Mitsindo Viateur: iminsi 30 y’igifungo ku maherere

Mitsindo Viateur

Na Arnold Gakuba

Amakuru Idukesha Ikinyamakuru Umubavu.com avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwakatiye Mitsindo Viateur gufungwa iminsi 30 aho ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mitsindo Viateur kandi ashinjwa gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora igikorwa cy’iterabwoba, ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika.

Ibindi byaha ashinjwa harimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ibyaha biteganywa kandi bigahanishwa n’ingingo ya 200, 18, 19, 20, 203 n’iya 224 z’ itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange n’ itegeko no 46/2018 ryo kuwa 13/8/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Mitsindo Viateur yakomeje guchatinga (kugirana ibiganiro) n’abitwa, Ancilla Gasasira, Patrick Kibirira, Jean Paul Karane, Sylvie Mukankiko, Karasira Amabilisi, Mushinzimana G. Fabien, Kasawuti Kasanova nabo bakaba abayoboke ba Gasana Anastase bafatanya mu gutegura ibikorwa by’Iterabwoba, by’ubugambanyi n’ibikorwa byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe. Ngo Mitsindo Viateur akaba yandikaga muri iryo tsinda bigaragaza ko yari ashyigikiye umugambi wabo ndetse ko yari aniteguye kugira ibikorwa atangiza mu Rwanda abitewemo inkunga nabavuzwe haruguru nk’aho akinjiramo yabanje kubaza uko itsinda riteye.

Ubwo yitabaga urukiko Viateur yitabye urukiko yiburanira avuga ko ibyaha byose akekwaho ntabyo yakoze, asobanura ko we ari umusportif ndetse ko afite ikipe y’aba acrobats yitwa “Rwanda la crique du Soleil 3+” ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga ari naho we n’umuryango we batuye. Akomeza avuga ko afite indi kipe mu Karere ka Nyaruguru –Runyombyi ahahoze hitwa Nshili.

Mitsindo Viateur kandi yasobanuriye urukiko ko mu mwaka wa 2019, ikipe ye, yari kuzajya gukina mu gihugu cya Benin ku rwego rw’Afrika, yahawe ubutumire, abishyikiriza Leta y’u Rwanda ariko yanga kumuha uruhushya n’ ikipe ye, aza gupostinga kuri Facebook agaragaza ko atakigiyeyo, abakunzi be nibwo batangiye kumwihanganisha, bamufata mu mugongo, ariko ko atari azi ko harimo abadakunda igihugu kubera ko yarafite abamukurikiraga bagera ku bihumbi bitanu. Yasabye ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ibyaha akekwaho ntabyo yakoze.

Bamwe mu bagaragazwa mu rubanza rwa Mitsindo Viateur bababajwe cyane n’ibirego biregwa uwo mugabo. Baratangazwa cyane kuregwa ko atoza abashaka guhirika ubutegetsi bwa Paul Kagame kandi imyitozo akorera mu itsinda ry’abana b’acrobates rizwi na buri wese. Ese wakora umutwe wo guhirika ubutegetsi maze ukaba uzwi na buri wese kandi uwufitiye ibyangombwa bitangwa na Leta, dore ko “Rwanda la crique du Soleil 3+” ya Mitsindo Viateur izwi n’ubuyobozi? 

Urukiko rumaze gusesengura impamvu zikomeye zagaragajwe n’ubushinjacyaha ndetse no kumva uko uregwa yireguye, rushingiye kandi ku ngingo y’amategeko yagaragajwe haruguru, rurasanga uregwa Mitsindo Viateur, hari impamvu zikomeye zituma acyekwaho icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.

Nyuma yo gusuzuma ibyavuzwe n’impande zombi urukiko tariki 23 Gashyantare 2021, rwanzuye ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Mitsindo Viateur akekwaho ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora igikorwa cy’iterabwoba, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo akurikiranyweho. Urukiko kandi rwavuze ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Mitsindo Viateur w’imyaka 39 y’amavuko akurikiranwa afunze igihe cy’iminsi mirongo itatu (30). 

Twibutse ko abaregwa mu rubanza rwa Mitsindo Viateur bemeza ko bataziranye na gato ko ndetse n’itsinda rya WhatsApp bavugako bahuriyeho nta ryigeze ribaho. Umwe muri bo yagize ati “Ngo mfite umutwe w’iterabwoba ntazi no kurasa, nta n’idolari 1 mfite”. Aha yashakaga kwerekana ko kurema umutwe w’iterabwoba hari icyo bisaba birimo kuba hari icyo uzi ku bya gisirikare kandi ukaba ufite ubushobozi mu buryo bw’ubukungu. 

Abaregwa mu rubanza rwa Mitsindo kandi bagaragaza ko ari umunyasiporo w’umwuga. Baremeza rero yaba azira impano (tallents) ze kuko ngo FPR-Inkotanyi zitishimira umuntu wese ufite impano zishobora gutuma yatera imbere. Bakomeza bavuga ko Mitsindo Viateur ari umugabo w’umuhanga mu birebana n’ibidukikije aho yarimo yandika igitabo yise “Inyamanswa, Ibimera n’Abantu”. Baremeza ko iki gitabo gifite umwimerere kibaka cyari kigiye kuzahagurutsa isi, bikaba byari buzamuheshe amahirwe menshi mu buzima. Bityo rero FRP-Inkotanyi n’abambari bayo baka bakomye uwo mushinga mu nkokora. Ngo si Mitsindo Viateur rero wenyine waba azira ubushobozi bwe kuko hari n’abandi benshi DMI yagiye irigisa kuri izo mpamvu. Aha havugwamo n’umunyasiporo Cyiza Jean Pierre  nawe wishwe. 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Mitsindo Viateur yatawe muri yombi tariki 17 Ugushyingo 2020, icyo gihe rwavuze ko akekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba iri hanze y’igihugu, ni nyuma y’iminsi umuryango we utangaje ko yaburiwe irengero. Ibi byo gufata abantu bagafungwa rwihishwa abo mi miryango yabo batabizi bakaba byeze cyane kuri Leta ya Kagame. Hari rero n’igihe umuntu afatwa ashimuswe bikazarangira abuze burundu. Inzego z’umutekano w’u Rwanda zaba zikora ahubwo nk’imitwe y’iterabwoba kuko niyo dusanzwe tuzi ko ishimuta abantu. Ubutabera bw’u Rwanda nabwo ibyo bukora ni agahomamunwa. Ese umuntu ashyikirizwa inzego z’ubucamanza yarashimuswe agacibwa urubanza gute koko? Ni akumiro!