Espérance Mukashema asize izina rikomeye

Nyuma y’itabaruka rya Sisi Evariste umugore we ati: ntunsige turajyana !

Mbere y’uko inkuru y’incamugongo twumvise tariki ya 24 nyakanga 2021 isakara narimo kwibaza ibyo Espérance Mukashema ahugiyemo. Kuko sinumvaga impamvu atigeze yamagana umuhutu w’inkirabuheri waruherutse gutangaza ko amaze kugira umutungo wa miliyari, nta n’ikindi avuga arimo kumarira abanyarwanda. Nta kuntu ayo magambo y’umurengwe yavuzwe na Ministiri Edouard Bamporiki yajyaga kubura kuryoshya ibiganiro bya Espérance Mukashema kuri Radiyo Ubumwe. Ntabwo rero twari tukimwumva kuko yitabye Imana amaze ukwezi kose arwana na covid 19.

 Iyo nkuru iteye agahinda yakurikiwe n’amagambo menshi yo gushima ubutwari bw’uwo mubyeyi watuvuyemo, ayo magambo n’ubu  aracyavugwa kandi azakomeza kuvugwa. Kuko Espérance Mukashema yokavugwa  ari mu bantu bake cyane biyemeje guhangana n’ingoma bari bafite uburyo bwo kuyungukiramo. 

Espérance Mukashema yavukiye i Kigali, ku Muhima, tariki ya 29 ukuboza 1963. Ni umukobwa wa Stanislas Mukurira na Felesita Mukansanga. Nagize amahirwe yo kumemenya akiri muto kuko twarakoranye muri ORINFOR aho ninjiye mu w’1982 uretse ko ntibuka neza igihe we yahagereye. Yari umukobwa wagiraga urugwiro kandi akagira n’uburanga ku buryo mu myaka narimo atashoboraga kugenda ntamukurikije ijisho. Ni muri icyo gihe ndetse namenyanye n’umusore wamurongoye bwa mbere, Nyakwigendera Sipiriyani Gasana, kuko nawe nahamusanze ari umunyamakuru umenyereye akazi kandi wagakoraga  mu bwitonzi bwinshi.  Sipiriyani Gasana yayoboraga icyo bitaga Pool de Reportage et de Transcription (PRT). Abakoraga muri PRT  nibo bataraga amakuru hirya no hino mu gihugu  bakayaha abanyamakuru bayatangaza. Hamaze gushyirwa ibiro bya ORINFOR muri buri perefegitura iyo service ya PRT yasigaye ikorera mu murwa mukuru gusa.

Hagati aho Sipiriyani Gasana yaje gukundana na Espérance Mukashema bashyingiranwa mu kwezi k’ukoboza 1985. Sipiriyani Gasana yaje kuva mu itangazamakuru ahawe imirimo y’ubusuperefe. Espérance Mukashema nawe yaje kuva muri ORINFOR ajya gukora muri ministeri y’ubutabera, nyuma aza kwimuka ajya gukorera mu rukiko rwa mbere rw’iremezo rwari Nyamirambo. Sipiriyani Gasana yiciwe muri jenoside yakorewe abatutsi asiga abyaranye na Mukashema abana batatu. Umukuru muri abo bana ariwe Richard Sheja warufite imyaka 8 nawe yaje kwicwa ariko we noneho ntiyishwe n’interahamwe ahubwo yishwe n’inkotanyi zimusanze ahitwa i Gakurazo mu kigo cy’abafurere b’abayozofiti aho yabanaga na nyina mu bwihisho. Urupfu rw’uwo mwana rwabaye imbarutso y’ubutwari bwa nyina kuko guhera ubwo ntiyigeze ahwema guhangana n’abamwishe ndetse n’abari babiri inyuma.

