Mme VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA AKOMEJE GUKORERWA IYICARUBOZO RY’ISENYAMUTIMA NA RIB

Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire mu 2009

None kuwa 11 Werurwe 2020, nk’uko bisanzwe nari naherekeje Mme VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA kuri RIB.Nkihagera bahise bambuza kuvugana nawe nuko bantegeka kujya kwicara mu bindi biro.

Ndibutsa ko ubusanzwe igihe cyose Mme VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA yabaga ategereje kubazwa twabaga turi kumwe muganiriza nk’umuherekeje cyane cyane ko kenshi batinda kumubuza mu rwego rwo kumwumvisha.

Bamaze kudutandukanya byabanze mu nda maze uwitwa KABARE J.D afata icyemezo cyo kunyirukana Ku cyicaro cya RIB.

Turatabariza Mme VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA kuko bigaragara ko hari umugambi mubisha wo kumugirira nabi cyane cyane ko iki gikorwa cyo kumushyira mu kato kidasanzwe dore ko hari hashize amezi menshi muherekeza nta nkomyi!

Me NTAGANDA Bernard

Nyuma y’iri tangazo rya Me Bernard Ntaganda, haje gushyirwa ubutumwa ku rukuta rwa Facebook rwa Victoire Ingabire Umuhoza bugira buti:

Nagarutse murugo. RIB yambazaga ibyo gushaka gushinga ishyaka. Njye ndashingira ku itegeko Nshinga n’itegeko rigenga amashyaka rimpa uburenganzira, RIB ikagendera kuri art 225 ya code pénal ko nkoresha inama zitemewe.

Ubwo butumwa kandi rabushyize no ku rubuga rwa twitter