Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Nyuma yo gukubitwa inshuro n’ibinyamakuru bikomeye mu Bwongereza nka “ Financial Times”, byahoze byamamaza u Rwanda biruhimbira isura ncurano, ariko mu bihe bya vuba bikaba bisigaye birwambika ubusa, biruvuga uko ruri; Prezida KAGAME yaba yavumbuye umuvuno wo kwigarurira “The Independent” na “Evening Standard”, ibinyamakuru nabyo bimwe mu bikomeye mu Bwongereza! Uwo muvuno rero akaba ari uwo kwinjira mu muryango “The Giants Club” ukuriwe n’umuherwe LEBEDEV; maze nawe akazajya avugira u Rwanda muri bya binyamakuru afitemo bye. Uyu muvuno wa “mpa nguhe” ukaba utihishiriye mu nkuru yahise itambuka muri ibyo binyamakuru byombi: “The Independent” na “Evening Standard.”

 Ni mu nkuru y’iKinyamakuru “The Independent” yasohotse kuwa 2 Werurwe 2021, (yisomere ku mushumi ukurikira : https://www.independent.co.uk/stop-the-illegal-wildlife-trade/rwanda-paul-KAGAME-interview-conservation-b1810132.html igira iti “Rwanda’s president signals intent to make conservation his country’s next battle”; ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye, “Prezida KAGAME yahishuye ubushake bwo kubungabunga ibidukikije nk’urugamba igihugu  kimirije imbere.” Iyo nkuru kandi ikaba yongeye igasohoka uko yakabaye mu kinyamakuru “Evening Standard” ku mushumi ukurikira : https://www.standard.co.uk/news/stop-wildlife-trade/stop-illegal-wildlife-trade-paul-KAGAME-evgeny-interview-LEBEDEV-rwanda-b921782.html 

Iyo usomanye ubushishozi izi inkuru zombi zanditswe n’umuherwe LEBEDEV ubwe; ubona ko uretse kugukomoza gake cyane, akatarenga nka 10%, ko KAGAME yinjiye mu muryango “The Giants Club” ukuriwe n’umuherwe LEBEDEV, KAGAME yari yifitiye igishyika cyo kwitumira LEBEDEV kumuvugira ku bibazo by’ingutu bimwugarije ! Ni mu gihe kuko ibi binyamakuru bikomeye bisomwa na benshi mu bakomeye, barimo abafata ibyemezo bya Politiki n’ubutwererane bw’ibihugu byabo n’iby’Afrika, ibihangange n’abashoramari, abakuriye imiryango mpuzamahanga… Mu binyamakuru nk’ibi rero niho babeshyerwa isura y’u Rwanda, bakanabitwara uko, bishingikirije igihagararo cy’ikinyamakuru, bahwanisha byo kwibeshya, n’ubunyamwuga, ndetse n’ubunyangamugayo bwo kuvuga ukuri gushishojweho neza.

Kubungabunga ibidukikije nk’urwitwazo ku ikubitiro, kuvugira Prezida KAGAME nk’igikorwa nyirizina, bigaragaza ko inyuma ya “The Giants Club”, hari imigambi y’inyungu zihishe ikiguzi cy’ubuvugizi bwa LEBEDEV

Inkuru imwe mu binyamakuru bibiri zibusanyeho gato cyane mu mitwe yazo, zivuga ku kubungabunga ibidukikije gake cyane, tugenerekereje nka 10%; noneho nka 90% gasigaye kagaharirwa Prezida KAGAME yisobanura ku bibazo bimwugarije muri iki gihe, ari nako aha u Rwanda isura mpimbano. Ibi ubwabyo bisiguye nta kujya ku ruhande ko umuherwe LEBEDEV, ukuriye umuryango wa “The Giants Club”, wakabaye yari yazinduwe no kwinjiza KAGAME muri uyu muryango ubungabunga inzovu ngo zidacika ku isi, kubera ko zihigirwa amahembe yazo; yari yazinduwe n’izindi nyungu zifatika zihishe inyuma y’uyu muryango, zikazaba ikiguzi cyo kuvugira u Rwanda, no kurwambika isura mpimbano ishashagirana.

