Rwanda: Hari abayislamu benshi bamaze iminsi baburirwa irengero!

Faida Uwayo Ibrahim

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Inkuru iri kuvugwa cyane mu Rwanda ni iy’abayislamu bakomeje kuburirwa irengero bikaba bihwihwiswa ko bamwe baba baragiye mu mutwe w’igendera ku mahame akaze y’idini ya Islamu nka Islamic State (IS) ariko hari n’abakeka ko baba barashimuswe n’inzego z’umutekano.

Kuva tariki ya 31 z’ukwezi kwa munani 2021 hari abayislamu bagera ku 10 baburiwe irengero aho imiryango yabo ivuga ko batazi aho bari ndetse bakemeza ko nta kibazo bari basanzwe bafitanye n’abantu.

Inkuru dukesha bimwe mu binyamakuru bikorera ku butaka bw’u Rwanda, ivuga ko abavugwa ko baburiwe irengero ari Mucyo Evaldi Noel AbdulRahman, Bagire Salim, Niyonshuti Ndori Ismail, Mbaraga Hassan, Iratureba Anicet Abdulbast, Gatore Yusufu, Mussa Ali Nizar, na Faida Ibrahim wari umuyobozi w’umusigiti wa Mareba mu karere ka Bugesera.

Bamwe muri aba ni abatuye mu mujyi wa Kigali, mu nkoto mu karere ka Kamonyi, bakoraga ibikorwa by’ubuhinzi, ubushoferi n’ubukanishi ndetse n’uwari Imam w’umusigiti wa Ruyenzi mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera wagiye agaragara ku mirongo ya Youtube nka Ukwezi tv, na umubavu Tv atanga ibitekerezo bitandukanye.

Hirwa Djamila, umugore wa Mucyo Evrard Noel Abdulrahman avuga ko yabuze umugabo we kuwa gatanu tariki ya 3 Nzeri ubwo yari avuye mu bikorwa bye by’ubuhinzi akorera mu karere ka Kayonza, avuga ko yavuganye nawe ageze i Kabuga atangira kwitegura kumwakira ariko nyuma ya saa yine z’ijoro aribwo yahise amubura kuri telefoni igendwanwa.

Uyu mugore avuga ko yagerageje kubaza abavandimwe be uwo munsi bafatanya kumushakisha ariko iryo joro baramubura, ndetse no muri stade ya Kigali baramubura, babura n’imodoka ye birabashobera.

Agira ati: “ Nkimara kumubura nahise mpamagara murumuna we, ambwira ko yavuye iwe habura iminota 15 ngo saa yine zigere, ati byashoboka bite, telefoni yahise ivaho saa yine, murumuna we akora ibishoboka byose aramubura ndetse no kuri stade aramubura neza neza”

Djamila avuga ko nyuma y’amasaha 24 batanze ikirego kuri station ya RIB i Nyamirambo bamwizeza kumushakisha ndetse bamusaba ifoto ye mu rwego rwo kumushakisha iminsi ikaba ibaye 7 nta kanunu ke arabona.

Undi mugore wavuganye n’itangazamakuru ni uwitwa UWINEZA Firdaus akaba yarashakanye n’uwitwa Mussa Ali Nizar nawe yatangaje ko yabuze umugabo we tariki ya 4 Nzeri mu masaha ya saa kumi amubwira ko ari i Kanombe amuhamagaye asanga telefoni ze zavuyeho.

Nyuma yo kumubura kuri telefoni yaketse ko yafashwe nyuma yo guhamagarwa na Polisi kuko yahamagarwaga asabwa kwitaba ariko agasiga abimubwiye ariko akagaruka.

Umugore wa Mussa Ali Nizar avuga ko yashakiye muri za station zitandukanye zirimo iya Nyamirambo, Kicukiro, i Gikondo, Remera na Kimironko hose abura umugabo we aribwo kuri station ya RIB ya Kimironko bamugiriye inama yo kwandikira urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.

Agira ati: “ kuva kuwa gatanu nkimara gucishamo amanimero ye ntari gucamo, naravuze nti reka ntegereze bigere ku cyumweru , nabwo mbona nta gihindutse, nyuma yaho nibwo nagiye gushakisha kuri iriya burigade y’i Nyamirambo ndamubura, njya n’iyo ku Kicukiro ndamubura njya i Gikondo haba etaje, mbabwira ikibazo cyanjye bambwira ko batahafungira abantu, bukeye njya i Remera nabwo bambwira ko batahafungira abantu, bati njya kuri station ya Kimironko nabwo sinamubona.”

