Urubanza rwa Paul Rusesabagina rurimo kwambika ubusa Perezida Kagame na FPR ye.

Constantin Niwemwingere

Ejo ku wa gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021, mu rubanza rwa Paul Rusesabagina habayemo ikintu gikomeye cyane, ku buryo gikwiye kuganirwaho ku buryo burambuye, ndetse abahanga mu gusesengura bakazatubwira amasomo yose twakuramo.

Umuntu wagize uruhare rukomeye mu ishimutwa rya Rusesabagina, Bishop Constantin Niyomwungere, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yabigenje. Yari yambaye nk’abasenyeri, umusaraba mu gituza ugaragara neza, ijambo ry’Imana riherekeza interuro zose avuga, mbese ari malayika waje kubwira urukiko uburyo Uwiteka yamukoresheje mu gutabara abanyarwanda. Uwariwe wese ushishoza yumvise ko imvugo ye yarimo ibinyoma byinshi ariko iby’ingenzi byari bikenewe byaramvikanaga.

Icya mbere twavuga gikomeye nuko Paul Rusesabagina yaguye mu mutego w’umuntu yitaga inshuti, amureba ku myambaro no ku mvugo akagirango n’umukozi Imana kandi ari igisambo (un escroc) kimuneka, gikorera ubutegetsi bw’i Kigali.

Iki ni ikibazo kitagarukira kuri Rusesabagina wenyine. Twese kiratureba. Hanze aha, ba Niyomwungere ni benshi, batwuzuyemo. Bamwe ni abanyamadini nka Niyomwungere. Ni ba apôtre, abandi ni ba bishop, abandi ni ba Révérend, cyangwa pasteur cyangwa arkidikoni na ba padiri.

Abandi banyura mu zindi nzira tuzajya tugenda tumenya nitugira amahirwe ntibaduhitane. Umugani w’ikirundi Niyomwungeri yaciye mu rukiko ejo ubisobanura neza. Amakuru y’inkuba ntavugwa n’uwo yakubise, avugwa n’uwo yahushije. Iyo Rusesabagina ataba umuntu ugendera ku murongo wiyubaha wenda Satani iba yaramuteje ikizungerezi kikamutwara uruhu n’uruhande, akazashiguka ari mu rwasaya rw’intare nk’uko byamugendekeye mu mpera z’ukwezi kwa kanama umwaka ushize. Umutego ushobora kuba business, satani akakubeshya ko ugiye kunguka imari nyinshi, ukisanga mu maboko ya RIB. Iki ni ikibazo gikomeye dukwiye gutekerezaho kenshi.

Icya kabiri cyo kwibazaho ni ubutegetsi bwa FPR na Kagame uri ku isonga yabwo. Ba bantu bajyaga babura cyangwa bagapfa tukabaheba twamenye ba Gitimujisho baba babiri inyuma.

Iyo avuga ngo ushobora kutamenya ikigukubise ni ba Niyomwungere aba acungiraho, cyangwa abandi bameze nkawe. Umurozi ntabwo akoresha uburozi bumwe gusa, kandi ntategera ahantu hamwe.

Uwitwa Kiririsi wagize uruhare rukomeye mu buhotozi bwakorewe koloneli Patrick Karegeya yaje ari inshuti imuzaniye amakuru akomeye kandi y’ibanga.

Uwatwaye koloneli Cyiza we yabigenje ate ? Uwatwaye Yuvenali Uwilingiyimana mbere y’uko umurambo we utoragurwa muri canal (uruzi rw’uruhangano runyura mu mujyi wa Buruseli) yari yakoresheje ayahe mayeri? Igikomeye nuko ari umwicanyi umwe ufite inzira nyinshi anyuramo, intego ari imwe yo kwica.

Abitwa ba Niyomugabo Gérard wakoranaga ibiganiro na Kizito Mihigo byo kunga abanyarwanda nyuma akaza kuburirwa irengero ni nde wamuhitanye ?

Bonifasi Twagirimana wari visi perezida wa FDU Inkingi akabura yaramaze iminsi mike muri gereza ya Mpanga… Ese hari ushidikanya ko yahitanywe n’akaboko k’uriya mwicanyi ?

Niyomwungere aratanga isura nyayo y’ubutegetsi bumaze imyaka 27 buyogoza kiriya gihugu cyacu. Ni ubutegetsi bwambaye imyenda y’icyubahiro ndetse butwaye umusaraba mu gatuza ariko bugamije kwica, kurigisa, kubeshya, gusahura, guhemuka mu buryo bunyuranye.

Icya gatatu twavuga kuri ruriya rubanza nuko rushobora kuba ari amahirwe menshi ku banyarwanda. Uwafashe Rusesabagina yashoboraga kuba yaramwishe bikarangira ntituzamenye n’aho umurambo we uherereye. Twagize amahirwe ntiyicwa. Perezida Kagame yizeraga ko ifatwa rye ndetse no kumwereka abanyamakuru hagamijwe kumumwaza bizamusigira ishema n’icyubahiro mu ruhando rw’amahanga. Yizeraga ko wenda byakwibagiza urupfu rwa Kizito Mihigo narwo rumwanditse ku gahanga.

Abanyamakuru bamubajije uko iryo fatwa ryagenze yirinda kuvuga ko yashimutiwe i Dubai, niko gusubiza ngo « Mbese uwavuga ko yizanye agafatirwa i Kigali ? ». Yizeraga ko itekinika risanzwe rikoreshwa ariryo rizakoreshwa mu rubanza rwa Rusesabagina. Aha rero niho ruzingiye.

Rusesabagina ntabwo ari Sankara, ntabwo ari Déo Mushayidi, ntabwo ari Dogiteri Théoneste Niyitegeka. Rusesabagina yubatse izina rikomeye rimuha imbaraga bariya bose badafite. Ibihugu by’ibihangange byafashije Kagame kugera ku butegetsi no kuburambaho ubu biri inyuma ya Paul Rusesabagina. Ibyo bihugu bizi ko Kagame yageze ku butegetsi yisasiye abantu benshi kandi yabugeraho ntiyunamure icumu.

Ibirego ashinja Rusesabagina bijyanye n’ibitero by’inyeshyamba za FLN ni igitonyanga mu nyanja ugereranije n’ibyo Kagame ashinjwa. Ufite amaraso mu biganza ntabwo ari Paul Rusesabagina ahubwo ni Paul Kagame. Ndetse kuri ayo maraso yongeraho imyaka 27 amaze ku butegetsi akaba nta na gahunda afite yo kubuvaho hatamenetse iyindi nyanja y’amaraso. Ibyo twebwe dusanzwe tubizi ariko noneho n’ibihugu byagize Kagame igihangange nabyo niko bisigaye bivuga, ndetse bikandikwa, bikamenyeshwa rubanda.

Urubanza rwa Rusesabagina washimutiwe i Dubai, bikaba byamaganwa n’isi yose, rushobora kuba imbarutso y’impinduka abanyarwanda banyotewe.

Bruxeles, le 06/03/2021

Jean Baptiste Nkuliyingoma