Ubundi uyu muryango “The Giants Club” ukaba uhuza Abanyapolitiki, abaherwe n’abacuruzi b’ibirangirire; bigira kandi bakusanyiriza hamwe ibifaranga byo kubungabunga ibidukikije! Mu ishusho nyakuri rero, uyu muryango winjijwemo KAGAME nk’umunyapolitiki, umucuruzi n’umuherwe; kurusha ko winjijwemo u Rwanda nk’igihugu!

Birasanzwe ko abaherwe nka LEBEDEV bitwaza ibikorwa by’ubugiraneza; ariko ikigambiriwe nyirizina ari indonke n’ubujura kabuhariwe. Prezida KAGAME nawe si mushyashya mu mukino nk’uyu; inkuru nyinshi zasohotse muri WIKILEAKS, zagaragaje ubujura n’indonke bwihishe inyuma y’imiryango itandukanye yambaye ikoti ry’ubugiraneza, yashinzwe n’urugo rwa Bill CLINTON, kandi ikagira ibikorwa by’ubusahuzi bwambaye ikoti ry’ubugiraneza mu gihugu cy’u Rwanda. (Byisomere ku mishumi ikurikira https://www.therwandan.com/rwandan-comedy-and-inernationa-mafia-1/amp/ na https://www.leparisien.fr/amp/international/etats-unis-wikileaks-devoile-les-dessous-de-la-fondation-clinton-27-10-2016-6259620.php Uyu Bill CLINTON wahoze ari Prezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yari n’umujyanama wa Prezida KAGAME, igikorwa yafatanyaga no guhirimbanira kuvuganira KAGAME no kubeshya amahanga isura ishashagirana y’u Rwanda.

Mu Bwongereza naho, LEBEDEV azatera ikirenge mu cya Tony BLAIR wahoze ari Ministri w’intebe w’icyo gihugu, akaba yari umujyanama wa KAGAME; tutaretse na Andrew MITCHELL, umuyobozi mu Bwongereza nawe uvugira KAGAME, maze akamumenamo ibifaranga bitagira ingano, (byisomere ku mushumi ukurikira https://medium.com/@david.himbara_27884/kagames-british-propagandist-mitchell-earns-us-55-802-annually-from-rwanda-as-senior-advisor-on-fa97c7ee1e5c) .

Ni bibazo ki Prezida KAGAME yiniguyeho, ni sura ki ishashagirana yahimbiye u Rwanda mu kiganiro na LEBEDEV ?

Prezida KAGAME yaboneyeho umwanya wo gusubiza u Bwongereza na US, ku nyito ya Jenoside ibyo bihugu byombi byashidikanyijeho muri Gicurasi umwaka ushize; binenga u Rwanda ko rwirengagiza abaguye bose muri iyo Jenoside, ku nyungu runaka za politiki ! Umujagararo (stress) bigaragara kuri Prezida KAGAME mu minsi ya none, muri kwa gupfundikanya ibinyoma kwe, byatumye mu mateka ye yatura ingingo atari yakavuzeho mu buzima bwe bwo kuyobora u Rwanda. Yemeje ko hapfuye abahutu benshi; ariko ngo batazize icyo bari cyo! Icyo na cyo kiramaze; byibura abo bahutu benshi bapfuye nabo bazabone ubutabera, kandi bajye  bibukwa!

Mu maganya menshi kandi Kagame yinubiye u Bwongereza, ku cyemezo cyo kuba bwarakumiriye abagenzi basohoka mu Rwanda; kubera gukemanga u Rwanda ku bwandu bushya bwa Covid 19 ngo bwaba bwarakomotse mu gihugu cya Afrika y’epfo! Yishingikirije imibare (statistics) y’ikigo gikuru cy’ubuzima mu Rwanda, yerekana ko icyo gihe, ndetse na none u Rwanda rwaba ruhagaze neza ku guhangana n’icyorezo cya Covid 19; ariko yirengagije ko u Rwanda rwamaze kumenyekana ko rukeneka (gutekenika) imibare rwishyira aheza! Yareze u Bwongereza ko icyo cyemezo cyari gishingiye gusa ku mpamvu za politiki! Kuri iki kibazo kandi Prezida KAGAME muri bwa bwishongozi bwe, ntiyabuze no kwibasira ibihugu bituranyi byarwanyije icyorezo mu ngamba zidakakaye kandi zidashyira mu kaga abaturage babyo; yinubira ko yibonye hamwe nabyo mu kato yahawe n’igihugu cy’u Bwongereza!

