro yakwibaza ukuntu abantu bajya gutora ikintu batigeze bisomera ubwabo ngo bagisesengure banagisobanukirwe babone guhitamo.

Aho wajya mu Rwanda hose cyangwa mu mahanga ukaka aho wasoma iri tegeko nshinga riizatorwa muri Referandumu ntaho wabona ndakurahiye, ngo abadepite n’abasenateri bazagenda babisobanura ku munwa! Mbese nk’uko twabyumvise ko bagenda bavangamo TORA YEGO! Benshi mu banyarwanda bo hasi bahahamuwe n’ubutegetsi bwa FPR ntabwo bazi icyo bagiye gutora, hari abazi ko bagiye mu itora ryo gutora yego nta kindi babwirwa uretse icyo.

Duheruka Leta ivuga ko abaturage basabye ko itegeko nshinga rihinduka ari  Miliyoni 3,7 ngo abatabishaka ngo ni 10 gusa! Ariko bibagiwe kutubwira ububare w’abadasobanukiwe ibirimo kuba cyangwa batanashaka kubimenya kuko ntacyo babihinduraho!

Ubu abanyarwanda barimo gukubitwa iz’akabwana ngo ntabwo bagiye muri Animansiyo yo kwamamaza YEGO! Bamwe bayijyamo inzara yenda kubica kubera ubukene bwateye, bagerayo abayobozi bakabiriza ku zuba babatunarika ngo nibakome mu mashyi. Wakoma mushya utariye?!

Zimwe mu mbuga zibasiwe harimo rwandansrights.org kugirango abaharanira amahinduka n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda badakomeza gutangaza no kwamagana uburenganzira bw’ikiremwa muntu bukomeje guhonyorwa mu Rwanda. Ubu urwo rubuga rufite ibibazo bikomeye bizatwara igihe kugirango ruzanzamuke cyane cyane  ko ibyandikwagaho by’abantu barengana n’ihonyorwa ry’uburemwamuntu bitashimishaga ubutegetsi bw’i Kigali.

Amakuru The Rwandan yabonye ni uko ba nyiri urwo Rubuga barimo gukubita hirya no hino ngo bashobore kurengera ubuhamya bw’akarengane k’abanyarwanda bwari bubitswe n’urwo rubuga kuko gutakaza ubwo buhamya ni nko gusiba igice kimwe cyamateka y’u Rwanda ndetse no gusibanganya burundu ibimenyetso by’ububisha bwakorewe inyokomuntu mu Rwanda.

RWANDANSRIGHTS HACKED

Marc Matabaro

 

Facebook: Marc Matabaro – Facebook page:  The Rwandan Amakuru

Twitter: @therwandaeditor – Email:[email protected]