Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku muvugizi wa FDLR imaze iminsi ifunze.

Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku muvugizi wa FDLR imaze iminsi ifunze ndetse iravuga ko nta ngabo yongereye ku mupaka uruhuza na Uganda. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Richard Sezibera, mu kiganiro cyamuhuje n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri.

Mu bindi Minisitiri Sezibera yagarutseho harimo ikibazo ko hari imirambo yaba yarongeye kuboneka mu kiyaga cya Rweru, bivugwa ko iyo mirambo iba iturutse mu Rwanda.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi yakurikiranye iki kiganiro I Kigali.