Impamvu:
IGISUBIZO KIGENEWE Me NTAGANDA BERNARD KU MABARUWA AMAZE IMINSI YANDIKA
Bwana Me NTAGANDA BERNARD Perezida wa PS Imberakuri,
Twebwe Imberakuri ziri mu mahanga twatunguwe no kubona ibaruwa yawe
n°009/PS.IMB./NB/2017 yo kuwa 21/09/2017 wandikiye Bwana Ryumugabe Jean Baptiste umumenyesha ko umuhagaritse ku mwanya wo kuyobora « Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe ibibazo byo mu mahanga » ari nabwo natwe tubarizwamo, byabaye ngombwa ko dukora inama yihuse kandi idasanzwe kugirango dusuzume icyo cyemezo cyawe ;
Mu gusuzuma ibikubiye muri iyo baruwa twibukiranije kandi ibikubiye mu nyandiko zikurikira :
- Ibaruwa yawe n°004/PS.IMB/NB/2017 yo kuwa 04/09/2017 wandikiye abayobozi b’amashyaka agize Plateforme P5 ubamenyesha ko wifuza kuyobora P5 ;
- Ibaruwa yawe n°005/PS.IMB/NB/2017 yo kuwa 16/09/2017 wandikiye Bwana Ryumugabe Jean Baptiste umusaba gutanga ibisobanuro ;
- Ibaruwa yawe n°006/PS.IMB/NB/2017 yo kuwa 19/09/2017 utumiza inama ya Komite Nyobozi ya P5 kuwa 20/09/2017 ;
- Ibaruwa yawe n°008/PS.IM/NB/2017 yo kuwa 20/09/2017 wandikiye Abayobozi ba Komite Nyobozi ya P5 usubika inama wari wabatumiyemo ;
- Ibaruwa yawe n°008/PS.IM/NB/2017 yo kuwa 20/09/2017 wandikiye bamwe muri twe utumenyesha ko wasubitse inama y’Abayobozi ba Komite Nyobozi ya P5 unadutumira mu nama yacu yo kuwa 23/09/2017 nka Komite y’Imberakuri hanze ;
Abari mu nama bagarutse kandi ku nyandiko zikurikira:
- Ibaruwa wandikiwe na Bwana Ryumugabe Jean Baptiste kuwa 02/06/2017 mw’izina ryacu twese akugezaho impungenge zacu kw’ubwumvikane buke mu buyobozi bukuru bw’ishyaka PS Imberakuri cyane hagati ya Prezida n’Umunyamabanga Mukuru, nk’uko bwari bumaze iminsi bugaragara ku mbuga mpuzambaga ;
- Igisubizo waduhaye mu ibaruwa yawe yo kuri 28/06/2016;
- Imyanzuro ku biganiro wagiranye n’intumwa twagutumyeho, igihe twiteguraga ko ishyaka ryacu PS Imberakuri ari ryo rigiye gukurira Ubuyobozi kuva mu ntangiriro z’ukwa munani 2017 nk’uko amasezerano ashyiraho P5 abiteganya ;
- Ibaruwa bamwe muri twe twakwandikiye kuwa 20/09/2017 tugusaba gusubika inama wari watumiyemo Abayobozi ba P5;
Mbere y’uko tukugezaho isesengura twagezeho kuri ayo mabaruwa yose twavuze haruguru, turagirango tukumenyeshe ko twatangajwe cyane n’uko kuva wafungurwa muri 2014, wabaye nyamwigendaho nta gikorwa na kimwe kizima cya politiki wakoze cyateza imbere urugamba turiho nyamara wari waragaragayemo ku buryo budashidikanywaho mbere yo gufungwa.
Ibikorwa byawe bisigaye byibanda mu guca intege amashyaka aharanira guhindura ibintu mu Rwanda muri rusange, by’umwihariko ishyaka PS Imberakuri ubereye umuyobozi.
Urugero rumwe twaguha: Wasobanura gute ukuntu kuva wafungurwa wamara igihe kingana gutya nta mfungwa ya politiki n’imwe yaba iyo mu ishyaka PS Imberakuri yaba abayobozi b’amashyaka dufanyije muri P5 watabarije, wasuye kandi uzirikana neza ko mu myaka ine (4) wafunzwe, buri wa gatanu wabaga ufite Imberakuri nyinshi n’abarwanashyaka dukorana bagusuraga.
Mwisesengura ryacu dusanze :
- Nkuko ubigaragaza mu nyandiko za we zitandukanye, icyaha Bwana Ryumugabe Jean Baptiste yagukoreye n’uko « atemera Komite Nyobozi ya PS Imberakuri yashyizweho mu buryo butemewe n’amategeko ».
