INYANDIKO IGENEWE KOMISIYO YO KURWANYA JENOSIDE, NYUMA Y’ICYO UMUNYABANGA WAYO YISE “GUKURAHO URUJIJO”.

Théophile Mpozembizi

Mu ishyaka FDU-INKINGI turashimira Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, kuba yaragize ubutwari bwo kuvuguruza intore za FPR/Inkotanyi zidahwema gukora ibishoboka byose ngo ziteshe agaciro kandi zangishe mu bantu Komiseri ushinzwe itangazamakuru mw’ishyaka ryacu, bwana Théophile MPOZEMBIZI. Ni byiza ko muri Komisiyo mwasanze ko ntaho ahuriye n’uriya Mpozembizi Théophile intore zirega ko yafatanywe umupanga munsi y’igitanda, zikavuga ko yanga abatutsi, ari nawe mwasanze ko ari umuhungu wa Dr Sindikubwabo Théodore, akaba ari muramu wa Prezida wa Senat Dr Augustin Iyamuremye wabaye maneko mukuru wa Leta y’Urwanda igihe FPR/Inkotanyi yayirwanyaga ishaka kuyambura ubutegetsi.

Turizera kandi ko ari intambwe ya mbere mu gushirika ubwoba bwo guhagarika gahunda yo gutesha agaciro umuntu wese unenga ibikorwa bigayitse bya FPR Inkotanyi.

Komiseri Théophile MPOZEMBIZI aboneyeho kugeza kuri Komisiyo CNLG ibi bikurikira:

Ndagira ngo kandi mukore indi ntambwe mukosore ikindi kinyoma kivuga ko mpakana jenoside yakorewe abatutsi nkaba n’umuhezanguni. Nagira ngo mbisubiremo kugirango inyangabirama zizasoma iyi nyandiko zirekeraho kumbeshyera. Nemera kandi nandika ko habaye jenoside yakorewe abatutsi. Mufate ukwo kuri kwanjye nta wundi munyuzeho. Ntabwo ndi umuhezanguni. Nanga kandi ndwanya irondakoko n’amacakubiri. Ntabwo nanga abatutsi nanga ikibi uwagikora uwo ari wese yaba umuhutu, umututsi, umutwa, cyangwa undi wese. Nkuko nemera jenoside yakorewe abatutsi, nemera kandi nkemeza ko inkotanyi zishe abahutu benshi ndetse n’abatutsi. Ngasanga kandi ngasaba ko ubutabera bugomba kugera kuri bose ntakureba icyaha icyo ari cyo, uwagikoze uwo ariwe, ubwoko bwe cyangwa aho aturuka. Aya mahame niyo nemera kuko nsanga ariyo azazana ubwiyunge nyakuri mu Rwanda. Nsanga ubuhezanguni ari ugutonesha abicanyi kubera ubwoko cyangwa kuba bafite ubutegetsi, cyangwa izindi mpamvu zidasobanutse“.

Ishyaka FDU-INKINGI rirabasabye rero ngo muzongere mwandike muvuguruze iki kinyoma gisigaye, kivuga ngo: “Komiseri Théophile MPOZEMBIZI ntiyemera jenoside yakorewe abatutsi kandi ngo ni umuhezanguni”.

Ishyaka FDU-Inkingi riboneyeho kandi kwongera kubwira abanyarwanda ko atari Ishyaka ry’Iterabwoba (un mouvement terroriste).

FDU-Inkingi yemera ko ibibazo byugarije u Rwanda ari ibibazo bya politiki bishingiye mu kuzibya no guheza abanyarwanda bamwe muri politiki y’igihugu. Ni ibibazo bizarangizwa n’ibiganiro bidaheza bigomba inama Ngobokagihugu (Dialogue Inter-Rwandais Hautement Inclusif) kuko bidashobora kurangizwa n’intambara. Kandi koko byaragaragaye ko FPR byayinaniye kubikemura kuva yatera u Rwanda muri 1990 kugeza ubu .

Mugire Amahoro n’ubutwari bwo kwivuguruza igihe mwatannye. Bikorewe i Bruxelles, kuwa 27 Ugushyingo 2020

KABERA Fidèle
Umunyamabanga Mukuru wa FDU-INKINGI 

[email protected] ; [email protected]