Uwitwa Faida Uwayo Ibrahim, umuryango we uvuga ko wamuburiye irengero Ku cyumweru tariki ya 5/9/2021 yari avuye Ku bitaro bya Kinihira ageze i Nyamata atashye telephone ye iva Ku murongo.⁦

2020: I RWAMAGANA ABAYISLAM BENSHI BARABUZE

Amakuru tugicukumbura neza ni uko mu Karere ka Rwamagana guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, abagabo ndetse n’abasore benshi bo mu Idini ya Islam bagiye baburirwa irengero uruhongohongo, “abaturanyi” babo bakaba bakeka ariko batabitangira ibimenyetso bifatika ko bagiye muri Tanzania, aho ngo bahurira n’Umunyarwanda ukomeye mu mutwe wa ‘ISIS Mozambique’ akabafasha kwinjira muri uwo mutwe!

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeli 2021, Perezida Kagame yemeje ko mu mitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, harimo n’abanyarwanda.

Yaravuze ati “Bamwe muri ibyo byihebe, twabonye ko baturuka mu bice bitandukanye harimo n’u Rwanda. Twabonye ko harimo Abanyarwanda, hari Abanya-Uganda, Abanye-Congo, Abarundi, Abanya-Tanzania bose barahagarariwe. Muri kariya gace, ibyo byihebe bituruka mu bihugu bitandukanye.”

Hagiye gushira amezi abiri u Rwanda rwohereje muri Mozambique ingabo n’abapolisi, kurwanya inyeshyamba zivugwaho gukorana n’umutwe wiyita Leta ya kislamu IS. Muri iki gihugu kandi hakaba havugwa ibikorwa by’ubwicanyi n’ubushimusi byibasira abanyarwanda babayo cyane cyane abatavugarumwe na Leta ya Kigali.

Isesengura

N’ubwo bishoboka cyane ko hari abayislamu b’abanyarwanda bashobora kujya mu mitwe igendera ku mahame akaze y’idini ya Islamu mu karere cyangwa ahandi kw’isi ariko abasesenguzi muri politiki mpuzamahanga ndetse n’iyo mu karere basanga ikibazo bijyanye n’imitwe y’iterabwoba ari ibintu bigomba kwitonderwa cyane no gusesengurwa byimbitse kuko inyuma y’ibikorwa iyo mitwe ikora cyangwa biyitirirwa hashobora kuba hihishe izindi nyungu z’ubukungu, ishoramari, politiki mpuzamahanga n’ibindi..

Dufashe urugero rw’igihugu cya Mozambique hari benshi ndetse barimo n’abantu bakomeye muri Mozambique n’ahandi kw’isi bashidikanya bibaza niba koko abarwanyi ba kislamu barwanira mu ntara ya Cabo Delgado ari abakora iterabwoba cyangwa ari abaturage bivumbuye kubera ubukene, ruswa n’imiyoborere mibi muri iyo ntara ikize kuri Gaz ariko kuko higanje idini ya islamu hakaba harabaye kwinjirirwa n’intagondwa zifashisha idini ya islamu zivuye mu bindi bihugu. Joaquim Chissano wahoze ayobora Mozambique yumvikanye mu itangazamakuru asaba ko abayoboye abo barwanyi bo muri Cabo Delgado bakwigaragaza ikibazo kugakemurwa biciye mu biganiro!

Bikaba bigoye na none kumenya ukuri kuzuye mu gihe tuzi ko igihugu cy’u Rwanda cyokamwe n’umuco wo gutekinika ku buryo nta wahirahira ngo yemeze ko abayislamu barimo kubura bajya mu mitwe y’iterabwoba mu gihe tuzi ko ari ibintu bishobora cyane ko bashimutwa cyangwa bakagushwa mu mutego n’inzego z’iperereza z’u Rwanda mu rwego rwo kwemeza bidasubirwaho ko hari abanyarwanda mu mitwe y’iterabwoba bityo bigaha impamvu leta y’u Rwanda yo kwisobanura impamvu yagiye mu ntambara yo muri Mozambique aho yemeza ko ari yo iriha byose kubera gukunda Afrika nta n’urupfusha ihabwa na sosiyete Total icukura Gaz muri Cabo Delgado cyangwa Leta ya Mozambique.

Tubitege amaso!

1 COMMENT

Comments are closed.