Mozambique: Menya 5 b’ingenzi boherejwe mu bikorwa byo guhiga abanyarwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda ku ngoma ya Paul Kagame na FPR, ni ubwa mbere u Rwanda rwohereje ingabo nyinshi icyarimwe muri gahunda yo kwica no kurigisa impunzi z’Abanyarwanda n’abandi bakora imirimo inyuranye bahungiye mu bihugu bikabakaba icumi, mu gikorwa giteguriwe hamwe.

Ni abasirikare n’abapolisi bose hamwe 4800, boherejwe mu bihugu by’Afurika y’Amajyepfo SADC, banyuze muri Mozambique, bakagenda mu gikorwa cyiswe icyo guhashya imitwe y’iterabwoba yigaruriye intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ndetse hagatangazwa ku mugaragaro ko abagiyeyo ari 1000 gusa. Iki gikorwa cy’urugomo gikuriwe n’abantu batanu bagaragaye mbere mu bikorwa byatikiriyemo abanyarwanda batagira ingano haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Perezida Paul Kagame yakomeje kuvuga ko u Rwanda nta nyungu z’amafaranga rufite mu gikorwa cyo kohereza ingabo muri Mozambique, ko ariko inyungu bategereje kuri iki gikorwa ngo ari nyinshi cyane kuruta inyungu y’amafaranga. Ibi abasesenguzi bakabibonamo kwigamba ko isi yose izakomeza kuvuga ko ingabo z’u Rwanda ari indahangarwa, ariko mu Rwanda bo bakaba bazi ko inyungu ikomeye ari uguca burundu intege impunzi z’Abanyarwanda zikirimo abakomeje kwizera ko bazataha bakoresheje imbaraga.

Mozambique nicyo gihugu cya Afurika nyuma y’u Bugande, Abanyarwanda bari basigaye bajyamo ku bwinshi bagacuruza bagahirwa ubuzima bwabo bugahinduka kandi bagatera imbere ku buryo bugaragara batigeze bageraho bakiri mu Rwanda.

Muri Uganda, Congo na Malawi, Perezida Paul Kagame akoresheje ubutasi n’ububanyi n’amahanga, yasopanyirije Abanyarwanda, ku buryo imibereho yabo muri ibyo bihugu isa no kwihishahisha bashakisha, aho ubwisanzure bwabo bugerwa ku mashyi. Uretse ko muri Uganda ho ubu hari agahenge ubera ubwumvikane buke buri hagati ya Kagame na Museveni bwaje no kuzamo ifungwa ry’imipaka.

Mozambique yafatwaga n’abahunze u Rwanda benshi nk’igicumbi cy’umutekano n’iterambere, Leta y’u Rwanda yo ikahafata nk’aho impunzi zikorera inama, zisuganyiriza, zikusanyiriza inkunga zikanahategurira ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi byatumye Perezida Kagame agirana amasezerano na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, ko azamufasha kurwanya inyeshyamba zamwigometseho, ariko na we akemererwa kwikiza nta nkomyi abo u Rwanda rwishisha bari ku butaka bwe, muri Mozambique hakanashyirwa icyicaro   gihuriza hamwe (coordination) ibikorwa byo guhiga abanzi b’u rwanda bihishe mu bihugu bituranyi bya Mozambique ari byo Malawi, Zambia, Zimbabwe, Tanzania, Botswana, Eswatini (Swaziland) na Afurika y’Epfo. Ibi bihugu umunani birimo Abanyarwanda benshi, kurusha ibindi bice bya Afurika y’amajyepfo. Ni nabyo byonyine muri Afurika bari basigaye batuyemo batekanye ntacyo bishisha, ugereranyije n’ahandi hasigaye.

