Me Bernard Ntaganda yahagaritse by’agateganyo Jean Baptiste Ryumugabe muri PS Imberakuri

Bwana Ryumugabe Jean Baptiste;

Bwana,

Nyuma yo gusabwa ibisobanuro ku myitwarire yawe itesha agaciro amategeko agenga Ishyaka PS Imberakuri n’urugaga P5;ukaba waragombaga kwisobanura mu munsi itanu ariko ntiwabikora;

Turakumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu gihe kitazwi ku mwanya  wo kuyobora “Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe ibibazo byo mu mahanga”.

Kuba rero warinumiye,ibi birasobanura mu maso y’umuntu wese ushishoza kandi ushyira mu gaciro ko udafite icyo uvuga,ko  ibyo ari agasuzuguro cyangwa byombi!

Muri urwo rwego,nongeye gusaba abayobozi b’amashya agize P5 n’abarwanashyaka ba PS Imberakuri kudaha agaciro ibikorwa byose wakora mu izina ry’Ishyaka PS Imberakuri no mu izina rya P5.

Ariko kandi kugira ngo imirimo y’Ishyaka PS Imberakuri  mu mahanga  n’iya P5 idahungabana,Komite Nyobozi y’Ishyaka PS Imberakuri yemeje ko Mme UWIZEYIMANA Immaculée watowe n’abarwanashyaka ba PS Imberakuri baba mu mahanga nka Prezida wa”Comité de Soutien” akora by’agateganyo imirimo yose y’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe ibibazo by’amahanga.

Tukwifurije kubyakira neza.

Prezida wa P5

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri