Ministre w’ingabo za Congo, Jean Pierre Bemba arabarizwa i Goma

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 09/02/2024, Ministre w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jean-Pierre Bemba, yageze i Goma. Mu kumwakira ku kibuga cy’indege, hari Guverineri wa Gisirikare, Peter Chirimwami, hamwe na General Major Fall SIKABWE, ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare, ndetse n’abandi basirikare bakuru.

Uruzinduko rwa Bemba i Goma rugamije guhangana n’ikibazo cy’umutekano, cyane cyane muri iki gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera ku mirongo y’imbere y’urugamba, ahantu hagera ku birometero makumyabiri uvuye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Goma. Abegereye Bemba bavuga ko uru ruzinduko rufite intego yo gutanga ihumure ku baturage b’i Goma, no kubamenyesha ko Leta ya Congo, iyobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, iri gufata ingamba zikomeye zo guhangana n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba, aherekejwe n’umukuru w’ibiro bikuru by’ingabo, General Christian TSHIWEWE, bagaragaye ku rugamba rwa Sake, mu karere ka Masisi, ahantu hafatwa nk’ingenzi mu gucunga umutekano wa Goma. Bemba yijeje ko ingabo za Congo (FARDC) zifite ubushake bwo kubohora uturere twose twigaruriwe n’umutwe wa M23, kandi ko leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo Goma itagwa mu maboko y’umwanzi. Yavuze ko hari ingamba zashyizweho zo kubohora uturere twose twafashwe n’ingabo z’u Rwanda.

Mu butumwa bwe ku baturage ba Nord-Kivu, Jean-Pierre Bemba yabasabye kuguma mu ituze, ashimangira ko Perezida wa Repubulika Tshisekedi ari gukora ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke. Yavuze ko hakenewe ko uturere twose twafashwe n’ingabo z’u Rwanda tubohorwa, kandi ko Goma na Sake bitazigera bigwa mu maboko y’umwanzi.

Jean-Pierre Bemba na General Christian TSHIWEWE, banasuye abasirikare n’urubyiruko rwa Wazalendo bari mu bitaro bya CBCA NDOSHO, bakomerekeye ku rugamba.

Muri iki gihe, imirwano irakomeje mu misozi igose Sake, aho ingabo za Congo zihanganye n’inyeshyamba za M23, zishyigikiwe n’u Rwanda nk’uko inzobere za Loni zibitangaza.