Mu by’ukuri Inkotanyi zishe Richard Sheja atari we zigambiriye kwica, ahubwo zashakaga kwica abasenyeri ba kiliziya gatorika zari zasanze i Kabgayi, zibanza kubajyana mu Ruhango  (mu rugo rw’umuturage), zigezaho zibazana i Gakurazo. Umuntu yavuga ko  zarimo gushaka aho zibicira ku buryo bitazasakuza cyane. Nk’uko Mukashema yabitangaje mu gatabo yanditse kitwa « Bishe umumalayika imfura yanjye Richard Sheja », isaha yo kubarasa igiye kugera Richard Sheja yarimo gukinira ku bibero by’umwe mu basenyeri bagombaga kwicwa, ariwe Musenyeri Inosenti Gasabwoya. Imwe mu nkotanyi zari zizi ibigiye gukorwa yabwiye Espérance Mukashema ngo akure uwo mwana aho yarari ariko yaba Gasabwoya yaba na Mukashema ntawaruzi ibigiye kuba ku buryo iyo siri batayumvise. Hakurikiyeho rero gahunda yo gutangiza icyiswe  « inama y’umutekano » ariyo yahindutse gahunda yo kurasa urufaya abasenyeri n’abandi bose bari aho ngaho muri icyo cyumba cy’inama. Abasenyeri bishwe ni Musenyeri Visenti Nsengiyumva wari arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva wari arkiyepiskopi wa Kabgayi, Musenyeri Yozefu Ruzindana wari umushumba wa diyosezi ya Byumba, Musenyeri Yohani Mariya Viyane Rwabarinda wari igisonga cy’arkiyepiskopi wa Kabgayi na Musenyeri Inosenti Gasabwoya wabaye nawe igisonga cy’arkiyepiskopi wa Kabgayi.  Hiciwe kandi na padiri Emanweli Uwimana wari umuyobozi wa seminari ntoya ya Kabgayi, padiri Silivesitiri Ndaberetse, padiri Berinarudo Ntamugabumwe, padiri Faransisko Saveri Muligo, padiri Diyonizi Mutabazi, padiri Aluferedi Kayibanda, padiri Fideli Gahonzire na Furere Yohani Batista Nsinga wayoboraga umuryango w’abafurere b’abayozofiti mu Rwanda.  Hari abakobwa babiri bari bashinzwe guherekeza abo basenyeri nabo biciwe aho. Muri iryo tsembatsemba niho na Richard Sheja yiciwe. Espérance Mukashema ni umwe mu bantu batanze amakuru arambuye kuri ayo mahano akoresheje ubuhamya yagiye atanga hirya no hino, akoresheje na kariya gatabo kasohotse muri 2013. Twibutse ko uretse Richard Sheja ukomoka ku babyeyi b’abatutsi wahiciwe, hari abandi batutsi bazwi nka Musenyeri Inosenti Gasabwoya na Furere Yohani Batista Nsinga nabo bishwe n’inkotanyi. Byongeye kandi n’abo basenyeri b’abahutu bishwe bari bagerageje gufasha abantu benshi. Kuko i Kabgayi aho bari bari niho hashoboye kurokokera abatutsi benshi (imibare yatangwaga FPR ikihagera ni abantu basaga 30.000). Icyo cyabaye icyasha n’igisebo gikomeye kuri FPR ku buryo byatumye na gahunda yo gushyingura abasenyeri muri za cathédrales zabo iburizwamo kuko abategetsi b’igihugu ntibabonaga uko bazitwara muri iyo mihango iba yitabiriwe n’abashyitsi benshi, bamwe baturutse n’i Roma kwa Papa.

Hagati aho kiliziya gatorika yaje guhabwa abashumba bashya bo gusimbura bariya bishwe ndetse ibyari ubwiganze bw’abahutu muri ubwo buyobozi bwa kiliziya biza gusubirwamo. Byongeye kandi u Rwanda ruherutse guhabwa umukaridinali wa mbere, Nyiricyubahiro Antoni Kambanda, ushyigikiye ku buryo budasubirwaho abategetsi bagombaga kuryozwa ariya mahano y’i Gakurazo. 

   Ku rundi ruhande Espérance Mukashema yakomeje urugamba rwe rwo gusaba ubutabera, yaba ku mwana we Richard yaba no ku bandi bose biciwe i Gakurazo cyangwa ahandi.  Twamwumvise kenshi mu binyamakuru binyuranye yatanzemo ubuhamya, ariko ku buryo bw’umwihariko yagaragaye cyane kuri Radiyo Inyenyeri. Avuye kuri iyo radiyo yagiye gushinga no  kuyobora Radiyo Ubumwe y’impuzamashyaka MRCD. Ibiganiro bye biryoshye, biha ijambo abahanga banyuranye n’inararibonye nta kindi byari bigamije uretse kwamagana igitugu, ubwibone, akarengane no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda na demokarasi isesuye.