 

Imiterere y’umutwe woherejwe muri SADC

Uyu mutwe wubatswe mu mezi ane, kuva mu kwezi kwa Mata kugera muri Nyakanga 2021. Muri Mata ariko si ubwa mbere Maneko z’u Rwanda zari zitangiye gukorera akazi muri Mozambique, ariko zahajyaga mu matsinda mato cyane y’abantu batarenze icumi icumi (Taskforce) babaga bafite ubutumwa bagendereye bwihariye, nk’umuntu wo gushimutwa, kwicwa, cyangwa se kugarura mu Rwanda ku gahato.

Mu mpera z’ukwezi kane 2021, nibwo Perezida Nyusi yagiranye na Perezida Kagame amasezerano y’ibanga mu ruzinduko rwabereye i Kigali bucece. Akimara kugenda, Rwandair yatangiye gutunda abasirikare b’u Rwanda, abandi bagatwarwa n’indege nini zisigaye zigwa i Kigali  kenshi mu masaha y’ijoro, ari nazo zatwaraga ibikoresho byabo. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kuva Perezida Nyusi avuye mu Rwanda, muri Mozambique hari hamaze kugera abasirikare b’u Rwanda 1800 bari bagiyeyo mu byiciro.

Mu kwezi kwa gatandatu hoherejwe abandi basirikare na none 1200 mu byiciro bibiri, bose hamwe baba babaye 3000, ari nako bakomeza ibikorwa binyuranye byabaga byarabajyanye, ariko kugeza icyo gihe u Rwanda rwari rutaratangaza ko rufite abasirikare muri Mozambique.

Tariki ya 10 Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereje abandi 1000 muri cya cyiciro cyatangajwe ku mugaragaro, hagenda abasirikare bavanzemo n’Abapolisi, bagenda basangayo ba bandi 3000 bari barakwiragijwe hirya no hino. Kugera ku itariki ya 19 Nyakanga 2021 hari hamaze koherezwayo abandi 800, bose hamwe baba 4800, imibare itarigeze ishyirwa ahabona mu buryo bweruye. 

Bamwe mu basirikare boherejwe muri Mozambique ni abarwanye muri Centrafrique na Darfur, hakabamo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Force), hakabamo abavuye ku masomo ya gikomando, n’abandi batorejwe i Gabiro, Gako na Nasho. Abenshi ni urubyiruko rutarengeje imyaka 32, ariko hakabonekamo n’abandi basirikare bakuze bamenyereye iby’urugamba.

Ni bande bayoboye uyu mutwe ?

  1. Gen Maj. Innocent Kabandana

Mu itangazo rya Leta y’u Rwanda, Gen Maj Innocent Kabandana ni we watangajwe nk’Umugaba w’ingabo zoherejwe muri Mozambique. Yagiyeyo ku bwumvikane na Leta ya Mozambique ko ari we wagombaga kuba akuriye ingabo zose ziri mu gikowra cyo guhangana n’inyeshyamba, bisobanuye ko n’iza Mozambique zari zashyizwe muri icyo gikorwa zagenderaga ku mabwiriza ye. Muri iki gikorwa Gen Maj Innocent Kabandana  WISWE “Joint Force Commander” akuriye imitwe itatu ibumbiye hamwe, uw’Ingabo z’u Rwanda, uwa’Abapolisi b’u Rwanda, n’uw’Ingabo za Mozambique zashyizwe muri uru rugamba.

Mu mateka ye asanzwe, Gen Kabandana ni umuntu wagaragaye cyane mu bikorwa by’ubwicanyi, mu myaka y’urugamba rw’inkotanyi, aho yabarizwaga muri 157 Mobile Group yari iyobowe na Gen Fred Ibingira. Avugwa mu iyicwa ry’abasenyeri i Gakurazo. Gen Maj Kabandana yagize uruhare mu kwicwa kw’abanyarwanda benshi bari bagihumeka nyuma y’aho inkotanyi zifatiye igihugu, kuko kuri we utaritwaga ko yarokotse jenoside yamufataga nk’uwayikoze. 