Prezida KAGAME kandi yarongeye yinubira abamunenga igitugu no gutoteza abaturage mu buryo butandukanye, za raporo, ibyegeranyo n’inama mpuzamahanga zidahwema kumuhwitura! Ahita yigamba  ko yakuye u Rwanda kuri zero nyuma ya Jenoside yo mu 1994 none akaba ageze ku iterambere rihambaye; bityo akibaza niba ibyo bitagombye gutwikira ibirego bihora bimwibasira! 

Ku ikibazo cy’ishimutwa rya RUSESABAGINA, n’ihotora ry’utavuga rumwe na Leta ye riherutse muri Afrika y’epfo; yavuze ko ubutwari bwa RUSESABAGINA ari ubuhimbano, ko ahubwo amahanga yagombye guha agaciro, ibyo abarokokeye muri Hotel yacungwaga nawe bamuvuga bitari byiza ! Yanahakanye yivuye inyuma (nyamara yarabeshyaga) ko atigeze ashima RUSESABAGINA mbere ngo maze atangire kumuvuga nabi, aho yari yiyemereje kuvuga ibitagenda neza mu gihugu; agaragaza ko ntacyo byari bimubangamiyeho ku muntu wivugaho ibyo yishakiye muri filimu! Ku cy’utavuga rumwe na Leta uherutse guhotorewa muri Afrika y’epfo, yararuciye ararumira!

Yaboneyeho umwanya wo kwigamba gahunda y’inkingo za Covid-19 zenda gutangira, kandi u Rwanda rukaba rugaragara ko rubihagazemo neza, ku kinyuranyo n’ibindi bihugu bya Afrika; ntiyareka no kwigamba ku nama ya Commonwealth, izabera bwa mbere mu gihugu kitahoze cyangwa ngo kibe ari intara y’u Bwongereza, muri Kamena nk’ishema ritagereranywa ku gihugu cy’u Rwanda. 

Yarangije asobanura ko umubano w’u Rwanda ufata impu zose, abavuga Icyongereza, abavuga Igifaransa, Abarusiya, Abashinwa… Ntiyifashe ngo abure kugaragaza ko ari mu ikorosi rimugoye mu bihe bya none; icyakora yizeye ko azarirenga nk’uko yaba yararenze andi makorosi, nayo atari yoroshye ! Yavuze ko ibyo abihamirizwa n’indirimbo yogeye ya “NDA NDAMBARA YANDERA UBWOBA”, iyi ndirimbo yavuze ko iririmbwa n’abaturage basanzwe b’Abanyarwanda; yaririmbwe n’itorero ryo mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Rwanda, bigeze guzahazwa n’intambara y’abacengezi, bakicwa nk’ibimonyo na Leta ya KAGAME yabashinjaga kuba ku ruhande rw’umwanzi! Ku bwa ba nyir’ukuririmba, ari bo babonye iyo ntambara yamaze ababo igera ku musozo, ngo nta yindi yabatera ubwoba; kuba icyatwa kw’iyo ndirimbo ko kukaba gushingiye ku mivugire ishyoma y’Abaturage bo muri ako gace, bigahinduka igiparu mu gice kinini gisigaye cy’igihugu !

Ese ubundi LEBEDEV Abanyarwanda badakwiye gushira amakenga, nk’uko n’Abanyagihugu b’Abongereza bagenzi be badasiba kumwishisha, ni muntu ki !?

Evgeny LEBEDEV ni umuherwe w’Umwongereza ufite inkomoko mu Burusiya. Akaba yarabaye mu Bwongereza kuva afite imyaka munani y’amavuko. Afite ikigo cy’ubucuruzi gikomeye cyitwa LEBEDEV holdings. Iki kigo kandi ni nacyo yanyujijemo ishoramari rye, mu binyamakuru bibiri bikomeye byo mu Bwongereza aribyo “Evening Standard” mu w’2009 na “The Independent” mu w’2010. Ibi binyamakuru byombi akaba yarabishoyemo imari abizahura, mu gihe buri kimwe cyaburaga nk’ukwezi kumwe ngo gifunge imiryango burundu.

