Lt General Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko muri Mozambique

Yanditswe na Ben Barugahare

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt General Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’iminsi ine, aho arimo gusura inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique

Uru ruzinduko ruje nyuma y’iminsi mike hishwe umunyarwanda Révocat Karemangingo wari umucururuzi akaba n’umubitsi w’ishyirahamwe ry’abanyarwanda muri Mozambique.

Hari hashize amezi make kandi umunyamakuru Cassien Ntamuhanga nawe aburiwe irengero nyuma yo gufatwa n’abapolisi ba Mozambique.