Ndi umuhutu kandi ndibuka naganiye n’umututsi David Himbara

Dr. David Himbara tumuzi nk’umunyarwanda w’umututsi wakoze mu biro bya Perezida Paul Kagame nyuma akagana iy’ubuhungiro bamaze kutumvikana mumikorere nk’uko Himbara yagiye abyandika. Mwambaza muti wa Muhutu we wiyemeje kuva mu ipfunwe ryo kwitwa umuhutu waganiraga iki n’uwo mututsi?

Himbara namumenye mu myaka ishize yandika ibintu bijyanye n’u Rwanda cyane yibanda ku buryo umukuru w’igihugu asesagura umutungo w’igihugu mu ngendo zidashira ndetse n’uburyo mu Rwanda bakora imibare micurano mukugaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka. Njye na Himbara twasanze n’ubwo twese dufite amateka atandukanye ariko twese turi abanyarwanda kandi twifuriza ineza u Rwanda! Ikindi, umuryango wa Himbara nawe ubwe bahunze u Rwanda inshuro esheshatu mu gihe njye naruhunze inshuro ebyiri!

Uhereye iburyo: Dr. David Himbara, H.E President Paul Kagame , Dr. Clet Niyikiza and Dr. Jean Damascéne Ntawukuriryayo

Kuri iyi foto yo hejuru murabonaho abatutsi babiri iburyo n’abahutu babiri ibumoso. Urestse iby’ amoko aba bagabo bakuze ubutegetsi bubabwira cyangwa iwabo mu rugo bababwira (n’ubwo ntabihamya) muribonera, namwe y’uko ari ntatandukaniro rigaragara riri hagati yabo! Gusa Himbara na Kagame tubazi nk’abatutsi mu gihe Niyikiza na Ntawukuriryayo tubazi nk’abahutu!

Dr. Innocent Ndagijimana Justice (Hutu) ibumoso Dr. David Himbara (Tutsi) iburyo.

Himbara yishimiye igitekerezo nafashe cyo gukura abahutu mu ipfunwe bamazemo imyaka myinshi. Mu biganiro byacu, Himbara yavuze ati, “Ese burya nawe uri Umuhutu? Nonese ko mbona amazuru tuyanganya (Twarasetse imbavu zirashya)? Namwe murebye murabonako Himbara nanjye tunganya amazuru! Ikindi ngo bareba mu bututsi n’ubuhutu ni uburerebure. Himbara ni 6’2 feet njye nkaba 6’3 feet! Murabona njye n’uyu muvandimwe nita mukuru wanjye dutandukaniye he koko?

Mwambaza muti kuki noneho wemeye ubuhutu kandi tubona nta tandukaniro hagati yawe n’umututsi Himbara? Intambwe ya mbere mukunga abanyarwanda ni ukwemera amoko twisanzemo noneho tukagera ku rwego ntawiyumvamo ipfunwe ryo kwitwa umuhutu cyangwa umututsi! Amoko yacu ni mythy (amayobera) ntabwo ari biological! Tuzagera igihe amoko aba amateka igihe ntawe uzaba yibonamo ipfunwe cyangwa hari ubutegetsi budushyiramo ipfunwe rishingiye ku moko!

Abarundi bo barakataje mu guhuza amoko kuko bo batigeze bashaka gushyiranaho ipfunwe cyane uhereye mu gihe biyemezaga gusangira ubutegetsi. Himbara yambwiye ibyo yiboneye ubwo yajyaga i Burundi aho yumvaga umututsi ashyenga n’umuhutu ati: “Mwa bahutu mwe mwabaye mute ko ubutegetsi bubana niye!” Umuhutu nawe ati: “Wamututsi we ubutegetsi mwabumaranye imyaka myinshi ariko nta byinshi mwagezeho ceceka!” Nta mujinya cyangwa se urwango rwabarangaga ahubwo bose barasekaga! Ibaze uvuze ibintu nk’ibi mu Rwanda!

Nibuka mpura na Madame Maggie Baransaritse kuri Duke University ndangiza Masters muri 2013. Yari kumwe n’Intumwa ya rubanda (member of parliament) bashyenze iby’amoko kuko bavaga mu moko atandukanye numva birandenze kuko iwacu amoko avugwa gusa mu kwibuka! Naribajije nti ese aba bageze mu kwibuka ko batangiye kuvuga iby’amoko? Nasanze bo ntapfunwe mu kuvuga amoko yabo kandi niho nifuza ko abanyarwanda tuzagera!

Dr. Innocent Ndagijimana Justice