 Ni umuhungu wa Alexander LEBEDEV, wahoze ari intasi nkuru i London, mu myaka y’1980 ya KGB, cyahoze ari ikigo gikomeye cy’ubutasi mu Burusiya; uyu murimo ubundi ukaba ureka kuwukora ari uko utagihumeka umwuka w’abazima !

Uyu mubyeyi abana n’umwana we mu Bwongereza, aho batengamariye, ndetse agakunda kugaragara mu bikorwa by’umuhungu we, aho nko mu mwaka w’2016 yakoranye urugendo muri Uganda n’umuhungu we mu kwinjiza Prezida MUSEVENI muri urya muryango wa “The Giants Club.” Uyu mubyeyi ngo akaba afite amatwara ashyigikira Vladimir PUTIN uyoboye u Burusiya, n’ibikorwa bye bitavugwaho rumwe n’igihugu cy’u Bwongereza, birimo nko kwiyomora kw’intara ya Crimea ku gihugu cya Ukraine ikiyomeka ku Burusiya. Bityo rero bamwe mu Bongereza bakibaza ko kuva umubyeyi ari intasi, ntanicyabuza umwana kuba intasi!

Bagakomeza kwibaza impamvu ubuyobozi bw’igihugu cyabo bukomeza kubakingira ikibaba, ari nako bubaha amahirwe n’ubwisanzure bikabije, byatuma bakora uwo murimo wabo w’ubutasi, no gushyigikira gahunda z’u Burusiya zaba zigambiriye kugirira nabi u Bwongereza nk’igihugu. (Byisomere ku mushumi ukurikira https://bylinetimes.com/2020/08/20sweeney-investigates-what-changed-to-make-evgeny-lebedev-no-longer-a-security-risk/)

LEBEDEV ni inshuti y’akadasohoka ya Ministre w’intebe w’u Bwongereza Boris JOHNSON kuva kera, akaba anatera inkunga ishyaka rye ry’abagendera ku bya kera (Conservative Party); ibi bikaba byaramuhesheje umwanya mu cyumba cy’inteko cya “House of Lords”, bityo akaba ari umwe mu bavuga rikijyana mu gihugu cy’u Bwongereza. Ibi ariko by’ubucuti bwihariye bwabo, bikaba bidahwema kwijujutirwa n’Abongereza badashira amakenga LEBEDEV, bamwishisha ko yaba yiyubikije gahunda n’ibikorwa bifite ingaruka mbi ku busugire bw’u Bwongereza nk’igihugu. Mu mwaka ushize ubwo icyorezo cya corona cyari gitangiye, Boris JOHNSON akaba yarashyizweho igitutu; asabwa kwisobanura ku rugendo rwihariye yagiriye kwa LEBEDEV mu gihe cya “guma mu rugo” yari amaze gutangaza, nyamara agatanga urugero rubi agenderera inshuti ye, mu bidafitiye igihugu akamaro. (Byisomere ku mushumi ukurikira https://www.opendemocracy.net/en/dark-money-investigations/revealed-boris-johnson-under-fire-over-personal-meeting-with-russian-oligarch-during-covid-19-pandemic/ )

LEBEDEV nawe azi ko adashirwa amakenga n’abenegihugu b’Abongereza bagenzi be; bityo agafata umwanya akiyandikaho mu binyamakuru bitandukanye yisobanura. Avuga ko akunze kubazwa n’Abarusiya abenegihugu na none bagenzi be (kubera ko afite ubwenegihugu bubiri); niba yiyumva nk’uri iwabo iyo ari mu Bwongereza. Ngo aba barusiya abasubiza nta mususu ko mu Bwongereza ahiyumva nko mu rugo pe ! Avuga ko  atishimiye gusohoka we n’umuryango we, nk’abantu badashirwa amakenga, muri raporo yasohowe n’inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza, mu rutonde rw’abivanga no bakanavuruga umugendo wa politiki y’u Bwongereza. Yamaganira kure abamwise Umurusiya uvuga rikijyana mu Bwongereza, ahirimbanira inyungu z’u Burusiya; ngo kubera ko babishingiye gusa ku birori yagiranye n’inshuti ze, mu rugo rwe ruri mu Butaliyani. Anamaganira kure abamushyira mu bahirimbaniye Prezida Donald TRUMP ngo atsinde amatora yamugize Prezida; akanahakana ko nta nkunga yigeze atera abahirimbaniraga ko u Bwongereza buva mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi. Aritaka cyane ko ari Umwongereza w’ingirakamaro wazahuye ibinyamakuru bibiri bikomeye byari bigeze aharindimuka ho gufunga imiryango; kandi akavuga ko atewe ishema no kuba inshuti magara ya Boris JOHNSON… (Byisomere ku mushumi ukurikira https://www.dailymail.co.uk/news/article-7693425/amp/EVGENY-LEBEDEV-Britain-infiltrated-ugly-strain-Russia-phobia.html)

