Paul Rusesabagina n’abo bareganwa bakatiwe

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urubanza rwa Paul Rusesabagina washinze Impuzamashyaka ya MRCD n’abantu 20 bareganwa rwasomwe kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021, akatirwa igifungo cy’imyaka 25, Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’umutwe wa FLN akatirwa gufungwa imyaka 20 bategekwa no kwishyura indishyi z’ibyangijwe na FLN.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka mu Rwanda, rwahamije Paul Rusesabagina utari mu rukiko uyu munsi,  ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba, agirwa umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, rumuhanisha gufungwa imyaka 25.

Umucamanza yavuze ko nta nyoroshyacyaha yahabwa kuko atitabiriye amaburanisha ngo asobanure byimbitse ibyaha yashinjwe.

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yahamijwe ibyaha birimo Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya no guhakana Jenoside, akatirwa imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Rusesabagina na Sankara bombi bagizwe abere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe dore ko ngo bombi hari ibyaha biyemereye ndetse bakabisabira imbabazi. Ibyo Rusesabagina yemeye akaba yarabyemereye mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye ‘Sankara’ yahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba ahanishwa gufungwa imyaka itanu. Iki ni nacyo gihano cyahawe Mukandutiye Angelina umugore wenyine uregwa muri uru rubanza.

Urukiko rwageneye abareganwa na bo igifungo cy’imyaka itandukanye hagendewe ku bukana bw’ibyaha baregwa (kuva kuri 20 kugera kuri itatu), ntawe urukiko rwagize umwere.

Muri uru rubanza, uretse babiri mu baregwa, abandi bose bategetswe kuzariha indishyi zose hamwe zirenga miliyoni 400 y’u Rwanda, mu bantu barenga 30 na kompanyi ebyiri baregeye indishyi. Abantu 94 ni bo baregeye indishyi muri uru rubanza.

Ibihe by’ingenzi byaranze urubanza rwa Rusesabagina

“Ndi umubiligi washimuswe”

Mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira mu kwezi kwa kabiri Rusesabagina avuga ku mbogamizi zo kumuburanisha yabwiye urukiko ko kuva mu 2004 atari umunyarwanda.

Rusesabagina yagize ati “Njyewe ntabwo ndi umunyarwanda, ndi umubiligi waje hano, nkaza nshimuswe”.

Tariki 31 /8/2021 nibwo Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ rweretse itangazamakuru, Paul Rusesabagina, ruvuga ko ashinjwa ibyaha byo ‘kurema umutwe w’iterabwoba’, ibifitanye isano n’ibitero hafi y’ishyamba rya Nyungwe byabaye mu 2018-2019.

Ku wa 26 Mutarama 2021 ni bwo bwa mbere urubanza rwaburanishijwe, ababuranyi bose bahari uko ari 21, ubushinjacyaha busaba  Urukiko ko dosiye z’abaregwa zahuzwa kuko ibyaha baregwa bifitanye isano dore ko hafi ya byose bijyanye n’Umutwe wa MRCD-FLN.

Ku ikubitiro Paul Rusesabagina witiriwe uru rubanza, yahise arwikuramo avuga ko nta butabera ategereje mu rukiko ruri kumuburanisha bityo atazongera kwitabira uru rubanza.

Atarikura mu rubanza, uburyo yagejejwe mu Rwanda ni imwe mu ngingo zakuruye impaka mu rubanza rwe, we avuga ko yashimuswe akagezwa mu Rwanda, mu gihe ubushinjacyaha ndetse na Perezida Paul Kagame bashimangiye ko uyu mugabo ‘ari we wizanye’.

Kagame ati “Ariko uwanabwira n’abantu ko ari we wanizanye, ubwo urubanza rwaba ruri hehe? Rwaba ruri kuri nde?”

Umukobwa we Anaise Kanimba yabwiye itangazamakuru ko Se “atashoboraga kujya mu Rwanda ku bushake bwe”.

