Mozambique: Jenerali Kabandana umwe mu bishe abasenyeri niwe uyoboye ingabo zoherejweyo

Gen Innocent Kabandana

Yanditswe na Arnold Gakuba

Guverinoma y’u Rwanda yohereje abasirikare n’abapolisi 1.000 barimo abasirikare kabuhariwe 700  n’abapolisi 300 bavuye mu mitwe y’indobanure mu gihugu cya Mozambike. 

Nk’uko byatangajwe na Koroneli Ronald Rwivanga, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF), umutwe w’u Rwanda ugizwe n’abapolisi n’abasirikare bahawe amahugurwa y’umwihariko mu guhangana n’iterabwoba n’ibibazo bifitanye isano n’umutekano” nibo batoranijwe maze bohereza muri Mozambike.

Iri tsinda riyobowe na Jenerali Majoro Innocent Kabandana, uzwiho kuba yarakoze ibyaha by’intambara byakorewe ku butaka bw’u Rwanda ndetse no mu mahanga. 

Jenerali Kabandana arashinjwa ahanini iyicwa ry’Abepiskopi Gatolika ryabereye i Gakurazo, mu Ntara y’Amajyepfo, muri Kamena 1994. 

Jenerali Kabandana yasize ibikomere bitazibagirana mu buzima bwe bwose ubwo yari mu bayobozi ba Batayo ya 157 y’ingabo za FPR yategekwaga na Jenerali Fred Ibingira.

Mu gihe cy’imyaka itanu, Jenerali Majoro Innocent Kabandana yashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington, aho yahuje ibikorwa byo guhiga abatavuga rumwe n’u Rwanda bahungiye muri Amerika na Canada. 

Muri 2019, yabaye umuyobozi w’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda, Innocent Kabandana yateguye kandi ategeka ibikorwa by’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda zoherejwe mu ntara za Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zari zifite ubutumwa butatu aribwo:

1. Kurimbura impunzi zose z’Abahutu no gucyura abagore n’abana, 

2. Gushinga umutwe wa RED Tabara ushinzwe guhungabanya u Burundi uvuye muri Congo, no kwirukana Abanyamulenge ku butaka bwabo 

3. Gukambika burundu mu misozi ya Minembwe igamije kurandura gutsemba imitwe yitwara gisirikare ikekwaho kuba ifatanije na Jenerali Kayumba Nyamwasa, n’indi mitwe yitwaje intwaro y’Abanyarwanda.

Kuri ubu, Innocent Kabandana, ushinzwe guhiga cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi, niwe wagizwe umuyobozi w’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambike, kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo kibamo impunzi nyinshi z’Abanyarwanda ndetse n’abandi bantu benshi bakomoka mu Rwanda. Abanyarwanda baba muri Mozambike no mu bindi bihugu byo mu majyepfo y’Afurika bafite ubwoba ko kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambike bizakoreshwa n’abayobozi b’u Rwanda kugira ngo babahige bukware.