Malawi: impunzi ziba mu mujyi zahawe agahenge

Yanditswe na Arnold Gakuba

Muri Malawi ubu haravugwa inkuru ishimishije ku mpunzi ziba muri icyo gihugu ziganjemo cyane iz’abanyarwanda, abarundi ndetse n’abanyekongo. Nyuma y’uko impunzi zikorera ubucuruzi mu mijyi ya Malawi irimo n’umurwa mukuru Lilongwe, zihabwa itariki ya 28 Mata 2021 zikaba zageze mu nkambi ya Dzaleka iherereye mu Karere ka Dowa, zahawe ihumure  kuri iki gicamunsi cyo ku wa 27 Mata 2021. 

Ubwo ubwoba bwari bwinshi cyane kuri izo mpunzi, zashimishijwe n’uko Urukiko rw’ikirenga rwa Malawi, mu cyemezo cyarwo nimero 18/2021 cyo ku was 27 Mata 2021 rwategetse isubirwamo rw’icyemezo cyafashwe na Leta ya Malawi cy’uko impunzi zose zikorera imirimo yazo y’ubucuruzi mu mijyi zigomba kwimukira mu nkambi ya Dzaleka.

Twibutse ko mu mwaka ushize wa 2020, habayeho gusahura no guhohotera impunzi muri icyo gihugu. Ibyo rero bikaba byari byongeye gutera ubwoba bwinshi impunzi ziba muri icyo gihugu. Nyamara Leta ya Malawi yo yavugaga ko icyo cyemezo cyafashwe kubera impamvu z’umutekano.

Imana ikomeze kurengere izo mpunzi.