Natwe twemera amahame ya demokarasi tukaba tutashyigikira ko umuyobozi yikorera ibyo yishakiye mw’ishyaka nta kintu na kimwe gishingiweho, bitanyuze mu nzira zemewe z’ishyaka, kabone n’iyo byakorwa na Prezida Fondateri.
Ibyo kandi wongeye kubigaragaza muri kiriya cyemezo wafashe wenyine cyo guhagarika Ryumugabe Jean Baptiste ku mirimo ye ;
- Urimo kudindiza nkana ibikorwa bya P5 mu gihe yari imaze kugaragariza buri wese ko ariyo ubu ifite igihagararo cyo guhangana no gusimbura FPR igaha Abanyarwanda ubuyobozi bibonamo, ubuyobozi busubiza ijambo abaturarwanda bose. Aha twakwibutsa kandi ko mu mwaka wa 2015 ari wowe watumye urugaga CCP Ishyaka PS Imberakuri rihuriyemo na FDU Inkingi na PDP Imanzi mu Rwanda ridatera kabiri.
- None se urashaka kugira P5 nk’uko wagize CCP ? P5 ifite umurongo muzima kandi ikeneye Imberakuri zifite ubushake bwo gukorana na bagenzi bacu kugirango twuse ikivi ;
Wakunze kurega bagenzi bawe mukorana i Kigali ko bakorera FPR. None urarwanira kugaragara muli komite ya P5 mu gihe bagenzi bacu bari aho i Kigali bafunzwe bashinjwa ko P5 irimo gushinga umutwe w’ingabo utemewe.None ntubona ko waba uyitiza umurindi ? Waba se wifuza kubasanga mu munyururu cyangwa urashaka gufasha FPR gutekinika ibimenyetso byo gushinja bagenzi bacu ?
- Mw’ibaruwa yawe kandi, uratumenyesha ko washyizeho ngo Mme Immaculée Uwizeyimana « by’agateganyo imirimo yose y’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe ibibazo by’amahanga » ngo « kugira ngo imirimo y’ishyaka PS Imberakuri mu mahanga n’iya P5 idahungabana ». Niba uwo uvuga ariwe tuzi, uwo muntu kugeza ubu ntitwigeze tumubona mu gikorwa icyo aricyo cyose cy’ishyaka PS Imberakuri mu mahanga by’umwihariko cyangwa mu bikorwa duhuriyemo n’andi mashyaka muri P5 muri rusange. Uwo tuzi kuri ayo mazina n’umwe mu bayobozi bakuru ba Guverinoma ikorera mu buhungiro itagize aho ihurira na PS Imberakuri cyangwa P5.
None se Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe ibibazo by’ishyaka PS Imberakuri ugeze aho ubukeneka ku buryo ujya kubugwatiriza ku rindi shyaka ? Iyi mikorere yawe yo kumva ko ushobora guhagarika umuyobozi ukamusimbuza undi uko wishakiye abo bireba kimwe n’inzego nkuru z’ishyaka batagishijwe inama niyo ntandaro y’ikibazo kiguhangayikishije ubu ko Komite washyizeho tutayemera. Kwanga gukorera mu mucyo, kutubahiriza amategeko no gukoresha igitugu sibyo bituma tuyemera kungufu ;
- Umwanzuro :
- Byonyine, aya mabaruwa wanditse muri uku kwezi kwa cyenda gusa aragaragaza ko utabona ibihe tugezemo n’ibikorwa bya politiki bikenewe. Aragaragaza kandi ko utakigira umujyanama cyangwa ko udatereye neza muri iki gihe. Kubera impamvu zose twagaragaje ntabwo rero twayaha agaciro akariko kose, tukaba tunasaba bagenzi bacu dukorana muri P5 wahaye kopi buri gihe kandi natwe duhaye kopi, ndetse n’undi wese ushyira mu gaciro ku bifata gutyo ;
- Mu gihe rero uzaba wiyemeje gukomeza muri iyo nzira winjiyemo, nta kindi twakwifuriza uretse amahoro masa. Mu gihe kandi uzaba usanze wagaruka mu nzira nyayo y’ishyaka PS Imberakuri, amarembo arafunguye kandi ubufasha uzadusaba mu gihe bushoboka tuzabuguha.
Bikorewe i Bruxelles kuwa 23/09/2017
Mugabowindekwe Robert
Umunyamabanga wa Komite y’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa by’ishyaka PS Imberakuri mu mahanga.
CC
- Bwana Abayobozi ba P5 (bose) ;
- Bwana Mwizerwa Sylver
Umunyamabanga wa PS Imberakuri ;
- Abagize Komite ya PS Imberakuri mu mahanga (bose).