 

Gen Maj Innocent Kabandana azwi mu bikorwa byo guhiga Abanyarwanda bahungiye muri Amerika na Canada, ibikorwa yakoze igihe kirekire akiri Military attaché muri ambasade y’u Rwanda i Washington.

Agarutse mu Rwanda yagizwe umuyobozi w’ingabo zidasanzwe (Special Forces), aho byamufashije kuba umucurabwenge mu bitero byagabwe ku banyamulenge no guhiga umusubirizo Abanyarwanda bari bakiri mu mashyamba ya Congo cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo, ibi bikorwa bikaba byarakozwe na RDF Special Forces kuva mu mwaka wa 2019, abigizemo uruhare rukomeye kurenza abandi basirikare bakuru.

  1. Gen Brig. Pascal Muhizi 

Uyu mugabo umenyekanye vuba mu gisirikare cy’u Rwanda, yahoze ari umurwanyi ushirika ubwoba kandi witanga ku rugamba, Perezida Kagame amutera imboni agenda amuzamura gahoro gahoro kugeza amushyize mu nshingano zikomeye. Yayoboye ingabo mu karere kitonderwa kurenza utundi  (Rubavu na Rutsiro), ahakekwagaho kwinjirirwa byoroshye n’abagaba ibitero mu Rwanda baturutse muri Congo.

 

Gen Brig Muhizi Pascal azwiho kuba yararashe abaturage benshi bafatwaga nk’abacengezi cyangwa se bene wabo, abafatwaga nk’abakora ubuforoderi n’abandi bose atiyumvagamo. Mbere yo kujya muri Mozambique yazamuwe mu ntera, avanwa kuri Colonel ashyirwa kuri Brig Gen, bikorwa ku rupapuro ruriho izina rya wenyine, kandi ubusanzwe Kagame azamurira benshi rimwe. Yabanje kunyuzwa muri Nyungwe arwanayo igihe gito, asiga anafashije mu kubaka mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, system yo guhiga abarwanyi bacengera mu baturage, ari nako hahigwa abaturage bakekwa ko bakorana bya hafi n’abarwanyi bakwamiye muri Nyungwe. Gen Muhizi azwi nka Ntampuhwe.

Gen Pascal Muhizi ntaho yatangajwe ku mugaragaro mu ngabo zagiye muri Mozambique, ahubwo abantu bamubonye yigamba intsinzi nk’umugaba w’ibitero (Operations Commander), kandi akaba yari yaranabitangiye mbere y’uko bariya 1000 nyirizina bajyayo.

  1. CSP Silas Karekezi  

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda ryagaragaje CSP Silas Karekezi nk’ukuriye itsinda ry’Abapolisi b’Abanyarwanda boherejwe muri Mozambique gufatanya urugamba na RDF. Nyamara amakuru yizewe ahamya ko we atajyanwe no kurwana ku rugamba, ahubwo ari mu bikorwa byo guhiga abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, dore ko n’i Kigali yari azwiho uburambe mu gushimuta, ubuhotozi n’iyicarubozo, kuko niwe wari usigaye akorera ahahoze hitwa “kwa Gacinya” ubu hari kugenda hafata izina ra “Kwa Karekezi”. Silas Karekezi yavuye i Burundi, azamuka ku cyizere bivugwa ko yagiriwe n’abari hafi ya Jeannette Nyiramongi Kagame kuko ari umwe mu bagiye bakura mu nzira abakekwagaho bose kuba bakwitambika inyungu z’ubucuruzi bw’abo bantu.

CSP Silas Karekezi wakomerekeey mu rugo rwa Idamange

CSP Karekezi ni we wari uyoboye igitero kwa Idamange Iryamugwiza Yvonne, agatamazwa no kuba yarahakomerekeye. Muri Mozambique Karekezi yahageze afite urutonde rw’Abanyarwanda bagomba guhigwa bukware, ariko uru rutonde rukaba  rwarakomeje kongerwaho abantu umunsi ku wundi, bitewe n’amakuru mashya yagiye amenyekana ku bahahungiye, dore ko bamaze gushyirwamo za maneko zitagira ingano.

