Polisi y’u Rwanda ikomeje guhangayikisha Abanyakigali

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Abanyarwanda by’umwihariko n’abaturarwanda muri rusange bakomeje guhangayikishwa no kwiturwaho n’ibyemezo bya giturumbuka bihora bifatwa na Polisi y’u Rwanda, isigaye ari imwe mu bikoresho by’ibanze Leta y’u Rwanda isigaye ikoresha icucura Abanyarwanda n’ubusanzwe bagezwe ku buce n’ubukene butaboroheye na mba.

Mu Rwanda ababyiruka bajya bumva imvugo yo ha mbere bafata nk’umugani cyangwa se ubupfumu budafite imvano, imvugo yagiraga iti: “igihe kizagera mu Rwanda haduke abarya ntibahage abarya akaribwa n’akataribwa, abarya akagabuye n’akatagabuye”. N’ubwo iyi mvugo bamwe bayikerensaga bayita ubupfumu budafite ishingiro, ubu noneho ibyo babona mu gihugu birenze ukwemera, ntibafite n’amagambo yo kubivugamo, kuko uburyo bwose umunyarwanda agerageza kwiteza imbere, Leta ishyiraho ibyonnyi bituma ntawe ugipfa kuzigama.

Mu gihe abanyarwanda batarakira amande y’ubutitsa Polisi ibaca umusubirizo yitwaje Covid 19, acibwa abafatwa nk’abakererewe kugera mu ngo, acibwa abambaye nabi agapfukamunwa, n’abafatirwa mu birori binyuranye bagacibwa amafaranga y’umurengera.

Cyakora abafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 bo bamaze kugabanuka cyane, abatwara ibinyabiziga bo bakaba barafashe ingamba zikomeye zibarinda guhora batabwa muri yombi na Polisi ngo bacibwe amande.

Ikigezweho ubu cyateye ururondogoro muri Kigali  by’umwihariko ni ibyuma bifotora imodoka zifite umuvuduko uri hejuru ya 40 Km cyangwa 60 km hamwe na hamwe, buri kinyabiziga gifotowe n’imashini zabugenewe kigacibwa 25.000 FRW kuri moto na 50.000 FRW ku modoka, kandi umuntu akaba abasha kuyacibwa inshuro nyinshi ku munsi.

Izi Camera abatwara ibinyabiziga mu Rwanda bita “Sofia za Polisi” birimo ubwoko bibiri, ibigendanwa bigaterekwa ahantu, hakaba n’ibindi byubakirwa bigashingwa ahantu hatoranyijwe.

Ikibazo kibangamiye abatari bake ni uko Polisi ihisha izi Camera ahantu hatagaragara, mu bihuru no mu bigunda, ikarenzaho uibyatsi cyangwa se imyenda yo gutuma zitagaragara,  ubundi ikazubakira mu biti ahantu hihishe.

Iyo bigenze bitya, nk’uko bamwe mu batwara ibinyabiiga babivuga, aho kugira ngo bamenye ko umuvuduko waho usaba kugabanya, bigatuma bakomereza kuwo bahagurukiyeho, bigatuma bacibwa amafaranga atari ngombwa, kandi nyamara batanze kubahiriza amategeko, igihe cyose bayamenyeshwa binyuze mu mucyo aho kububikira.

Ku mbuga nkoranyambaga no ku bahamagara kuri za Radio z’imbere mu gihugu (Mu Rwanda), bacitse ururondogoro bavumira Polisi ku gahera, ngo irabakenesheje, ibasubije ku isuka, ngo ntacyo bagikorera uretse Polisi, RURA na Rwanda Revenue Authority. 

Kuba izi Camera zishyirwa ahantu hihishe, benshi bari kubigarukaho bavuga ko ikigamijwe atari ukugabanya umuvuduko munini utera impanuka, ko ahubwo icyo igamije ari ugucisha abantu amafaranga, amanywa n’ijoro.

N’ubwo Polisi y’u Rwanda idahakana cyangwa ngo yemeze ko gushakisha ifaranga ariyo misiyo y’ibanze muri izi Camera zimaze gushyirwa ku bwinshi mu mujyi wa Kigali ahihishe,  Umuvugizi wayo Commissioner of Police John Bosco Kabera yagize ati: “Turakangurira abakoresha umuhanda bose kudashishikazwa no guhiga aho camera zigenzura umuvuduko ziri, ahubwo bakarushaho kubahiriza amategeko ngo zitabagusha mu gihombo kitari ngombwa.”

N’ubwo mu Rwanda bahisha Camera ngo zikunde zice abantu amafaranga batabizi,  mu bindi bihugu aho batazishyiraho bagamije indonke, ahubwo aho baba bagamije kugabanya impanuka, camera zose zaba izigendanwa cyangwa se ziriya zubakirwa ahantu hamwe, camera zishyirwa ahirengeye hagaragarira buri wese, kandi henshi zikagira n’icyapa giteguza umugenzi ko imbere gato hari camera igenzura umuvuduko.

Ikindi cyinubirwa n’abakoresha ibinyabiziga mu Rwanda ni ukuba aho izi Camera ziterekwa  ziba zarashyizwe ku muvuduko wo hasi cyane bavuga ko bigoye kugenderaho, umuvuduko wa Km 40 , bisobanuye ko uba afite amahirwe yo kudacibwa amande ari ugendera nibura ku muvuduko wa  30 km ku isaha cyangwa munsi yaho, imodoka iba isa n’iri gusatira guhagarara. 

Ikindi ahantu hashyirwa izi Camera ni mu makorosi, aho rimwe na rimwe abapolisi baba banihishe hafi aho, iyo ari camera ngendanwa, bagira ngo bajye bahita bandikira ugaragaweho umuvuduko munini.  Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bakavuga ko ibyapa biteguza byaba ari uburyo bwiza bwo kugabanya umuvuduko, kuruta gushyiraho camera zitunguranye, bagwamo n’ubundi batawugabanyije.

Ibi bije bikurikira induru Polisi y’u Rwanda iherutse kuvugirizwa ubwo yahindaga mu batashye ubukwe  ikabusanza ikanaraza abageni muri Stade, icyo benshi bafashe nko gusuzugura no gupfobya indangagaciro z’ubumuntu.

Icyo gihe Polisi yabonye bikomeje kugawa cyane ihimba amayeri yo gusaba abageni kwishyiraho icyaha cyo kuba barambaye agatimba bajijisha Polisi ngo bayitere impuhwe. Iki kinyoma ariko nticyakiriwe na benshi, kuko kigishyirwa mu bitangaamakuru bya Leta, abantu b’ingeri zinyuranye bagaragaje ibitekerezo byabo n’imbamutima zabo, batwama Polisi mu buryo bukomeye burimo no kuyihanangiriza.