Ntawavuga ubutwari bwa Espérance Mukashema atibukije ko yabutewemo inkunga n’umugabo bashakanye muri kanama 1998, uwo akaba ari Sisi Evarisiti nawe uherutse kwitaba Imana, ku ya 23/03/2021. Reba inkuru irambuye hano>>

Sisi Evariste azabara iyihe nkuru ku Rwanda asize inyuma ?

Muri iyo nyandiko ivuga ubuzima bwa Sisi Evarisiti hibukijwe ko yari yaratotejwe igihe kirekire n’ubutegetsi bw’abahutu muri repuburika ya mbere n’iya kabiri,  akongera gutotezwa n’ubutegetsi bw’abatutsi buyobowe na FPR, ariyo mpamvu yafashe  icyemezo cyo guhungira muri Uganda muri gashyantare 2000, ahageze atumaho umuryango we urahamusanga. Muri 2003 nibwo HCR yabafashije guhungira kure y’u Rwanda, bajyanwa mu Buholandi. Umuntu ashobora kuvuga ko kimwe mu by’ingenzi Nyakwigendera Sisi Evarisite yapfuye n’ubutegetsi bwa Paul Kagame ari icyaha abanyarwanda bita « munyangire ». Kuba Sisi Evarisiti yarakunze Espérance Mukashema akanamurongora, azi neza urugamba yariho rwo kurwanya ubwicanyi bwa FPR no gusabira ubutabera abaguye muri ubwo bwicanzi, icyo ni icyaha cya karundura muri ruriya Rwanda rwacu. Mu by’ukuri ubutwari bwa Espérance Mukashema abufatanije na Sisi Evarisiti. Ngirango niyo mpamvu Espérance Mukashema yabonye Sisi Evarisiti agiye akavuga ati:ntunsiga turajyana.

Mbere yo gusoza iyi nyandiko nagirango nibutse ko Espérance Mukashema yashimwe n’abantu banyuranye ndetse n’imiryango inyuranye. Bamwe babivuze mu magambo, abandi bamuhaye ibihembo. Igihembo yaherukaga guhembwa ni icyitiriwe Victoire Ingabire gitangwa na Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix.  Yagihawe tariki ya 19 kamena uyu mwaka, aboneraho no kuvuga ijambo ryo gushimira abamutoranije bakamuha icyo gihembo, iryo jambo akaba ari naryo rya nyuma yavugiye mu ruhame. Icyo gihembo cy’uyu mwaka wa 2021 cyari cyahawe abandi bategarugori babiri :  Béatrice Umutesi wanditse igitabo kirimo ubuhamya bukomeye ku bwicanyi ingabo za FPR zakoreye muri Kongo, n’umuyapanikazi witwa Masako Yonekawa nawe wagize ibikorwa bikomeye byo kurengera impunzi.

Ntitwabura kwibutsa ko izina ndetse n’ifoto ya Espérance Mukashema biri mu gitabo kitwa « Inzira y’ubutwari ». Icyo ni igitabo Institut Seth Sendashonga yasohoye muri kamena 2018 igihe hibukwaga  imyaka 20 Seth Sendashonga yaramaze yishwe. Twabonaga ko ibikorwa by’uwo mubyeyi, urugamba yarwanye ahereye ku iyicwa ry’umwana we,  akaboneraho kwibaza ku mfu z’abandi banyarwanda b’inzirakarengane atavanguye ubwoko bwabo, ibyo akabyongeraho guharanira ubumwe n’ubwiyunge nyabwo, twabonaga buriya bwitange bukwiye kwerekwa abanyarwanda nk’urugero bakwiye kureberaho. Espérance Mukashema agiye atarateshuka na rimwe iyo nzira y’ubutwari. Tuzahora tumwibuka mu ntwari zanze akarengane, igitugu n’ubwicanyi.

Espérance Mukashema asize abana bane, barimo babiri yabyaranye na Sipiriyani Gasana na babiri b’impanga yabyaranye na Sisi Evariste.

 Imana imwakire mu bayo.

Bikorewe i Bruxelles,

Jean Baptiste Nkuliyingoma