RD Congo: Denis Mukwege yamaganye yivuye inyuma ingabo za Uganda!

Dr Denis Mukwege

Yanditswe na Arnold Gakuba

Hari amakuru kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021 avuga ko Dr. Mukwege Denis waharaniye uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Uharanira Demokarasi ya Congo ndetse akaza no kubihererwa igihembo mpuzamahanga kitiriwe Nobel atishimiye ubufatanye hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’u Rwanda ndetse no kuba ingabo za Uganda zishobora kwinjira ku butaka bwa Congo.

Denis Mukwege ntashaka na gato ko ingabo za Uganda zinjira ku butaka bw’igihugu cya Repubulika Uharanira Demokarasi ya Congo ngo ku mpamvu izo arizo zose. 

Kuri icyi cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aributsa amarorerwa ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zakoreye muri icyo gihugu, aho avuga ati “ni ba rutwitsi, bitwaje ko baje kuzimya umuriro”.

Aragira ati: “Nyuma y’imyaka 25 y’amarorerwa yibasiye inyoko muntu no kwiba umutungo kamere w’igihugu cyacu bikozwe n’abaturanyi, ntitwemera kwinjira mu gihugu cyacu kw’ingabo za Uganda (UPDF) ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ingabo z’ibihugu cyacu (FARDC) n’u Rwanda (RDF). 

Yongeyeho ati “Twamaganye abo ba rutwitsi bitwaza ko baje gutabara! Amakosa amwe ashobora kudusubiza mu marorerwa nk’ayabaye. Abanyekongo duhaguruke. Igihugu kiri mu kaga.

Muri Nzeri uyu mwaka, Denis Mukwege, wahawe igihembo cy’amahoro mu mwaka wa 2018, yari yibukije ko hakenewe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Congo ashingiye ku ihohoterwa ry’abitwaje intwaro rikorerwa mu burasirazuba bwa Congo kuva mu myaka irenga 25 ishize. Mu byo asaba, harimo ko hashyirwaho ingereko zihariye zaha ubutabera abahohotewe ku buryo ndengakamere. Nyamara ariko, na magingo aya, aracyategereje ko Felix Tshisekedi ashyira mu bikorwa icyemezo cye cyo gushyiraho ubutabera bw’inzibacyuho rusange. 

Kwinjira kw’ingabo za Uganda muri Congo bitangiye guterwa utwatsi n’abanyagihugu basanzwe bazi neza ingaruka abaturage ba Congo bagize kubera kwivanga kw’ingabo z’ibindi bihugu mu buzima bw’igihugu cya Congo cyane cyane abo mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Ese birashoboka ko Perezida Felix Tshisekedi yakotswa igitutu n’abaturage be maze akisubiraho ku cyemezo yafashe?