Leta y’u Rwanda yahagaritse by’agateganyo ingendo n’ibihugu icyenda byo muri Africa y’amajyepfo

Leta y’u Rwanda yahagaritse by’agateganyo ingendo n’ibihugu icyenda byo muri Africa y’amajyepfo, kubera impungenge z’ubwoko bwa Omicron, nk’uko itangazo rya leta ribivuga.

Ibyo bihugu ni Africa y’Epfo, Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Zambia na Zimbabwe.

Itangazo rya minisiteri y’ubuzima ryo kuwa mbere ryavuze ko abavuye muri ibi bihugu, n’ababigezemo mu minsi irindwi mbere y’uko bagera mu Rwanda, bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi muri hotel zabugenewe ku kiguzi cyabo.

Hatangajwe kandi icyemezo gishya cyo gupima Covid abagenzi nyuma y’iminsi irindwi bahageze, hanasubizwaho akato k’amasaha 24 muri hotel ku bagenzi bahageze bamaze gupimwa.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yavuze ko “Africa y’Amajyepfo irimo gukorerwa akarengane n’ivangura.”

Ibindi bihugu bya Africa nka Maroc yahagaritse ingendo ziva muri Africa y’amajyepfo, Kenya yashyizeho ingamba ku bagenzi bavuye mu bihugu bya Africa y’Amajyepfo ariko ivuga ko itazahagarika ingendo ziva n’izijyayo.

Kompanyi ya leta, Rwandair, isanzwe ijya mu mijyi ya Johannesburg, Durban, na Cape Town muri South Africa, Harare muri Zimbabwe, na Lusaka na Ndola na Zambia.

Abantu bamwe banenze icyemezo cy’u Rwanda, umwe yanditse kuri Twitter ati: “Africa y’Epfo nayo ikwiye guhagarika Rwandair ako kanya. Iki cyemezo ntabwo gishingiye kuri science”.

Undi avuga ko atari South Africa ifite imibare minini y’ubu bwoko bushya bityo ko kuri we icyi cyemezo cyihutiwe:

Kugeza ku cyumweru, Omicron yari ikomeje kuboneka mubindi bihugu ahatandukanye ku isi, ari nako ibindi bigenda bifata ingamba mu ngendo z’indege mu kwikingira.

Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi, na Amerika biri mu bihugu byashyizeho ingamba zikumira ingendo zimwe na zimwe.

Kugeza ubu, nk’uko bivugwa na WHO/OMS, Omicron imaze kuboneka muri; Australia, Africa y’Epfo, Botswana, Canada, Denmark, Hong Kong, Israel, Ubwongereza, Ububiligi, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuholandi, n’Ubufaransa.

Mu ijambo rye ku cyumweru, Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yavuze ko guhagarika ingendo nta shingiro bifite kandi “Africa y’amajyepfo irimo gukorerwa akarengane n’ivangura”.

Yasabye ibihugu byashyizeho uko gufungwa “kwisubiraho byihutirwa ku byemezo byabo…mbere y’uko birushaho kugirira nabi ubukungu bwacu”.

Umuryango w’Ubumwe bwa Africa, kuwa gatandatu waburiye ibihugu ku isi kwirinda gufunga ingendo z’abava muri Africa kubera ubu bwoko bushya bwa Covid.

Dr John Nkengasong ukuriye ikigo cy’Ubumwe bwa Africa cyo kurwanya ibyorezo (CDC) yavuze ko byabonetse ko gufunga ingendo bitanga umusaruro muto mu kurinda ikwira ry’iyi virus.

Ibihugu bigize OMS/WHO biteganyijwe ko bikora inama idasanzwe ihera none kuwa mbere yiga ku buryo isi ihangana n’iki cyorezo, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

BBC