  1. ACP Gumira Desiré 

Uyu mupolisi Mukuru yahoze mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda, ku ipeti rya Major. Nk’umwe mu bari bagize Hit Squad (Escadron de la mort) agaco gashinzwe kwirenza abo Leta idashaka, yabaye inkoramahano mu izina rya DMI, ubundi agakorana na CID na NISS. Gumira kandi azwiho kuba mudahusha (sniper).

Mu mwaka wa 2014, Major Desiré Gumira yagarutsweho mu basirikare bavuzweho kuba bari bahawe inshingano yo kwivugana Col Tom Byabagamba, ariko ntibabyumvikaneho, umugambi mubisha bari bategetswe ukabapfubana, abari muri icyo gikorwa bikabagiraho ingaruka.

Brig Gen Muhizi na ACP Gumira i Mocimboa da Praia, muri Mozambique, Nyakanga 2021

Désiré Gumira yabaye umuyobozi w’umutekano w’indege mu Rwanda, yabaye kandi umwigisha mu bahabwaga amasomo ya abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye (Cadet Officers). 

Kuba ACP Gumira ari mu bikorwa birimo ibyo guhiga abanyarwanda baruhunze, biri mu byo azobereye nk’uwabaye kuva kera mu mutwe ushinzwe gushimuta no kwica.

ACP Desiré Gumira ntaho agaragara mu nyandiko z’abagiye muri Mozambique, kuko we yagiye mu matsinda ya mbere, atari ba bandi 1000 batangajwe ku mugaragaro. N’ikimenyimenyi, ntabwo ku rwego rwe nka Brig Gen yari kwitwa ko ayobowe na CSP Karekezi uri ku rwego rwa Lt Colonel.

Benshi batunguwe no kubona kuri za televiziyo ACP Désiré Gumira yicaye iruhande rwa Gen Pascal Muhizi, nk’ukuriye ibitero ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda muri Mozambique.

5. CP Denis Basabose

Commissioner of Police Denis Basabose nawe azwi mu bicanyi ruharwa u Rwanda rwagize, kuko amatsinda hafi ya yose afata ibyemezo by’abicwa imbere mu gihugu ku mpamvu za politiki n’umutekano, Denis Basabose aba ari umwe mu bafata ibyemezo bya nyuma.

 Denis Basabose yakuriye ishami rushinzwe kurwanya iterabwoba (CTU / Counter Terrorism Unit), rikora ibiri hejuru y’amategeko, kuko ukurikiranywe naryo ni gake abasha kugezwa mu nkiko.

 

ACP Denis Basabose na we yahoze mu gisirikare cy’u Rwanda, mu mwaka wa 2013 ubwo yari Lt Colonel abakoze muri ONATRACOM yari abereye Umuyobozi Mukuru bamwibukira ku nkoni ze n’inshyi nyinshi byamugaje bamwe, no kubambura akavuga ngo bazamurege aho bashaka.

CP Denis Basabose agarukwaho mu madosiye y’abanyapolitiki bagiye baburirwa irengero hato na hato, biganjemo aba FDU Inkingi, PS Imberakuri n’abandi. Byinshi mu bikorwa bya Basabose wabisoma hano

Kuba aba batanu baratoranyijwe mu bikorwa byo guhiga, gushimuta no guhitana Abanyarwanda bahunze igihugu, biragaragara ko yabahisemo abitondeye azi ibyo bashoboye. Kuba abasirikare boherejwe muri iki gikorwa ari 4800 biragaragaza ko hari hakenewe imbaraga nyinshi ngo abo u Rwanda rudashaka barandurirwe rimwe, kandi bikanumvikanisha ko hari benshi bamaze gukwirakwira hose muri biriya bihugu umunani bigenderewe.