Musenyeri Niyomwungere ‘wamushutse’

Constantin Niyomwungere uvuga ko ari Umurundi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi w’imyaka 45 uvuga kandi ko ari musenyeri mu idini ya gikristu, kandi yari inshuti ya Rusesabagina.

Niyomwungere yavuze ko ari we wagize igitekerezo akanabeshya Rusesabagina akamugeza mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi.

Nyuma y’ibyavuzwe na Niyomwungere, uruhande rwa Rusesabagina wari ukiri mu rubanza rwavuze ko ntacyo rumubaza cyangwa rubivugaho.

Igitutu cy’amahanga ku Rwanda

Inteko ishingamategeko y’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) yasohoye inyandiko irimo ko abagize iyi nteko bamaganye ‘ishimutwa n’iyoherezwa’ mu Rwanda ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina.

Mu mwanzuro wabo ku Rwanda, abagize iyo nteko bamaganye ‘ishimutwa, iyoherezwa ridakurikije amategeko n’ifunga ritamenyeshejwe’ rya Paul Rusesabagina, wabuze kuva tariki 27/08/2020 ari i Dubai, akerekanwa tariki 31 z’uko kwezi afungiwe i Kigali.

Aba badepite bamaganye kandi imanza zifite impamvu za politiki mu Rwanda, kwibasira abatavugarumwe n’ubutegetsi, no guhamya ibyaha abantu mbere y’urubanza mu nkiko.

Umuryango Lantos Foundation wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uharanira uburenganzira bwa muntu, 18 Gicurasi 2021 wasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira ibihano uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Col. Jeannot Ruhunga kubera uruhare rwabo mu ishimutwa rya Paul Rusesabagina.

Lantos Foundation kandi iherutse gusaba Ubwongereza kutemera ko Bwana Busingye Johnston ahagararira u Rwanda muri icyo gihugu, kubera uruhare yagize mu gushimuta Rusesabagina.

Ikibazo cy’abunganizi

Ikibazo cy’abunganizi mu mategeko kuri Paul Rusesabagina cyatangiranye n’urubanza ku gufungwa no gufungurwa by’agateganyo.

Yahawe abunganizi babiri ku ikubitiro, abo mu muryango we baba mu mahanga barabanze, bashyiraho itsinda ry’abanyamategeko barimo umunyarwanda umwe, Gatera Gashabana.

Umwe muri abo, Vincent Lurquin, mu kwezi kwa munani 2021 yaje mu Rwanda ajya kunganira Rusesabagina. Urwego rw’abinjira n’abasohoka rwamusohoye mu gihugu ikubagahu, ruvuga ko yaje mu Rwanda ku ‘uruhushya rwo gusura gusa’ ariko akajya gukora akazi mu rukiko. Lurquin we yavuze ko bamwirukanye ‘bashingiye ku bintu bitari byo’.

Ikibazo cy’abunganizi mu mategeko kuri Paul Rusesabagina cyatangiranye n’urubanza ku gufungwa no gufungurwa by’agateganyo.

Twabibutsa ko Paul Rusesabagina yabaye ikirangirire ku isi kuko inkuru ye mu gihe cya Jenoside yashingiweho hakorwa filimi yamamaye ku isi yitwa ‘Hotel Rwanda’ yasohotse mu 2004.

Nyuma, ubutegetsi bw’u Rwanda bwanenze iyo filimi, bwabanje kwerekana kuri stade Amahoro, buvuga ko ibiyivugwamo atari ukuri kw’ibyabaye.

Nyuma y’iyi filime Rusesabagina yinjiye muri politike, atangira kanenga ubutegetsi bw’u Rwanda, mu 2007 yavuze ko hakwiye kujyaho urukiko rwa UN rwaburanisha bamwe mubo muri FPR ku byaha bya jenoside.

Uko isoma ry’urubanza ryagenze umunota ku munota wabisanga hano hasi: