MEMORANDUM Y’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIZICWA KUGEZA RYARI

Twebwe impunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya KONGO zibumbiye mu RUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR),
Nyuma y’aho dushyize ahagaragara ibyifuzo byacu by’uko dushaka amahoro arambye mu gihugu cyacu ndetse no mu karere kose muri rusange;
Nyuma y’uko tugaragaje ku mugaragaro ko dushyize intwaro hasi;
Nyuma y’uko dutangarije ko dukeneye ibiganiro n’abandi Banyarwanda bose ngo hasuzumwe uburyo ibibazo Abanyarwanda bafite cyangwa batumva kimwe byakemuka.

Twasanze buri wese yarumvise ibyifuzo byacu. Nyamara ariko igitangaje ni uko ibisubizo twagiye duhabwa usanga bishingiye ku myumvire itandukanye bitewe n’uko badufata ndetse bikanaturuka cyane cyane ku nyungu buri wese ku giti cye akura mu byatugirirwa.

Nk’uko bimenyerewe mu mateka y’impunzi z’Abanyarwanda b’Abahutu nta na rimwe zigeze zumvwa mu bibazo zahuye na byo byose. Ahubwo buri gihe igisubizo zibonerwa ni ukuraswa ari na cyo kiriho n’ubu dore ko kigenda kigaruka. Impunzi z’Abanyarwanda b’abahutu zatangiye kubaho ku wa 01 Ukwakira 1990 ubwo u Rwanda rwaterwaga. Guhera uwo munsi, aho zahungiraga hose, izidapfuye zagiye zihakurwa n’amasasu kugeza magingo aya, imyaka 24 irashize.

Guhunga ni ibintu byikora biba muri kamere muntu, bigaterwa n’ubwoba umuntu wese agira imbere y’ikimwugarije cyamugirira nabi. Gusa ku Banyarwanda b’abahutu, guhunga byabaye icyaha gihanishwa urupfu.

Nawe se, hari igihe amahanga atahwemye kubwira abo bantu ngo ni bajye mu makambi, bakayajyamo; nyamara nyuma bakazirasirwamo, abacitse ku icumu bakora izindi, nazo bakazirasirwamo, abarokotse bagahunga, nabo bakaraswa umugenda; nuko byagiye bigenda muri iyi myaka yose ishize. Kuri twe impunzi, tubona ko ibyo bimaze kuba nk’umurage wacu cyane cyane ko nta n’uwo dutakira ngo atwumve. Tumaze kubona ko kutwica ari ishema n’inyungu ku baduhiga; tumaze kubona ko tudahabwa agaciro gakwiye ikiremwa Muntu. Twari twarahisemo gupfa dusambye, byibura ngo duhe agaciro abacu bapfuye kuko twese twibonamo nk’abapfu, kandi n’amahanga akaba ari ko atubona, dore ko twatatse imyaka myinshi ntatwumve.

Dore agaciro gakwiye umupfu w’umuhutu n’ubwo mu Rwanda katabayo basigaye bashyirwa mu mifuka bakajugunywa mu nzuzi no mu biyaga:

-Kurinda utarapfa kugira ngo byibura abone uko asenga Iyamuremye, napfa azapfane ibyiringiro kuko n’ubundi udapfuye none azapfa ejo, kandi nta n’umwe utazi ibyo dupangirwa.
– Gusaba u Rwanda n’amahanga ngo bamenye agaciro k’umuntu, bemere ko natwe twaremwe, tuganire uko twabana mu mahoro.
– Gushyingura imirambo, nako amagufwa y’impunzi z’abahutu yandagaye mu mashyamba zishwe mu isenywa ry’amakambi no mu bitero byakurikiye.

Twari tuzi ko izi nshingano uko ari 3 zikwiye kubahirizwa n’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango y’ubutabazi ariko byabaye ngombwa ko ari twe tubyikorera uko dushoboye kandi ntibirarangira. Kurinda impunzi, gushyingura imirambo y’impunzi zishwe, kumvikanisha abenegihugu n’ubundi burenganzira bwa kiremwamuntu byemerewe izindi mpunzi uretse iz’Abanyarwanda b’abahutu. Ako gahinda turagafite, karadushengura kandi nta kizere kindi dufite kizakatumara uretse IMANA yo mu ijuru  yonyine. Ibitubaho ubu birababaje n’ubwo atari ubwa mbere bibayeho mu mateka: Si ubwa mbere umwirabura agaragara mu isi nk’utari umuntu. Twibuke ibyakorewe abirabura bavanwaga mu bihugu byabo bakajyanwa gukoreshwa uburetwa n’ubucakara, n’uburyo bafatwaga nk’aho atari abantu, bakanicwa nabi. Ibyo rero ubu byakomerejwe ku mpunzi z’abahutu b’abanyarwanda.

Turasaba umuntu wese waba afite umutima wa kimuntu, yaba umuzungu cyangwa umwirabura, kuzirikana ku iyicwa n’irimburwa ry’impunzi z’abanyarwanda b’abahutu rikomeje, no kuba kugeza ubu amagufwa yazo acyanamye ku gasozi mu isi irimo abantu.

Twebwe ibyatubayeho ni byo bigenda bigaruka; ubu twongeye kubisubiramo (Répétition). Aha wakwibaza ngo ibyo twongeye gusubiramo(Répétition) ni ibihe?

• Intambara igitangira ku wa 01 Ukwakira 1990 habayeho impunzi imbere mu gihugu kugeza 1994. Izitari zigishoboye guhungira mu duce tw’igihugu cy’u Rwanda zikusanyirizwa mu makambi ya LONI. Icyakurikiyeho ni ukuzirasira muri ayo makambi. Abenshi barahagwa abatarahaguye, bamwe batorongeye mu mashyamba ya Kongo, abandi batatanira mu mahanga ya kure, ndetse abandi baragotwa basubizwa mu Rwanda ku ngufu. Hakurikiyeho ibitero bizwi n’ibitazwi byahigiraga kurimbura abacitse ku icumu mu mashyamba ya Kongo kandi kugeza na n’ubu niko bikimeze.

Nk’uko na mbere duhunga tuva mu Rwanda bavuze bati ”mujye mu makambi tubarindiremo mudapfa” bugacya bakaturasiramo, n’ubu nabwo turi gusabwa kongera gutangira bundi bushya, kuko batubwira ngo muve mu mashyamba tutabiciramo, kandi ubwo ntako batagize, noneho mwongere mwikusanyirize mu makambi tubone uko tubatatanyiriza mu mahanga hatari iwanyu mu Rwanda. Ibyo rero iyo tubyumva tubona neza ko ari rya subiramo (Répétition) rigarutse. Aho ni ho tugomba kujya, twabishaka tutabishaka. Uko twagiye mu makambi duhunga urupfu naho ari ukurusanga ni nako tuvuga ngo aho gupfa none twapfa ejo tukemera kujya mu makambi yo gutatanyirizwamo. N’ubwo uko dusa n’ubwoko bwacu bihanishwa igihano cy’urupfu, turasaba ibi bikurikira:

• Kutwica no kuturimbura nibabikore ariko kandi nibatwica badushyingure kuko n’imbwa zirahambwa.

• Ikindi kandi, turasaba abagiraneza ko badusabira tugahabwa igihe cyo kurangiza gushyingura abacu bacyanamye ku gasozi mu mashyamba ya Kongo. N’ubwo nta gaciro bafite kuri iyi si, bareke tubaririre babone kongera kwica abandi.

Iyo tuvuga kwicwa si uko tubikunze ; ahubwo ni ibyatuziye kuko ntitwiremye ngo tuvuke nk’abandi bantu. Ntituzi inyungu iva mu kuturimbura ariko ni ko bikorwa kandi byemewe ndetse binashyigikiwe n’amahanga. N’ubu twahawe itariki yo kwemera kujya mu isubiramo (Répétition) cyangwa bakongera kutwica. Tuzabikora ducuma amatariki yo kutwica kuko aha tugiye turahazi; si ubwa mbere tugiye aho twatangiriye hatazagira uwibwira ko yatujyanye tutazi iyo tujya.

• Hari uwakwibaza impamvu tutemera kujya mu gihugu cyacu kandi bivugwa ko hari amahoro. Igisubizo ni iki:

– Nta munyarwanda wasinziriye ngo yicure ari impunzi. Nta n’impunzi yasinziriye ngo yicure iri muri ibi bibazo. Icyo buri wese yahunze arakizi. Uwahunze akeneye kuganira n’uwo yahunze ; wamwirukanseho ndetse akanamusanga mu buhungiro mu makambi n’ahandi kugira ngo byibuze amwereke ko yahindutse atakimufitiye urwango nka mbere. Hari uwakwibaza niba mu Rwanda hatari Abanyarwanda batanga amakuru bavuga ko bamerewe neza. Yewe, bariyo rwose kandi ni uko bagomba kuvuga:

1. NGO ABAGORE BAHAWE IJAMBO!

Iyo mvugo harimo umugore n’umugabo. Mu muco nyarwanda, uvuga ijambo mu bandi ni nyir’urugo ni ukuvuga umugabo. None se iyo wishe umugabo, mu rugo ijambo risigarana nde?
Iyo ufunze wa mugabo, ukamuheza muri gereza, ijambo rizaba irya nde?
Iyo urimbuye abasore abakobwa bakagumirwa, ijambo rizasigarana nde?
Warangiza uti: “Mubyine nabahaye ijambo!” Umwanya wo kurira rero bawusimbuje kubyina ariko si uko ari byiza cyangwa babikunze.

2. ABANA N’URUBYIRUKO NABO NI UKO, BAHAWE IJAMBO!

Kuko ari impfubyi, n’ubwo mu myaka ishize za mpfubyi zabyaye, ubu nibo baturarwanda ba “vision 2020” ariko buri mwana wo mu Rwanda abajije abo akomoka ho nibwo byakumvikana. Byabaye nk’ikirura cyariye intama kigasigara kirera abana bayo, gitegereje ko bakura nabo kikabarya. Ni ko mu Rwanda bimeze. No mu mashyamba ya Kongo abo BANA BAZICWA EJO BARIMO.

3. MU RWANDA BUBAKIRA ABANTU AMAZU YO KUBAMO, NDETSE NTA NA NYAKATSI IKIRANGWAMO!

Ni byiza ariko twibaze: kuba nta nyakatsi iri mu Rwanda ni uko Abanyarwanda bose bafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu za kijyambere? Tumenye ko gahunda yo guta abantu mu mazi itarabaho (cyangwa batari babimenya bose) babatwikiye cyane mu mazu ya nyakatsi kandi henshi. Ririya terambere risiba amateka.

4. ITORERO RY’IGIHUGU (INTORE)

Mu muco wa kinyarwanda, abasaza ni bo bigishaga urubyiruko umuco wo gukunda igihugu no kumenya za kirazira. Ariko kuko abagabo bakuze barimbuwe, abandi bakarundwa mu magereza, ubu umusaza ukuze umwe cyangwa babiri bazi amateka ni bo bifashisha ngo babone amateka baheraho bagoreka kugira ngo abana b’ejo batazamenya ibyabaye.

Bati: “INTORE NTIGANYA ISHAKA IBISUBIZO”. Wabuza impfubyi kuganya? Ni nde se wahitamo kwicirwa ababyeyi kugira nga abe intore? Harya ngo “USANZE SE KO ATABAZA SEKURU, UTABASANZE BOMBI AZABAZA NDE?” Bati “Mwiganya n’ubwo nabiciye ababyeyi muzaba INTORE” mbega agashinyaguro!

5. GAHUNDA YO GUHINGA IBIGORI.

Birazwi ko abanyururu bose bo mu Rwanda batunzwe n’ibigori. Iyo bakubwiye ngo hinga ibigori byo gutunga uwawe ufungiye ubusa, wumva ari iterambere?

6. NGO U RWANDA NICYO GIHUGU CYA MBERE MU KURWANYA RUSWA!

Ahubwo se mu Rwanda ruswa itanga ufite ikibazo gusa ? Ruswa igomba gutanga uwiriwe n’uwaraye mu Rwanda wese. Dore nawe amafranga umunyarwanda abazwa mu mwaka : Mituweri, agaciro, isuku, uburezi, Farije, umutekano, ipatanti, imisoro isanzwe n’idasanzwe, umusanzu wa FPR, amande, umuganda, ubutaka n’ibindi…Umunyarwanda agomba gutanga umusanzu wa buri kantu kose, agatanga umusoro wa buri kantu no kugura buri cyangombwa cyangwa buri cyemezo, agashinganisha buri cyose, agacibwa amande ya buri gakosa, akazira inka ye, akazira igiti cye, akazira imbuto yitereye mu murima we n’ibindi. Ayo mafaranga ava muri buri muryango buri mwaka yitwa iki atari ruswa ahubwo iteye ubwoba.

7. NGO U RWANDA NI IGIHUGU GIFITE DEMOKARASI!

Buri munyarwanda mu mutima we azi ko atavuze ko mu Rwanda hari Demokarasi aba yiteze isasu. gereza cyangwa guhambirwa mu mufuka agatabwa mu mazi ; azi uko agomba gutora cyangwa uburyo avuga ikimuri ku mutima.

8. NGO U RWANDA RWATEYE IMBERE!

Harimo imihanda myiza, ariko kandi harimo n’abapolisi beza bazi guca amafaranga buri wese, kuko ntawe batabonaho ikosa, kandi hari umubare w’amafaranga bagomba kwinjiza ku munsi. Muri make, haguwe urubuga rwo kwibirwamo barwita “IMIHANDA MYIZA”.

9. NGO MU RWANDA AMAREMBO ARAFUNGUYE IMPUNZI ZIGOMBA GUTAHUKA KUKO ARI AMAHORO

None se iyo umuntu ahiga bukware abamwicaje ku ntebe, bakemera guhara amagara yabo , yamara guhaga ibyiza bamuteretsemo akabita IBIGARASHA, ndetse akabafunga, abandi akabica umugenda, harya niba uwaguterekeye amata ukanywa ugahaga yitwa IKIGARASHA nk’ubwo ya mpunzi yo izitwa igiki? Ubwo biri kumvikana ko hari ibyo uba usabwa gukora kandi biruta ibyo cya KIGARASHA cyakoze kugira ngo ugire agaciro. Buriya iyo umuntu warwaniye igihugu yiswe ikigarasha n’umwana, n’umukecuru, n’umusaza wibereye aho, ya mpunzi bazayita igiki?

10. IBI BYOSE BIRIHO NGO NI INGARUKA ZA JENOSIDE !

Umushinga wa Jenoside warateguwe, n’abawuteguye barazwi, n’inyungu bafitemo zirazwi. Kandi ukuri kuragenda kujya ahagaragara nk’uko n’irimburwa ry’impunzi n’abaturage ba Kongo bizajya ahagaragara kandi byose biri ku washoje intambara ku wa 01 Ukwakira 1990 ari we KAGAME.

11. NGO U RWANDA RURUBATSWE RUFITE AMAZU MEZA!

Aho iyo mitungo yasahuwe hose harazwi. Ntabwo wakwica miliyoni zingana kuriya z’abagongomani ngo ibyo wanyaze bireke kuguteza imbere, kandi izo miliyoni ntizabura iminyago yakugurira indege. Igihe kimwe u Rwanda ruzahakana ruvuga ko KAGAME atari umunyarwanda kuko mu mateka y’u Rwanda nta wundi munyarwanda wakoze nk’ibye.

12. IYO AVUZE BOSE BAKOMA AMASHYI, UBWO SE NTIBAMWEMERA?

Muri Bibiliya hari ahanditse amateka y’umwami SAWULI. Ngo hari Satani yamuteraga iyo yabaga atekereje umuvumo umuriho. Na Kagame ni ko ari. Iyo iyo Satani yateraga Sawuli bamucurangiraga inanga. Kagame we bamukomera amashyi kugira ngo amashitani amutera ahoshe, kandi hari abo yabitegetse bagomba gukoma imbarutso ngo hakomwe ayo mashyi. Iyo agize ubwoba barabimenya bagacurira, abaturage bakabigana, kandi bibeshye ntibabikore yahita agwa aho. Umuti umuvura ni amashyi.

13. NGO KAGAME YAHAWE IBIKOMBE BYINSHI!

Ni uko igihe cye kigenda gishira, yari kuzahabwa n’ibindi kuko ari we muntu kugeza ubu wishe abirabura benshi ku isi, kandi nawe ari umwirabura nka bo. Kandi tugomba kumenya ko igabanuka ry’abirabura ndetse n’intanbara bahoramo hari icyo byinjiriza abamushyigikiye mu rwego rw’ubukungu bw’ibihugu byabo biturutse muri Afurika.

14. NGO ABANDI BA PERESIDA KUKI BAMWEMERA?

Ntabwo bamwemera ahubwo baramutinya kuko aho atangiriye amaze guhitana abaperezida barenga batatu barimo HABYARIMANA, NTARYAMIRA na KABIRA se w a KABANGE; baba batinya rero ko yabagira nk’a bo.

15. NGO KUKI IBYO BYOSE YABIKOZE AKABA AKIYOBORA?

Kubera ko Kagame yishe HABYARIMANA abaturage bakarimbuka, na we akangisha ko ahavuye nabi noneho yarimbura kurushaho abasigaye. Ariko bizaba nk’ubufindo atabizi, kuko ntawe umwemera mu Banyarwanda keretse abamutinya.

Soma inyandiko yose Hano