Leta y’u Rwanda yategetswe kwishyura Rujugiro asaga miliyoni 480

Yanditswe na Ben Barugahare

Leta ya Kigali kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ugushyingo 2020 yatsinzwe urubanza mu rukiko rw’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EACJ) rwerekeye inzu y’ubucuruzi UTC (Union Trade Centre) y’umuhererwe Tribert Ayabatwa Rujugiro.

Iki kibazo cyatangiye mu 2013 ubwo ikigo gishinzwe imisoro n’amahoôro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority) cyahaga iminsi 5 (aho gutanga iminsi 30 igenwa n’amategeko) inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’ubucuruzi UTC ngo habe hishyuwe imisoro icyo kigo kitari gisanzwe cyizi ko kibereyemo ikigo gishinzwe imisoro n’amahoôro. Ubwo Leta y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bahise binjira mu kibazo bagamije gushyira mu bikorwa itegeko ryo gucunga imitungo yasizwe na ba nyirayo itagira abayicunga.

Mu 2017, inyubako UTC yatejwe cyamunara igurwa na Kigali Investment Company, isosiyete ifitwemo imigabane na Crystal Ventures (ikigo cy’ubucuruzi cy’ishyaka FPR)

Urukiko rw’umuryango rw’Afrika y’uburasirazuba (EACJ) rwatangaje kuri uyu wa 26 Ugushyikngo 2020 ko ibyakozwe na Leta y’u Rwanda ku kibazo cy’inyubako ya UTC bitari byubahirije amategeko kuko itegeko rigena imitungo itimukanwa cyangwa yimukanwa yasizwe na ba nyirayo rikurikizwa ku mitungo iyo ba nyirayo barapfuye nta bo kubazungura bahari, cyangwa abavuye mu gihugu badasize bagennye abo kubacungira imitungo yabo. Urukiko rukaba rwarasanze ubuyobozi n’inama y’ubutegetsi bya UTC bitari muri icyo cyiciro.

Urukiko rwategetse ko Leta y’u Rwanda yishyura impozamarira y’ibihumbi 500 by’amadolari (500.000 dollars) ni ukuvuga asaga gato Miliyoni 480 z’amafaranga y’u Rwanda no kwishyura amafaranga uruhande rwa Rujugiro rwakoresheje muri uru rubanza. Ibi bikaba bireba gusa ibyakozwe hagati ya 2013 na 2017 mbere y’uko UTC itezwa cyamunara.

Igisigaye ari nacyo gikomeye ni uko ababuranira umuherwe Tribert Ayabatwa Rujugiro nyiri UTC basaba urukiko gutegeka Leta y’u Rwanda gusubiza inyubako UTC nyirayo wemewe n’amategeko ari we Tribert Ayabatwa Rujugiro.