U Rwanda rwiyamye Ambasaderi w’Ububiligi i Kigali

Na Arnold Gakuba

Leta y’u Rwanda yihanangirije Ambasaderi w’Ububiligi muri iki gihugu, kubera ko Bruxelles yaba yarivanze cyane mu kibazo cya Paul Rusesabagina wahoze ari umuyobozi wa Hotel des Mille Collines i Kigali, akaba uzwiho kuba yarakijije abantu barenga 1.000 muri jenoside yabaye mu Rwanda, nk’uko bitangazwa kuri uyu wa gatanu n’ibinyamakuru bisohoka buri munsi aribyo De Standaard na Het Nieuwsblad. Tuributsa ko ikibazo cya Bwana Paul Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’ububiligi cyahagurukije isi yose cyane umugabane w’Uburayi basaba ko yarekurwa kuko yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko. Nyamara kugeza ubu Leta y’u Rwanda yatereye agati mu ryinyo kuri icyi kibazo, none dore itangiye no kwikoma abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda aho yatangiriye kuri Ambasaderi w’Ububiligi.

Bwana Rusesabagina ubu ari mu rukiko mu Rwanda aho aregwa ibyaha icyenda birimo n’icy’iterabwoba. Mu nama yo ku wa 10 Werurwe 2021 yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Bwana Vincent Biruta na Ambasaderi w’Ububiligi Benoît Ryelandt i Kigali, urubanza rwa Bwana Rusesabagina rwagarutsweho.  Icyo kibazo cyatumye habaho guterana amagambo bikabije hagati y’abo banyacyubahiro babiri. Ikigaragara ni uko Leta y’u Rwanda itifuza abavuga ukuri ku kibazo cya Paul Rusesabagina kugeza n’aho itangiye kubuza abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kutagira icyo babivugaho. Ese ni iki gitera Leta ya Kigali ubwoba niba ibyo yakoze ari ukuri koko nk’uko bivugwa nayo? Iyi myitwarire yo gutera ubwoba abadiplomate rero yaba yerekana ko hari amakosa akomeye Leta ya Kigali yakoze bityo ikaba ishakisha uburyo bwose bushoboka ngo iyasisibiranye.

Bwana Biruta yavuze ko imyitwarire y’Ububiligi mu kibazo cya Rusesabagina ariyo izagena imibanire y’ibyo bihugu byombi mu minsi iri imbere. Minisitiri Biruta yongeyeho kandi ko niba Ububiligi bukomeje guha agaciro ibibazo by’umuryango wa Bwana Rusesabagina, ibyo bizagira ingaruka ku bwumvikane bwiza bwari hagati y’ibi bihugu byombi. Mu rwego rwa diplomasi, ibi ni nko gucyahwa bikabije. Witegereje neza rero wabona ko Leta ya Kigali ifite ibyo ishaka gukingira ikibaba. Ese kuba uburenganzira bwa muntu bwakubahirizwa kuri Paul Rusesabagina ni ishyano? 

Uburakari bukabije bw’u Rwanda bwagaragaye nyuma y’uko Ambasaderi Ryelandt avuga ku mpungenge z’umuryango wa Rusesabagina y’uko ashobora kugirirwa nabi ndetse akaba yanakwamburwa ubuzima. Uyu muryango washyikirije izo mpungenge Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi Bwana Alexander De Croo, wasubije ko niba ibyo bintu ari ukuri koko, byaba biteye impungenge. Bwana Ryelandt yahawe inshingano zo gutangariza ayo makuru Bwana Biruta mu kiganiro bagiranye. Ikibabaje rero ni uko Leta y’u Rwanda itabyakiriye neza. Ubwo burakari bwagaragaye buhishe iki? Kuki Leta y’u Rwanda yirengagiza nkana amategeko mpuzamaganga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kugeza n’aho ihatira ibindi bihugu kuyica nkana ngo umubano wabo n’u Rwanda ukunde ube mwiza? Ese Leta y’Ububiligi yo izitwara ite muri iki kibazo? Tubitege amaso!