Ni iki cyaba kihishe inyuma yo kwitabaza LEBEDEV mu muvuno wa “mpa nguhe” mu bihe nk’ibi kuri Prezida KAGAME na Leta ye ?

Ubwigunge bwa Prezida KAGAME muri iyi minsi bugaragara ko budashingiye ku cyorezo cya Covid 19, cyugarije isi kikaba cyarakendeje ingendo n’imibonano y’imbonankubone! KAGAME wiberaga mu kirere nk’inyoni, mu ngendo we yitaga izo guhahira u Rwanda; atanga ibiganiro muri za Kaminuza iyo za Amerika, yitabira inama aserukiye igihugu kidafite igihagararo cyo kuba cyakitabira ayo manama ibindi bihugu bitabashije kwitabira… Yakunze gukorana cyane n’ibigo byamamaza ibihugu n’abayobozi babyo, mu isura mpimbano ituma abakomeye bo mu mpande z’isi bibeshya ku gihugu n’abakiyoboye. Ibi bigo akenshi biba bikorana bya hafi n’ibihangange ku isi ndetse n’ibihugu bikomeye; bigaragara ko bitagifasha Prezida KAGAME nk’uko byabikoraga, wenda ku mabwiriza byaba bihabwa n’ibyo bihangange ndetse n’ibyo bihugu bikomeye.

 Iyo urebye umuvuduko ibinyamakuru n’ibihugu bikomeye bifite mu gushyira hanze isura nyakuri y’u Rwanda n’umuyobozi warwo; bigaragaza ko Prezida KAGAME nawe agomba gukora iyo bwabaga ngo arebe ko yagira icyo aramira. Abahoze bamwamamaza, yarabagize n’abajyanama be, abo ni nka ba Tony BLAIR, Bill CLINTON, Rick WARREN nabo nta kanunu kabo; basa n’abatangiye kumwitaza, kuko babona ko kuguma kumwamamaza no kubonana nawe, bishobora kuzabangiriza isura, bagatentebukana nawe. 

Icyo nicyo cyaba cyatumye Prezida KAGAME ashaka LEBEDEV, nk’undi muntu mushya, uri mu bavuga rikijyana ku isi, akagira ibinyamakuru bibiri bikomeye; ndetse akanaba umwe mu bagize icyumba cy’inteko cya “House of Lords”, umwanya yimitsweho na Boris JOHNSON, Ministre w’intebe w’u Bwongereza, inshuti ye magara kuva kera, na cyane ko LEBEDEV ari umuterankunga w’ishyaka ry’abagendera ku bya kera (Conservative Party). Niba ibyo LEBEDEV adashirwaho amakenga n’Abongereza ari ukuri; umubano we na KAGAME waba upfunditse byinshi bimufasha gutere umugongo ba shebuja bo mu Burengerazuba, ajya kwihakirwa i Burasirazuba ku buryo bweruye ! Ese aho ibi byo byamuhira ra !?

LEBEDEV yiyemeje akazi gakomeye ko kuvugira KAGAME no kumwamwamaza mu isura mpimbano; mu gihe bigaragara ko amahanga yamaze kumenya isura nyakuri y’igihugu n’umuyobozi wacyo! Ibihe biri imbere biduhishiye kureba ko uwo murimo hari icyo uzazahuraho ingoma ya FPR na Prezida KAGAME bigeze ku manga! Buhoro buhoro kandi, tuzanakenguza inyungu nyakuri umuherwe LEBEDEV afite mu kwihura kuri uyu murimo, abari bawurambyemo bagenda bakwepa buhoro buhoro!